Busingye yasabye ababyeyi kwita ku miryango hagamijwe kugabanya ibyaha byo gufata ku ngufu

Johnston Busingye minisitiri w’ubutabera avuga ko abagize umuryango nibita ku bana bizagabanya umubare w’abafungirwa gufata ku ngufu.

Minisitiri Busingye aganira n'abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare
Minisitiri Busingye aganira n’abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare

Minisitiri Busingye avuga ko ikibazo cy’abana benshi bafungirwa gufata ku ngufu gishingira ku mibereho yabo mu miryango bakomokamo.

Ati “Umuntu kumenya ngo niba afite urugo ruriho rute, abana barurimo babayeho bate, bacunzwe bate, bari hehe, igihe runaka. Ibyo ni ibintu bikomeye cyane abantu bakwiye kwitwararika bagakurikirana bakamenya ko bifashe umurongo umwe.”

Yabitangaje ubwo yasuraga gereza y’abana ya Nyagatare hagamijwe kureba imibereho yabo.

Ubuyobozi bwa gereza ya Nyagatare bwamugaragarije ko 85% by’abana bayifungiyemo bafungiye ibyaha byo gufata ku ngufu.

Minisitiri Busingye ati “Umwana yari wenyine ababyeyi bose badahari, uko tubayeho mu ngo zacu, uko turera abana, uko ubuzima bwa buri munsi bucungwa. Kugira ngo bicike birasaba ubufatanye bwa buri wese.”

Abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare batumye minisitiri Busingye kubashimirira Perezida wa Repubulika ukunda abana atibagiwe n’abakoze ibyaha bafunze.

Yagize ati “Abana b’abanyarwanda turishimira ko abayobozi b’igihugu cyacu barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bimakaje Politiki y’imiyoborere myiza ishingiye ku iyubahirizwa ry’uburenganzirwa bwa muntu.”

“By’umwihariko uburenganzira bw’umwana kuburyo n’abana nkatwe tuba twakoze ibyaha binyuranye tugahanwa hakurikijwe amategeko, natwe duhabwa uburenganzira bwose bukwiye umwana w’u Rwanda.”

Mu bibazo yagejejweho harimo ibya Laboratoire ku banyeshuri biga mu kiciro cy’amashuri yisumbuye kuko bibasaba gutira ahandi bajya kwitoreza imikoro ngiro. Iki kandi kijyanye n’icy’ibitabo bicye kuburyo abana batabona ibyo basoma.

Hari kandi n’abagaragaje ikibazo cy’itizwa muri kasho za RIB ndetse n’abavoka badakurikirana imanza zabo kuburyo hari ababura amahirwe yo kujuririra ibyemezo by’inkiko kubera ubukerererwe.

Gereza y’abana ya Nyagatare ifungiyemo abana 430.

Mbere yo gusoza imirimo ye mu Rwanda amabasaderi wa Suwede yafunguraga icyumba cya mudasobwa muri iyi gereza
Mbere yo gusoza imirimo ye mu Rwanda amabasaderi wa Suwede yafunguraga icyumba cya mudasobwa muri iyi gereza

Abana bafunze barataka ibitabo bicye byo gusoma

Abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare bavuga ko bafite ikibazo cy’ibitabo byo gusoma bavuga ko bibangamiye ubumenyi bakagize.

Hashize imyaka 3 abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ikiciro rusange cy’ayisumbuye.

Izi ncuro zose nta mwana uratsindwa ahubwo bamwe baza mu kiciro cya mbere cy’abatsinze neza ibizamini.

Nyamara n’ubwo batsinda neza ngo bafite ikibazo cya Laboratoire n’ibitabo byo gusoma kuko ngo isomer ririmo bicye cyane byifashishwa n’abarimu gusa.

Ati “Twabonye mudasobwa dusoma ibitabo kuri internet (Soft copy)gusa ariko urumva ntituzigendana ariko tubonye ibyo tugendana byatwongerera ubumenyi. Nta Laboratoire ndetse na novels twasoma ni internet gusa.”

Avuga ko kutagira ibitabo bajyana aho baryama cyangwa igihe batari mu cyumba cy’ikoranabuhanga (Smart class room) gusoma ibitabo bihagararira aho.

Ubuyobozi bwa gereza y’abana ya Nyagatare buvuga ko koko iki kibazo gihari ariko bafite ibigo bifashisha cyane kuri Laboratoire gusa hari igihe bihurirana na gahunda za gereza abana ntibabone uko bagenda.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta yabizeje ubuvugizi kuri ibi bibazo.

Yavuze ko ibitabo byo bishobora kuboneka ariko icya Laboratoire gishobora kugorana kubera amikoro n’umubare w’abayikenera.

Yababwiye ko n’ibindi bigo by’amashuri bisanzwe habaho gutizanya kubera ko kubaka Laboratoire kuri buri kigo bitari byashoboka kuko ibikoresho bihenze.

Abana biga imyuga y’ubudozi, ubusuderi, ububaji n’ubwubatsi basabye minisitiri ko yabakorera ubuvugizi bakabona ibikoresho by’ibanze (Tool kit) igihe bafunguwe basubiye mu miryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka