Mu mwaka umwe u Rwanda ntiruzongera gutumiza imbuto hanze

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr. Karangwa Patrick, avuga ko mu mwaka umwe gusa u Rwanda rutazongera gutumiza imbuto mu mahanga.

Iyi ni imbuto yamaze gutunganywa kuburyo yahingwa
Iyi ni imbuto yamaze gutunganywa kuburyo yahingwa

Dr. Karangwa Patrick avuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari abatubuzi b’imbuto 50 ariko bahinga ku buso buto kandi batari bagira ibikoresho bihagije.

Gusa uyu miuyobozi avuga ko ubu 70% by’imbuto zituburirwa mu Rwanda, kuburyo 30% isigaye nayo umwaka utaha izaba yagezweho bikaba 100%.

Ati “Intambwe yo kwihaza mu mbuto imaze kuba nziza kandi ishimishije, nubwo tutararangiza kwihaza burundu, turateganya ko gahunda y’umwaka umwe usigaye nibura tuzaba tugeze ku 100%.

Igipimo cy’imbuto tugezeho turabona tuzaba tugeze ku 100% zikwiriye mu gihugu.”

Yabitangaje ubwo hatahwaga kumugaragaro uruganda rutunganya imbuto y’ibigori rwa Gabiro mu karere ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare.

Ni uruganda rwubatswe n’abashoramari bo muri Kenya (Western Seed), One Acre, ndetse na API isanzwe ikorera mu Rwanda.

Dr. Karangwa Patrick umuyobozi mukuru wa RAB avuga ko abashoramari nka ‘Western Seed’ ari ingenzi cyane kuko bazana ubunararibonye, ubushobozi n’imari.

Agira ati “Abafatanyabikorwa bashora imari mu gihugu nk’aba ni ingenzi kuko bazana imari n’ubunararibonye, ni ibintu dushishikariza abikorera mu bijyanye na gahunda yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi yitwa PSTA, bigirwamo uruhare n’abikorera, Leta ikareba ko bisubiza ibibazo by’abaturage.”

Iyi ni imashini itunganya imbuto y'ibigori
Iyi ni imashini itunganya imbuto y’ibigori

Dr. Karangwa Patrick avuga ko gutuburira imbuto mu Rwanda bizagabanya igiciro cyayo kandi bikagabanya umubare w’imbuto yatumizwaga mu mahanga.

U Rwanda rwatumizaga imbuto ingana na toni ibihumbi bitatu by’imbuto buri mwaka, ariko inyinshi ikaba ari iy’ibigori.

Avuga ko ubu imbuto y’ibigori izahingwa igihembwe cy’ihinga gitaha isa nk’aho yamaze kuboneka kuko Western Seed ifite toni ibihumbi hafi bitanu.

Bamwe mu bayobozi barerekwa imbuto yamaze gutunganywa izahingwa igihembwe cy'ihinga gitaha
Bamwe mu bayobozi barerekwa imbuto yamaze gutunganywa izahingwa igihembwe cy’ihinga gitaha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ningenzi gutubura Imbuto ihagije ikaboneka iwacu, abahinzi bakayibonera hafi, natwe tugomba kubishyiramo imbaraga kugirango ibyo Dr,Patrick avuze bizagerweho ,mbonereho akanya kogushishikariza, aba RATU gushyira imbaraga muribu byiciro kugirango umusaruro uboneke mubwiza no mubwinshi.

Munyaneza isaac yanditse ku itariki ya: 8-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka