Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga baravuga ko bagiye gufatanya no kunoza imikorere, kugira ngo babashe kurangiza bimwe mu bitaragerwaho, mu cyerecyezo gitangwa n’ubuyobozi bukuru bw’Umuryango ku rwego rw’Igihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko Politiki ya Parimehutu, ari yo yashinzemo imizi y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Sammuel Dusengiyumva, avuga ko abarokotse batewe imbaraga no kuba bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bafite Igihugu, n’ubwo bafite agahinda k’ibibi babonye.
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga (PSF), bibutse ku nshuro ya 28 Abatutsi bari abacuruzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kunga ubumwe, kuko abikorera ari bo bafite uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba urubyiruko kwigira ku ndangagaciro zaranze izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi, kugira ngo rubashe kubaka Igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aratangaza ko isuku ikwiye kuba umuco uhoraho, abaturage bagatana no kubana n’ibihuru n’ibishingwe ku mbuga z’aho batuye cyangwa bacururiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko kuba hakiri abaturage bagana amavuriro batarishyuye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), bibangamira gahunda yo gutanga ubuvuzi bunoze ku bishyuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bwafashe ingamba zo gukoresha imbaraga nyinshi mu kwirinda no gukumira ibiza bishobora kwibasira abaturage, nk’uko byakozwe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Abanyamakuru basanzwe bamenyerewe muri uwo mwuga basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru mu Ishuri rikiru rya ICK Kabgayi, bakaba bahigiye impinduka mu mwuga no kurushaho kuwuteza imbere.
Banki ya Kigali (BK) yahembye abanyeshuri babiri barangije mu ishami ry’uburezi, bahize abandi mu gutsinda neza muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), buri wese imugenera miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imbabazi z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zagize uruhare mu kurangiza imanza zaciwe n’inkiko gacaca, by’umwihariko imanza z’imitungo zisaga 5.500 zasizwe na Gacaca zitarangijwe.
Ikiraro cy’abanyamaguru gihuza imirenge ya Rongi mu Karere ka Muhanga na Ruri muri Gakenke, cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amezi arenga atatu cyangijwe n’abagizi ba nabi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko hari amasomo menshi bigiye muri Politiki y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko hakabamo abiri y’ingenzi kuri bo, yose akaba yaratumye barushaho kwiyubaka aho guheranwa n’agahinda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hari abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abakora muri za kariyeri barangwa n’agasuzuguro, kuko bahanwa ntibigire icyo bibabwira ngo bisubireho, ahubwo bagakomeza kunyuranya n’amategeko.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianey Gatabazi, arasaba abaturiye inkengero z’umugezi wa Nyabarongo, gukomeza kuwubungabunga kuko uriho ibikorwa remezo bituma imibereho y’abaturage itera imbere.
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ku wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe2022, yafashe uwitwa Nzabonimpa Athanase w’imyaka 35, agerageza kubaha mu ntoki amafaranga ibihumbi 50 avuga ko andi ibihumbi 150 ayabaha kuri telefone, bakamuha uruhushya rwo gutwara imodoka icyiciro (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), kiratangaza ko nta muhinzi w’ibirayi usabwa gutanga inyemezabwishyu ya (EBM), ahubwo abakusanya umusaruro wabyo bakawugurisha ababigemura ku masoko bo bagomba kuzitanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugeze ku musozo w’imyiteguro yo kubaka Sitade mpuzamahanga izakira abantu ibihumbi 40 bicaye neza. Ni Sitade izaba iri ku rwego mpuzamahanga kuko izubakwa ku nkunga y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda no (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, ibirombe byo mu Mirenge ya Nyarusange na Mushishiro byagwiriye abantu, umuntu umwe agahita apfa undi akaba amaze iminsi itatu ashakishwa bataramugeraho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abahinga mu Gishanga cya Nyamugari, kwibumbira muri koperative, kugira ngo babashe kubona amahirwe yo gukemura ibibazo bikigaragara mu buhinzi.
Abaturage bimuwe mu manegeka bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegerezo wa Horezo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, barasaba ko bafashwa kubaka ibikoni n’ubwiherero hanze y’amazu batujwemo.
Kiriziya Gatolika yahimbaje umunsi mpuzamahanga wahariwe Filozofiya (Philosophie), inibuka Musenyeri Alexis Kagame, wagize uruhare mu guteza imbere ubwo bumenyi mu Rwanda, wujuje imyaka 40 yitabye Imana.
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, ku wa 11 Mutarama 2022 bwashyikirijwe dosiye y’umusore wasambanyije ku gahato nyina akanamukubita.
Mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga habonetse umurambo w’umugore witwa Nyirangendahimana Jeannette, wishwe mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2022.
Ibitaro bivura amaso bya Kabgayi byashyikirije ibitaro bine mu gihugu ibikoreshobyo byo ku rwego rwo hejuru byo kuvura no kubaga amaso.
Abantu barenga 40 barohowe mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke bakuwemo ari bazima, nyuma yo kugongana k’ubwato bwavaga i Ruli mu Karere ka Gakenke, n’ubwavaga i Rongi mu Karere ka Muhanga.
Abaturage bo mu Kagari ka Rukaragata mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga bahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba n’inzu baravuga ko guhabwa amashanyarazi bibonesha ku maso no ku bwonko umuntu akagira umwanya wo gutekereza, naho guhabwa icumbi bikanyura umutima ntiwongere kurwara.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yashyikirije ibitaro bya Kabgayi uruganda rukora umwuka wa Oxygen uhabwa abarwayi b’indembe badashobora guhumeka neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abaturage babagira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kwitwararika ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’inyama, kugira ngo birinde ibihano bishobora kubafatirwa birimo no kujugunya inyama zabazwe no gucibwa amande y’ibihumbi 50Frw.