Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga ku ishuri ryisumbuye rya Gahogo Adventist Academy), AERG Ngira Nkugire, boroje inka uwarokotse Jenoside utishoboye wo mu Murenge wa Cyeza, basaba n’ibindi bigo by’amashuri kubigiraho.
Abacuruzi b’imboga n’imbuto n’abacuruza inyama mu isokro rishya rya Muhanga, baravuga ko ibicuruzwa byabo bitacyangirika, nk’uko byari bimeze bakiri mu gice cyo hejuru mu nyubako y’iryo soko, kuko ubu bimuriwe mu nyubako yo hasi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) irasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwihutisha gahunda yo gutunganya ubuhumbikiro by’ibiti biteganyijwe guterwa mu gihe cy’ihinga A 2022, muri gahunda Igihugu cyihaye yo kurwanya isuri.
Abatuye mu mudugudu wa Gitima mu Kagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga, baravuga ko biyemeje kwiyubakira umuhanda, mu rwego rwo kwisukurira amasibo no koroshya imigenderanire yari igoranye, kubera ko umuhanda wabo warangwagamo isuri ikabije, uwo barimo gukora ukaba ukoze mu isima, umucanga n’amabuye.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga ni yo yegukanye igikombe kijyanye no kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo Kwibuhora, nyuma yo gutsinda Umurenge wa Nyamabuye ibitego bitatu ku busa (3-0), ukaba wabaye ku Cyumweru tari 3 Nyakanga 2022.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abayobozi b’amakoperative kunoza imicungire yayo, kuko iyo bakoze nabi koperative zigahomba bica intege abashaka kuyitabira. Guverineri Kayitesi yabitangaje tariki 02 Nyakanga 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka (…)
Abayobozi b’Akarere ka Muhanga kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Karere barahuriza ku guha umwanya uhagije umuturage, bakamutega amatwi kugira ngo abashe kugira uruhare mu bimukorerwa kuko na we arebwa n’imihigo.
Abaturiye ibice by’imirenge ya Shyogwe na Nyamabuye, n’ibindi bice bizanyuramo kaburimbo mu mujyi wa Muhanga, barishimira ko ubutaka bwabo bugiye kongererwa agaciro, n’inzu zabo zikarushaho kugira umucyo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aratangaza ko abikorera mu nzego zose n’imiryango itari iya Leta n’ubuyobozi bwite bwa Leta, bakoreye hamwe iterambere ryakwihuta, kuko iyo icyiciro kimwe gikoze gahoro bituma ku rundi ruhande ibikorwa bitihuta.
Abakozi b’Akarere ka Muhanga bibutse abari abakozi ba Leta mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, maze biyemeza kurwanya ubugwari bwaranze bagenzi babo bafashije gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyabinoni mu Kagari ka Muvumba, baravuga ko bakora urugendo rw’amasaha atandatu bahetse abarwayi mu ngobyi, kubera ko nta vuriro ribegereye.
Abana biga mu ishuri ryisumbuye rya ACEJ TVET School Karama mu karere ka Muhanga, barasaba abayeyi babo kubabwiza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo babone uko biyubaka bakanarwanya abapfobya bakanagoreka amateka ya Jenoside.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, baratangaza ko bagiye kwiyubakira inzu izatwara agera kuri miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda, ibikorwa by’abanyamuryango bikaziharira miliyoni zibarirwa muri magana abiri.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga baravuga ko bagiye gufatanya no kunoza imikorere, kugira ngo babashe kurangiza bimwe mu bitaragerwaho, mu cyerecyezo gitangwa n’ubuyobozi bukuru bw’Umuryango ku rwego rw’Igihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko Politiki ya Parimehutu, ari yo yashinzemo imizi y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Sammuel Dusengiyumva, avuga ko abarokotse batewe imbaraga no kuba bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bafite Igihugu, n’ubwo bafite agahinda k’ibibi babonye.
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga (PSF), bibutse ku nshuro ya 28 Abatutsi bari abacuruzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kunga ubumwe, kuko abikorera ari bo bafite uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba urubyiruko kwigira ku ndangagaciro zaranze izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi, kugira ngo rubashe kubaka Igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aratangaza ko isuku ikwiye kuba umuco uhoraho, abaturage bagatana no kubana n’ibihuru n’ibishingwe ku mbuga z’aho batuye cyangwa bacururiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko kuba hakiri abaturage bagana amavuriro batarishyuye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), bibangamira gahunda yo gutanga ubuvuzi bunoze ku bishyuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bwafashe ingamba zo gukoresha imbaraga nyinshi mu kwirinda no gukumira ibiza bishobora kwibasira abaturage, nk’uko byakozwe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Abanyamakuru basanzwe bamenyerewe muri uwo mwuga basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru mu Ishuri rikiru rya ICK Kabgayi, bakaba bahigiye impinduka mu mwuga no kurushaho kuwuteza imbere.
Banki ya Kigali (BK) yahembye abanyeshuri babiri barangije mu ishami ry’uburezi, bahize abandi mu gutsinda neza muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), buri wese imugenera miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imbabazi z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zagize uruhare mu kurangiza imanza zaciwe n’inkiko gacaca, by’umwihariko imanza z’imitungo zisaga 5.500 zasizwe na Gacaca zitarangijwe.
Ikiraro cy’abanyamaguru gihuza imirenge ya Rongi mu Karere ka Muhanga na Ruri muri Gakenke, cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amezi arenga atatu cyangijwe n’abagizi ba nabi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko hari amasomo menshi bigiye muri Politiki y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko hakabamo abiri y’ingenzi kuri bo, yose akaba yaratumye barushaho kwiyubaka aho guheranwa n’agahinda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hari abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abakora muri za kariyeri barangwa n’agasuzuguro, kuko bahanwa ntibigire icyo bibabwira ngo bisubireho, ahubwo bagakomeza kunyuranya n’amategeko.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianey Gatabazi, arasaba abaturiye inkengero z’umugezi wa Nyabarongo, gukomeza kuwubungabunga kuko uriho ibikorwa remezo bituma imibereho y’abaturage itera imbere.
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ku wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe2022, yafashe uwitwa Nzabonimpa Athanase w’imyaka 35, agerageza kubaha mu ntoki amafaranga ibihumbi 50 avuga ko andi ibihumbi 150 ayabaha kuri telefone, bakamuha uruhushya rwo gutwara imodoka icyiciro (…)