Abarokotse Jenoside bahamya ko baterwa imbaraga no Kwibuka bafite Igihugu

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Sammuel Dusengiyumva, avuga ko abarokotse batewe imbaraga no kuba bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bafite Igihugu, n’ubwo bafite agahinda k’ibibi babonye.

PS Dusengiyumva ashyira indabo ku rwibutso
PS Dusengiyumva ashyira indabo ku rwibutso

Yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi basaga 1600 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, bakomoka mu mirenge itandatu y’ako karere n’umwe wo mu Karere ka Ruhango.

PS Dusengiyumva avuga ko Kwiyubaka ku barokotse Jenoside bigaragarira mu bikorwa bishingiye ku kuri, na ko gukomoka ku masomo yo mu myaka 28 ishize Jenoside ihagaritswe, kandi ihagaritswe n’Inkotanyi, kuko iyo zitahaba itari guhagarara.

Agira ati “Inkotanyi zahagaritse Jenoside zirwana, ntabwo byabaye imishyikirano. Zarwanye urugamba zirarutsinda zihagarika Jenoside, uko niko kuri kudutera imbaraga, Inkotanyi zaritanze zihasiga n’ubuzima ngo Jenoside ihagarare”.

Mayor Kayitare ashyira indabo ku rwibutso
Mayor Kayitare ashyira indabo ku rwibutso

Avuga ko ashingiye ku nsanganyamatsiko izirikanwa uyu munsi yo kuba umwe, bigaragaza umusingi wo kubaha Igihugu no kubaka ejo heza hacyo, kuko Abanayrwanda bazi neza ingaruka z’amacakubiri.

Yongeraho ko Abanyarwanda batewe ipfunwe n’ibyo bakoze bica Abatutsi, ari bo bakomeje gusebya Igihugu kubera ko ibyo bakoze bishyirwa ahagaragara, akaba asaba ko imbaraga nshya z’urubyiruko zikomeza kwamagana abakomeje gupfobya Jenoside.

Agira ati “Iyo twibuka ni umwanya wo kwibuka ko ari twe Igihugu gifite, kandi ko dufatanyirije hamwe nta cyatunanira, by’umwihariko ku muhate w’abarokotse Jenoside ni amahirwe ashaririye ariko abagiye batagize, ari nayo mpamvu abarokotse bafite inshingano zo gukomeza kubungabunga ibimenyetso”.

urubyiruko rwa AERG nirwo rwafashije gutegura gushyira indabo ku rwibutso
urubyiruko rwa AERG nirwo rwafashije gutegura gushyira indabo ku rwibutso

Avuga ko hari igihe abantu bumva ubuhamya ntibabuhe agaciro bitewe no kutabuha uburemere bufite, nyamara ariho hari amakuru yafasha abakiri bato kumenya ibyabaye bivuzwe na nyir’ubwite.

Umuyobozi wungirije wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Kanamugire Charles, avuga ko bibuka ku munsi wa 49 uhereye tariki ya 07 Mata 1994, kandi buri munsi ufite umwihariko wawo kuko nta munsi wahuzaga n’undi amateka ku wacitse ku icumu, kuko icyo wabonaga umunsi umwe atari cyo wabonaga bucyeye.

Agira ati “Iyo wibuka ko uyu munsi umubyeyi cyangwa se umuvandimwe wawe ari wo yishweho, wibuka ko ari yo mpamvu mutakiri kumwe, akaba ari bwo wongera kuwugarukaho. Iyo twibuka nibwo amashusho y’abacu yongera kutugarukamo iyo tugenda tugendana nabo”.

Bafashe umunota wo kunamira Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Nyarusange
Bafashe umunota wo kunamira Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Nyarusange

Kanamugire avuga ko umusozi wa Mwaka wa Nyarusange ari hafi y’ahacuriwe umugambi wa Jenoside i Kabgayi, aho Parimehutu yavukiye, ari nayo mpamvu benshi mu bari batuye muri uwo murenge cyangwa hafi yawo, barimo na Karamira Frodouard uvuka i Mushishiro bagize uruhare muri Jenoside.

Yungamo ko uko imyaka ishira ariko abantu bagenda bakomereka ari benshi, kuko mu yatambutse abantu barwanaga no kwiyubaka mu buzima, no kuvurwa ibikomere none uyu munsi bakaba bagaruka ku babo bazize Jenoside.

Kanamugire avuga ko kuba Inkotanyi bisobanuye ubuzima, ari uko nta kindi gihari cyahabwa ababasubije ubuzima, kuko ntawashakaga ko babaho usibye Inkotanyi gusa, zatumye abantu bashobora kongera kwibuka aho bava n’aho bagana.

Agira ati “Uyu munsi turiho kuko Inkotanyi ziriho, iyo ziza kuhagoboka kare yenda abacu baba bagihari, dufite umukoro wo gusoza ibikorwa byabo, abacu bagiye ntibasize imbwa, turi abagabo turi mu mwanya wabo”.

PS Dusengiyumva Samuel
PS Dusengiyumva Samuel

Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Nyarusange bakomeje kandi kugaragaza ko inzu y’amateka biyubakiye bafatanyije, bafashwa igashyirwamo ibimenyetso by’amateka ya Jenoside, kuko kugeza ubu harimo igitabo kimwe gusa.

Banasaba kandi ko bafashwa kubona umukozi usobanukiwe n’iby’inzibutso wakwita ku rwibutso no gusobanura amateka ya Jenoside, kuko kugeza ubu hakora umuturage usanzwe wigomwa umwanya wo gukora ibindi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko umwaka utaha w’ingengo y’imari hazashyirwaho uwo mukozi, kandi hakanatangira gahunda yo gushyira ibimenyetso mu nzu y’amateka.

Bari bitabiriye ari benshi kwibuka i Nyarusange
Bari bitabiriye ari benshi kwibuka i Nyarusange
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka