Abayobora amakoperative basabwe kunoza imicungire y’umutungo wayo

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abayobozi b’amakoperative kunoza imicungire yayo, kuko iyo bakoze nabi koperative zigahomba bica intege abashaka kuyitabira.

Guverineri Kayitesi yabitangaje tariki 02 Nyakanga 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, aho yagaragaje ko amakoperative ari imwe mu nzira y’iterambere ry’abaturage kuko iyo bakoreye hamwe batizanya imbaraga bigatuma batera imbere, kandi bakanateza Igihugu imbere.

Guverineri Kayitesi n'abashyitsi bari baje mu Majyepfo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'amakoperative
Guverineri Kayitesi n’abashyitsi bari baje mu Majyepfo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amakoperative

Ahereye ku rugero rw’abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, ‘Abateraninkunga ba Sholi’ bamaze kugera ku bwizigame bw’amafaranga asaga miliyari, Guverineri Kayitesi ahamya ko imiyoborere myiza y’iyo koperative ari kimwe mu bibasha gutuma itera imbere.

Agira ati “Imicungire ya Koperative ni ingenzi cyane kuko iyo umutungo udacunzwe neza bituma wikubirwa n’abantu bamwe noneho bikanatuma abanyamuryango batishimira gukorera muri koperative. Ubu hari ingamba zirimo no gukomeza ubugenzuzi no gushyiramo imbaraga mu kubigisha indangagaciro no gukurikiranira bya hafi imicungire y’amakoperative”.

Guverineri Kayitesi kandi avuga ko ahagaragaye ibibazo by’imicungire bihuriye ku nguzanyo zakwa n’abayobora amakoperative, ubu bikaba bitemewe ko izo nguzanyo zitangwa hatabanje kubiganiraho n’inzego zitandukanye ndetse bikanemezwa n’inteko rusange.

Amakoperative yamuritse bimwe mu byo akora
Amakoperative yamuritse bimwe mu byo akora

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) Prof. Harelimana Jean Bosco, avuga ko mu Rwanda hamaze gushingwa koperative zisaga ibihumbi icumi, zihuje abanyamuryango basaga miliyoni eshanu.

Prof. Harerimana avuga ko urwego rw’amakoperative mu Rwanda rugenda rutera imbere kandi bigatanga umusaruro, nko mu bikorwa by’ubuhinzi, ububaji, ubworozi, n’amakoperative yo kubitsa no kugurizanya.

Avuga ko Igihugu kizakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibibazo biri mu makoperative birusheho gukemuka kuko iyo koperative zikora neza abanyamuryango bakomeza kwiteza imbere, agatanga urugero rwa Koperative yo kubitsa no kugurizanya SACCO Gisenyi, ikora neza ku buryo imaze kugira ubwizigame bw’amafaranga asaga miliyari, n’ibikorwa yagezeho bifite agaciro ka miliyari hafi ebyiri.

Bamwe mu bahagarariye amakoperative bagaragaza ko hari amakoperative atinda guhabwa ibya ngombwa by’ubuziranenge, kugira ngo abashe gutunganya ibikomoka ku buhinzi, bigatuma ibyo bakora bitabasha gushyirwa ku isoko mu buryo bwihuse.

Abateraninkunga ba Sholi bahawe igihembo cya Miliyoni kubera gukora neza kurusha abandi
Abateraninkunga ba Sholi bahawe igihembo cya Miliyoni kubera gukora neza kurusha abandi

Kuri icyo kibazo Prof. Harelimana avuga ko hazakomeza kunozwa uburyo bw’imikoranire hagati y’ibigo by’ubuziranenge n’iby’ubugenzuzi bw’ibiribwa kugira ngo ibyangombwa birusheho kujya bitangwa ku gihe.

Intara y’Amajyepfo ni yo yabaye iya mbere mu Gihugu mu kugira Koperative zikora neza, naho Koperative y’Abateraninkunga ba Sholi bahinga kawa baza ku mwanya wa mbere muri Koperative zahize izindi mu gukora neza, ikaba yanahembwe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe.

SACCO Gisenyi ifite ubwizigame bwa Miliyari yahawe igihembo
SACCO Gisenyi ifite ubwizigame bwa Miliyari yahawe igihembo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka