Muhanga: AERG Ngira Nkugire yoroje uwarokotse Jenoside inakangurira abandi kuyigiraho

Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga ku ishuri ryisumbuye rya Gahogo Adventist Academy), AERG Ngira Nkugire, boroje inka uwarokotse Jenoside utishoboye wo mu Murenge wa Cyeza, basaba n’ibindi bigo by’amashuri kubigiraho.

Bizihije isabukuru y'imyaka 10 baremera uwarokotse Jenoside utishoboye
Bizihije isabukuru y’imyaka 10 baremera uwarokotse Jenoside utishoboye

Abo banyeshuri bavuga ko hagati yabo bagerageza gufashanya uko bashoboye, ariko banatekereje kuremera uwarokotse Jenoside mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda za AERG, zirimo no kwita ku barokotse Jenoside.

Umuhuzabikorwa wa AERG Ngira Nkugire avuga ko amafaranga baguze inka, bayakusanyije bahereye ku murimo bakora wo kogosha abanyeshuri mu kigo, agasaba n’ibindi bigo by’amashuri guha abana amahirwe yo gutangira kwiga gufasha bakabikurana.

Agira ati “Gufasha umuntu uhuje amateka n’umuryango wacu ni uburyo bwo kuba hafi abarokotse Jenoside nk’imbuto zasigaye ziri gukura ngo tube hafi y’abashaririwe n’ayo mateka batishoboye. Mu bushobozi buke twabashije kumubonera inka kandi bigaragaza ko AERG dushoboye kwishakamo ibisubizo”.

Kagesera Pheneas wahawe inka avuga ko n’ubundi mu muco nyarwanda abantu bahanaga inka, kandi abatazifite bakoroza abandi kugira ngo babazamure babarinde ubworo (indarwa iterwa no kubura amata).

Kagesera avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi urubyiruko rwijanditse muri Jenoside runasahura iby’abahigwaga no kurya inka zabo, urw’ubu rukaba ruri kubaka ibyasenywe na bagenzi babo bikaba byabera isomo ababyeyi mu gutoza abana uburere bwiza.

Agira ati, "Ababyeyi bakwiye kujya baganiriza abana babo amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, bakayigiraho bategura ejo heza habo. Nta mata twabona kubera kutagira amafaranga yo kuyagura. Iyi nka nibyara nzabona amata n’abana bamererwe neza”.

Umuyobozi wa Gahogo Adventist Academy, Niyitanga Jean Claude, avuga ko gutanga uburezi mu mashuri bikwiye gishingira no ku muco wo gutoza abana urukundo, kandi ibigo by’amashuri bigaha abana amahirwe yatuma barushaho kwibona mu miryango nyarwanda.

Avuga ko nyuma yo kujya bafashanya hagati yabo, abakozi b’ishuri biyemeje kugira icyo bigomwa ku mishahara wabo maze batera inkunga abo bana bagize AERG kugira ngo bashyigikire igitekerezo cyabo cyo gufasha uwarokotse Jenoside, kandi ngo ni isomo ibindi bigo bikwiye kwiga kugira ngo abana bakurane umutima wo gufasha no kwitanga.

Agira ati "N’ubusanzwe AERG yacu yagiraga ibikorwa byo gufasha abana mu kigo bahereye ku mafaranga bogoshera bagenzi babo mu kigo, twanafashaga abaturage ku bintu bito ariko tugeze ku nka urumva ko ari igikorwa cyabera abandi urugero kuko iyo ubushobozi buke bwegeranyijwe butanga umusaruro".

Niyitanga avuga ko abarokotse Jenoside batishoboye bakeneye imbaraga nyinshi zirimo n’urubyiruko kugira ngo babashe gutera imbere, kandi ko urubyiruko ruri mu mashuri rufite umusanzu rwatanga.

AERG Ngira Nkugire imaze imyaka icumi ishinzwe, mu gutanga iyo nka ikaba yanaboneyeho kwizihiza isabukuru yayo inahiga gukomeza gukora ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka