Abaturage bagana ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke mu Karere ka Muhanga, barifuza ko byahabwa abakozi bahagije kugira ngo bitange serivisi zuzuye kandi zinoze, kandi hakanashyirwa iz’ububyaza.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, buratangaza ko ku bufatanye n’abaturage, abajyanama b’isuku n’ab’ubuzima ndetse n’abafatanyabikorwa, biyemeje kugira isuku umuco no guca igwingira burundu mu bana, kuko babonye ko bishoboka.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MINENFRA), iratangaza ko ibikorwa by’Umuryango wa ba Kanyamigezi mu Rwanda (COFORWA), bizafasha kugera ku ntego z’icyerecyezo kigari cy’Igihugu 2024 cyo kugeza abaturage bose ku mazi meza.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga baragirwa inama yo gukorana n’ibigo by’imari, mu rwego rwo kongera igishoro cy’ibyo bakora kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yatangaje ko Abapolisi babarirwa muri 500 bagiye kwirukanwa kubera ibyaha bitandukanye, birimo ubusinzi no kwaka ruswa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga buravuga ko gutoza umwana isuku, byatuma n’abakuru baboneraho kuko usanga umuco wo kugira isuku ku bakuze utitabwaho kubera uko bakuze bisanga mu muryango nyarwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bufatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere imikurire iboneye y’umwana na serivisi zidaheza (Humanity& Inclusion), bagiye kwita ku basaga ibihumbi 18 mu buryo budaheza mu mashuri mu gihe cy’imyaka itanu.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bashyigikiye gahunda ya Leta yo gufasha abaturage batishoboye gutura mu mijyi, aho kwimukira abafite amafaranga.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO), riratangaza ko imidugararo n’imihindagurikire y’ibihe biri ku isonga mu bikomeje guteza inzara ku Isi, aho abaturage basaga miliyoni 270 ku mugabane wa Afurika bugarijwe n’inzara.
Ababyeyi bo mu Karere ka Muhanga batishoboye bafite abana bafite ubumuga, barifuza ko abo bana bashyirirwaho gahunda yihariye yo kuboneza imirire, kuko iyo bayinjijwemo bakoroherwa bagasubira mu miryango yabo bongera gusubira mu mirire mibi.
Mu Karere ka Muhanga hari abagabo bavuga ko iterambere ry’abagore ari ishingiro ry’iterambere ry’umuryango, kuko icyo umugore afite kiba ari icy’abagabo n’umuryango wose muri rusange.
Abagize urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bagiye kugana ibigo by’imari bakaka inguzanyo zabafasha kwiteza imbere, nyuma yo kugaragarizwa amahirwe bafite ku nguzanyo zidasaba ingwate ziboneka mu mirenge SACCO.
Bayiringire Elysée w’imyaka 13 wo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, agiye gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri y’incuke akererewe, kubera ubumuga bwo mu mutwe bwatumye atamenya kuvuga kandi n’ingingo ze zikaba zidakora neza.
Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Muhanga (JADF Muhanga), baravuga ko bagiye kongera imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere akarere, bizatuma ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bibonerwa ibisubizo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice aragira abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga inama yo gufata imyanzuro ituma baca ukubiri no kwitaba Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC).
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko yataye muri yombi abagore batanu bafatanywe magendu y’imyenda ya caguwa itemewe, ku wa 28 Nzeri 2022, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko butazihanganira ababyeyi batazohereza abana ku mashuri ku gihe, kuko umunani uruta byose ari ishuri ry’umwana, dore ko kutohereza abana ku ishuri biri mu bitera ubuzererezi.
Abahinzi bo mu Karere ka Muhanga by’umwihariko abo mu gice cya Ndiza mu Murenge wa Rongi, barifuza guhabwa ifumbire y’imborera kuko bahinze ubuso bugari ugereranyije n’ubwo bahingagaho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga hamwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bahagaritse burundu cyamunara yari yatangajwe ngo hagurishwe inzu ya miliyoni zisaga 16Frw, kugira ngo hishyurwe umwenda w’ibihumbi 68frw.
Ubuyobozi bw’uruganda rukora sima rwa (Angia Cement Prefabricated) rurimo kubakwa mu Karere ka Muhanga, buratangaza ko imirimo igenda neza kandi ko n’ibikoresho bikorwamo bizakenerwa bizaboneka kuko hari n’ibizajya biva mu bihugu bituranyi by’u Rwanda.
Abaturage b’Akarere ka Muhanga mu mirenge itandukanye bari kuganira n’abayobozi uko bagira uruhare mu kwikemurira ibibazo no kwicungira umutekano, kugira ngo bagere ku iterambere bifuza.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, baremeye mituweli abantu 1400 bo muri uwo murenge batishoboye, mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye gukorana n’urwego rw’abikorera mu karere (PSF), bagafasha abazunguzayi kubona ibibanza bakoreramo, mu rwego rwo guca akajagari n’ubucuruzi butemewe n’amategeko mu mujyi wa Muhanga.
Urubyiruko Gatolika rwaturutse mu Madiyosezi yo Rwanda rwari ruteraniye muri Diyosezi ya Kabgayi, mu biganiro bahawe basabwe kuba imbaraga zubaka Igihugu cyabo.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, batangiye ubukangurambaga bw’ibikorwa bigamije guhangana n’ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, baravuga ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’ingaruka zikomoka ku mafumbire mvaruganda, bize guhinga mu buryo bw’Imana (Farming in God’s way), bagasarura imbuto zibereye umubiri nk’izivugwa muri Bibiliya zeraga muri Eden.
Abaturage bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere la Muhanga, baravuga ko ibikorwa byo kurwanya isuri byatangiye kubaha umusaruro, kuko basigaye bahinga bakeza mu gihe mbere ubutaka bwabo bwatwarwaga n’amazi menshi y’imvura.
Umubyeyi w’abana barindwi witwa Nyirabagenzi Clemence, avuga ko ashobora kwinjiza amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi magana atanu na miliyoni ku kwezi, abikesha umwuga wo gutaka masaro ku bikoresho gakondo.
Abakobwa babyariye iwabo bize imyuga mu kigo cy’umuryango uharanira iterambere (Bureau Social de Development ‘BSD’) mu Karere ka Muhanga, barasabwa kudapfusha ubusa ayo mahirwe kugira ngo batazongera guhura n’icyo kibazo.
Abasenateri bagize Komisiyo y’ubukungu n’imari muri Sena bari mu isuzuma ry’iterambere ry’imijyi mu Rwanda, baravuga ko nyuma yo gusoza iryo suzuma, bazakora raporo igaragaza ibibazo bibangamiye iterambere ry’imijyi, kugira ngo bikorerwe ubuvugizi muri Guverinoma.