Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko hagiye kurebwa uko abakozi bagengwa n’amasezerano bakorera ku bitaro bya Kabagayi bagabanuka nabo bagahabwa akazi ka Leta.
Padiri Charles Ndekwe uzwiho urukundo rutangaje no kwihebera ubusaseridoti akagira n’igitsure, ubujyanama no gukunda umurimo, yasezeweho bwa nyuma ashyingurwa mu irimbi ry’abapadiri rya Kabgayi mu karere ka Muhanga.
Abakobwa n’abagore bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaza gushakana n’abagabo babahishe, bavuga ko bahangayitse cyane igihe bari bihishe bakaza gusongwa n’urushako nyuma yo kurokoka bakisanga babana nk’abagore n’abagabo.
Abaturage 19 batuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bari mu bitaro bya Kabgayi kubera kurya inyama z’inka yipfushije. Abo baturage bajyanwe mu bitaro mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Werurwe 2021 nyuma y’uko bafashwe n’uburwayi bwo gucisha hasi kubabara mu nda ndo kuremba bigakekwa ko byaba byatewe n’inyama (…)
Abagore bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko biyemeje kubyaza umusaruro uburenganzira Igihugu cyabahaye, binyuze mu mishinga yo kwiteza imbere no kuremerana.
Umusaza Munyandinda Pie w’imyaka 74 utuye mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango yahoze ari Burigadiye wa Komini Masango, avuga ko yarokoye Abatutsi 18 yifashishije imbunda yakoreshaga ari umupolisi akaza kwirukanwa akayitorokana.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline arasaba abagujije amafaranga muri VUP kwishyura inguzanyo zabo nta mananiza yo kwitwaza Covid-19.
Abaturage b’Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga baratangaza ko ikiraro cyo mu kirere gihuza utugari twa Kanyinya na Nyamirama kije kurokora abagwaga mu masangano ya Nyagako ahahurira imigezi ibiri yuzuraga igaheza bamwe hakurya, abagerageje kwambuka bakagwamo.
Imvura yaraye iguye mu Karere ka Muhanga yangije byinshi birimo ikiraro cyo ku muhanda Cyakabiri- Ndusu-Nyabikenke, ibigori bya Koperative Tuzamurane n’amazu ane y’abaturage bo mu murenge wa Cyeza.
Umubyeyi witwa Amani wo mu Karere ka Muhanga arasaba ababyeyi kujya bibuka kugenzura abana babo bakiri bato kuko bashobora guhura n’impanuka zanabageza ku rupfu, kuko uwe byamubayeho agapfa azize kwizingira mu byo bari bamworoshe.
Urwego rw‘abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga rwabujije abacuruza ibyo kurya muri resitora kugurisha inzoga abafata amafunguro, kuko ngo bigera aho hagahinduka akabare.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko Padiri Habimfura Jean Baptiste afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko.
Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu karere ka Muhanga, buratangaza ko igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside ku rusengero rwa ADEPR Gahogo, kitagamije gusenya urusengero nubwo hari ibice byarwo byasenywa igihe byaba bigaragaye ko harimo (…)
Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko rwakoze nibura amadosiye asaga 100 y’abantu bagaragaweho icyaho cyo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge mu mezi atandatu ashize.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ruratangaza ko Mfitumukiza wari uherutse gutoroka Gereza ya Muhanga yatawe muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ikibazo cy’imbwa zibangamiye umutekano w’abaturage kigiye kuvugutirwa umuti mushya, wo kwifashisha umutego wo kuzifata izidafite ba nyirazo zikicwa.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rurasaba Abanyarwanda gutanga amakuru ku wabona uwitwa Mfitumukiza Jovin watorotse gereza ya Muhanga yari afungiyemo.
Amwe mu mashuri yigenga ntiyabashije kubaka ibyumba by’amashuri bishya, bituma abana bongera kwicara uko byari bisanzwe mbere y’uko amashuri ahagarara bitewe n’icyo cyorezo bityo guhana intera bacyirinda ntibikunde.
Abanyambanga Nshingwabikorwa batandatu bagomba kuyobora imirenge itandatu yari imaze amezi 10 itagira abayobozi mu Karere ka Muhanga bamaze gushyirwa mu myanya, ariko haracyari utugari dusaga 30 tudafite abayobozi.
Ikipe ya As Muhanga ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasubitse by’agateganyo amasezerano y’abakozi bayo kugeza igihe kitaramenyekana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku munsi wa mbere wo gutaha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) abaturage muri rusange bagaragaje ubushake bwo gutaha kare ariko hari abatorohewe no kubahiriza iyo saha.
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iherutse gutangaza ko abaturage bafite ibirarane by’igihe kirekire by’imisoro ku mitungo itimukanwa bashobora kuyisonerwa nyuma yo gusanga hari abafite ibirarane badashobora kwishyura.
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iratangaza ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Muhanga cyarangije kwemezwa ubu hakaba hategerejwe ko ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) kigisohora.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abaturage bafite ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubuhinzi hafi mu turere duhana imbibi na Muhanga bakomeza kubikora ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iratangaza ko amande ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yashyizwe hagati ya 1000frw kugera ku bihumbi 400frw.
Amezi icumi arashize kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2020 abakozi b’Akarere basaga 40 beguye, abandi bahagarika akazi, abandi barasezera kubera impamvu zitamenyekanye kuko buri wese yagiye yandika agaragaza impamvu bwite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bwahagurukiye gukurikirana ibyerekeranye n’umutekano.
Abaturage bo mu midugudu itatu y’akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bahawe amashyiga ya kijyambere ya cana rumwe arondereza ibicanwa, bakemeza ko azabakemurira ikibazo cy’inkwi cyari kibabangamiye.
Bamwe mu bagana isoko rya Muhanga guhaha iby’umunsi mukuru wa Noheli n’Ubunani baravuga ko n’ubwo ubukungu butifashe neza hari abagerageje guhahira Noheli, abacuruzi na bo bavuga ko babonye abakiriya baringaniye.
Ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2020, muri gare ya Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo hagaragaye abantu bari bicaye, ariko nta cyizere cyo kubona imodoka kuko ingendo zari zahagaze ndetse ubona n’imiryango y’ahakatirwa amatike ahenshi ifunze. Byatumye rero barara batageze mu ngo iwabo ngo bizihirize Noheli hamwe n’imiryango yabo.