Muhanga: Bibutse abari abacuruzi bazize Jenoside, biyemeza kunga ubumwe

Abikorera bo mu Karere ka Muhanga (PSF), bibutse ku nshuro ya 28 Abatutsi bari abacuruzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kunga ubumwe, kuko abikorera ari bo bafite uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Bashyize indabo ku rwibutso
Bashyize indabo ku rwibutso

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert, yagaragarije abikorera ko kuba nyamwigendaho ari kimwe mu byatumye abacuruzi bagambanira bagenzi babo muri Jenoside, kandi ahubwo bari bakwiye gukorera hamwe bakubaka Igihugu aho kugisenya.

Byanagarutsweho mu kiganiro bahawe na Padiri Kayisabe Emmanuel, aho yibukije ko ubumwe bw’umuryango, mu ishuri, na Politiki y’Igihuhu uyu munsi bigamije ubumwe byose bigenda neza, abasaba kubukomeza.

Agira ati "Iyo amashuri, imiryanvo, amatorero n’amadini bigisha ubumwe koko, ntabwo Jenoside iba yarashobotse".

Basomye amazina ya bamwe mu bacuruzi bazize Jenoside
Basomye amazina ya bamwe mu bacuruzi bazize Jenoside

Padiri Kayisabe avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bushingiye ku gutabarana mu bihe by’ibiza, uburwayi, kwita ku banyantege nke, no gufatanya bibumbiye ku buyobozi, aho Umwami yari uwa Rubanda na Rubanda rukaba urw’Umwami.

Hariho kandi gufatanya muri byose, ari nabyo Politiki y’Igihugu igenda igarura, ahashyizweho ubudehe, gutanga umuganda, hagamijwe kuzamurana kuko byari bizwi neza ko abantu ari magirirane.

Ibyatanyije Abanyarwanda kubera abakoloni

Padiri Kayisabe avuga ko igihe cy’abakoloni habayeho gahunda yo gukoloniza yakozwe n’Ababiligi bari bifitiye ibibazo iwabo by’amacakubiri, aho batangiye kwiga inkomoka z’abantu hamijwe kubatandukanya kandi barasanze bavuga ururimi rumwe, Umwami umwe n’umuco umwe birigishwa bihabwa n’agaciro biremerwa.

Padiri Kayisabe avuga ko ejo heza h'Igihugu hatashoboka igihe ubumwe bwabura
Padiri Kayisabe avuga ko ejo heza h’Igihugu hatashoboka igihe ubumwe bwabura

Asobanura ko nyuma y’ubukoroni hagiyeho politiki y’amashyaka bituma irishingiye ku kiswe amoko rya Parimehutu ritsinda amatora, ubwicanyi ku bwoko bw’Abatutai butangira ubwo.

Agira ati "Iyo hatangiye kumena amaraso ibintu bimara igihe ngo bizabone gusubira ku murongo, ibyo bikaba byaratumye hazamo amacakubiri menshi, kuko ibyashingirwagaho byari ibinyoma".

Yongeraho ko nyuma ya Repubulika ya mbere hagiyeho iya kabiri yo yongeraho n’ivangura n’ironda karere, Iyobokamana ry’icyo gihe ribyijandikamo bigenda nabi kugeza ku mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bikorera bari baje kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside
Bamwe mu bikorera bari baje kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside

Ubumwe bwongeye gushimangirwa muri Politiki nshya y’Igihugu

Padiri kayisabe asobanura ko Ubumwe ari inkingi ya mwamba mu kongera gusana Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ari ingenzi cyane mu kubaka icyizere cy’ejo hazaza, kuko ahatari ubumwe haba amacakubiri.

Agira ati “Mbabwire mwe muri hano, niba tutagize Ubumwe, tudakoreye hamwe, ejo hacu nta hahari. Dukwiye gushyira imbere ukuri kuko amateka yacu yashingiye ku kinyoma nta gusesengura, ari nazo ngaruka turimo uyu munsi".

Yongeraho ati “Mwebwe mwikorera muharanire ukuri mu byo mukora, muharanire icyiza kuko nta cyagerwaho igihe abantu batekereza bagamije ubugome, nta cyiza mu kwica abantu, nta cyiza cyo gutanya abantu".

PSF yashyikirije ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Muhanga miliyoni ebyiri zo kuremera abarokotse bikorera bafite igishoro gito
PSF yashyikirije ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Muhanga miliyoni ebyiri zo kuremera abarokotse bikorera bafite igishoro gito

Asaba Kandi gukomeza guharanira amahirwe angana, mu bumwe bw’Abanyarwanda, gusangira ibyiza by’Igihugu, kugorora aho kugororera uwahemutse, bityo Ubumwe bukimakazwa.

Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko mu rwego rwo kubaka ubumwe, nk’inzira yo kwiyubaka no gukorera hamwe, bahisemo kujya baremera imiryango y’abarokotse Jenoside bikorera, bafite igishoro gito kugira ngo babubakire ubushobozi.

Uyu mwaka bakaba baremeye abantu batanu bafite igishoro gito babaha miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, aho buri umwe ahabwa ibihumbi magana atanu (400.000Frw).

Kimonyo Juvenal
Kimonyo Juvenal
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka