Abafite amazina azwi mu itangazamakuru basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza

Abanyamakuru basanzwe bamenyerewe muri uwo mwuga basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru mu Ishuri rikiru rya ICK Kabgayi, bakaba bahigiye impinduka mu mwuga no kurushaho kuwuteza imbere.

Benshi bafite ibitangazamakuru bayobora
Benshi bafite ibitangazamakuru bayobora

Bamwe muri abo banyamakuru bahamya ko bize igihe kirekire kandi bakuze banakora uwo mwuga, ariko bakagaragaza ko ubumenyi bukenerwa buri munsi ugereranyije n’ibiba bigezweho kandi ko gukora kinyamwuga bisaba ko uba ugaragaza ikikugira umunyamwuga.

Abanyamakuru bazwi cyane barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru harimo nka Cleophas Barore umaze igihe mu itangazamakuru kuko yakoze mu cyahoze ari ORINFOR, ubu akaba akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), akaba anayobora urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

Barore wamenyekanye cyane kubera ijwi rye mu kiganiro makuru ki mu binyamakuru, avuga ko yari yarize icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda, ariko akaba yarakomeje kwifuza kongera ubumenyi kuko ahamya ko buhora bukenewe.

Avuga ko n’ubwo asoreje mu ishuri rikuru rya ICK ari urugendo rurerure yakoze, kuko hari n’ahandi yari yaratangiriye kwiga muri (Christian University) yaje guhagarikwa, akayoboka iya ICK na bagenzi be, kandi urwo rugendo rwose ari inyungu yakuyemo.

Barore avuga ko mu ishuri bakoze cyane ku buryo nta gushidikanya ko hari byinshi bungutse kuko we na bagenzi be, bongeye kwandika ibitabo kandi babisobanura imbere y’akanama nkemurampaka.

Agira ati “Njyewe nize kera, maze imyaka myinshi niga, mu itangazamakuru hari ubumenyi nakuye muri ICK urupapuro ndarufite, ariko rusanga ubunararibonye n’ibyo nungukiye mu gukora ubushakashatsi, ubaza abantu usesengura, nanjye bizamfasha gusesengura ibyegeranyo kuko kwandika igitabo ni kimwe mu bituma usobanukirwa”.

Barore avuga ko nyuma yo gukora icyegeranyo cy’abanyamakuru habonetsemo n’abize amashuri abanza, abize ayisumbuye n’abize kaminuza ariko batize itangazamakuru, ku buryo hari icyizere cy’uko abajya kwiga kaminuza mu mwuga nyirizina, hari byinshi bazahindura mu mikorere y’umwuga w’ejo hazaza.

Bishimira impamyabumenyi
Bishimira impamyabumenyi

Didas Niyifasha na we urangije icyiciro cya kabiri cy’itangazamakuru muri ICK, akaba yaramenyekanye cyane mu makuru y’imikino no mu isesengura ry’ibiganiro, avuga ko yakoze urugendo rurerure ngo agere ku mpamyabumenyi, kubera ko yakundaga umwuga w’itangazamakuru cyane.

Niyifasha avuga ko yaje kwirukanwa amaze imyaka itanu yiga itangazamakuru kubera imyitwarire y’abanyeshuri ku mafaranga bakwaga, aza gusubira kwiga mu yindi kaminuza yaje guhagarikwa ariko inama y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza ibohereza muri ICK, ari na ho barangirije.

Niyifasha avuga ko kurangiza Kaminuza bivuze gukuraho urujijo ku bakora itangazamakuru bagakora amakosa bikitwa ko bakoraga umwuga batawusobanukiwe, cyangwa batanigeze bawiga agahamya ko ubu noneho azarushaho kugirirwa icyizere.

Agira ati “Wasangaga hari amakosa akorwa abantu bakitwa ko batize itangazamakuru, ubu noneho bigiye gukuraho urwo rujijo. Dufite agaciro n’impamvu ituma tugira ibyishimo byihariye kubera izi mpamyambumenyi”.

Yongeraho ati “Mu rugendo rwo gutegereza nibura buri wese turangirije rimwe yize imyaka umunani, byose twabigezeho duhura n’imbogamizi zitandukanye ariko ubu turifuza no gukomeza ni wo mwanzuro twafashe kuko mu Rwanda nta muntu wo ku rwego rwa Dogiteri ufite impamyabumenyi mu itangazamakuru”.

Itangazamakuru rizatezwa imbere n’abarikora bararyize

Didas Niyifasha avuga ko kwiga umwuga bizatuma ukomera kandi ugakorwa mu buryo buwuteza imbere, kuko usanga akenshi ibirego bikunze kwakirwa by’amakosa yagaragaye mu mwuga w’itangazamakuru byaratewe n’ubumenyi buke.

Agira ati “Tugomba gukora aka kazi tureba kuri rubanda, tukanareba icyerekezo cy’Igihugu n’ubwo bitavuze ko tutagaragaza ikitangenda neza, ntabwo tuzanye ibidasanzwe cyane ariko hari amakosa twifuza ko yavaho”.

Uhereye (i bumoso) Didace Nyiyifasha, Barore Cleophas, Kamayirese Valentin na Patrick Nyiridandi
Uhereye (i bumoso) Didace Nyiyifasha, Barore Cleophas, Kamayirese Valentin na Patrick Nyiridandi

Akomeza agaragaza ko amahame y’itangazamakuru azatuma abanyamakuru basobanukirwa n’ibyo basabwa gukorera abaturage bityo bikanagabanya ikibazo cy’amakosa y’akazi, ibyo ngo bikazatuma abashinga ibitangazamakuru banabyize bamenya agaciro k’ibyo bakora, abo bakoresha n’inyungu bagamije.

Avuga ko mu Rwanda hari abanyamakuru batarenze ibihumbi bibiri (2,000) kandi bakoze kinyamwuga Leta ishobora no kubegera, bityo hakagaragara impinduka mu bumenyi no kurangiza inshingano z’umwuga.

Asaba abakora itangazamakuru kwitabira kujya kwiga kuko usanga abantu benshi batunze ibitangazamakuru batararyize bikadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amahame y’ubunyamwuga, kuko kwiga nta myaka bigarukiraho.

Rugambwa Gerald wamenyekanye kuri televiziyo y’u Rwanda mu ishami ry’Igifaransa, na we arangije Kaminuza icyiciro cya kabiri mu itangazamakuru ku myaka 60 y’amavuko, igihe abona ko gikwiye kuko yashinze icye gitangazamakuru yise Le Canapé.

Rugambwa avuga ko hari abakeka ko kuba ashaje bimukura mu mwuga cyangwa yigiye ubusa, nyamara ngo si byo kuko azanye impinduka mu mwuga, agamije kuwunoza no gutoza abanyamakuru bato kubikora neza.

Rugambwa avuga ko yagize inyota yo gukora itangazamakuru kuva mu myaka ya 1980 ariko akaza koherezwa kwiga uburezi ari nabwo yakomeje gukora, ariko inyota y’itangazamakuru iza kumwangira, ndetse abona akazi kuri televiziyo y’u Rwanda.

Avuga ko atangiye akazi yabikoraga uko abyumva ariko bakamugaragariza ko hari amahame y’umwuga arimo kubusanya na yo, arakomeza aza kugira ubunararibonye ariko ntiyakomezanya na yo, kuko yahagaritse akazi igihe ikinyamakuru La Nouvelle Relève yakoreraga cyahagarikaga gukora.

Agira ati “Nagezemo nsanga ibintu ntabwo byinjiramo neza nk’uko nabikekaga nk’umuntu wize indimi, kuko nitwazaga ko nzi indimi ariko nza kugera mu ishuri ryahuguraga abanyamakuru (GLMC), ari na ho naboneye ko hari ibyo ntari nzi. Byatumye nkomeza urugendo ubu byatunganye ni ikintu cyiza, ubumenyi aho ubugiriye hose bugira akamaro”.

Bategereje guhabwa impamyabumenyi
Bategereje guhabwa impamyabumenyi

Yongeraho ati “Iyo ukora akazi wize abantu banarushaho kukwizera, bavuga bati uriya afite uburambe n’ubumenyi, kurangiza kwiga bizamfasha kugira inama abakiri bato. Hari abo nzaha akazi nkabayobora nkanababa hafi mbigisha kugera ku rwego rwiza, hanagize unyiyambaza noneho ndumva ntacyo yanenga”.

Abatarize itangazamakuru babaye ibikoresho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Rugambwa avuga ko urebeye urugero rw’abanyamakuru bashyize imbere itangazamakuru ribiba ivangura n’urwango mu Banyarwanda, byatewe ahanini n’abarikoraga batararyize n’ubwo atari bose.

Avuga ko iyo baba bararyize neza bari kwifata kuri bimwe mu byo bakoraga kuko bari gusesengura ibyo bashorwamo n’ingaruka bizabyara, ari na ho ahera asaba urubyiruko kujya kwiga itangazamakuru ku bifuza bose kurikora.

Agira ati “Bariya banyamakuru babibaga urwango bari bashyize imbere amafaranga. Iyo bamenya ibyo bakora hari aho bari kugarukiriza kuko bari kuba basobanukiwe n’ingaruka z’ibyo bari gukora”.

Agira inama urubyiruko n’abashaka kwagura ubumenyi bwabo mu itangazamakuru, kugana ishuri bagakora ibyo bakunze banafiteho ubumenyi, kuko ubumenyi ari intangiriro ya buri byose.

Birababaje kuba hari abakora mu itangazamakuru batararyize

Rugambwa anenga itegeko ritanga uburenganzira bwo kwemerera abantu batize itangazamakuru kurikora, kandi Leta izi neza amakosa ryaguyemo igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwera Jean Maurice wambaye indorerwamo z'amaso azwi cyane kuri RTV
Uwera Jean Maurice wambaye indorerwamo z’amaso azwi cyane kuri RTV

Avuga ko nk’ubu mu cyiciro yarangijemo ari kumwe n’abagera ku 117 bose bagiye gusanga imiryango y’ibitangazamakuru ifunze ntaho bakwaka akazi, mu gihe birimo gukoresha abatarize itangazamakuru.

Agira ati “Ni ikibazo, kuko nk’iyo urebye abari gukorera ku mbuga za YouTube abenshi muri bo nta tangazamakuru bize usibye kubikora kubera inyota y’ifaranga. Ibyo rero bizatugeza ku bibazo bikomeye cyane kuko na bariya bakoraga ibiganiro bibiba urwango babaga bashyize imbere amafaranga, tutarebye neza ibyo kuri YouTube na byo bizabyara ibibazo n’iyo byaba bitaremereye nk’ibyo muri Jenoside.

Avuga ko ibyo bibazo byateza urwikekwe mu bumwe n’ubwiyunge, kwica umuco n’uburere ku bakiri bato bituma batangira kwishora mu mibonano mpuzabitsina imburagihe, n’indi mico mibi ishyirwa hanze n’abakurikiye ifaranga kurusha ubunyamwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka