Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, ku wa 11 Mutarama 2022 bwashyikirijwe dosiye y’umusore wasambanyije ku gahato nyina akanamukubita.
Mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga habonetse umurambo w’umugore witwa Nyirangendahimana Jeannette, wishwe mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2022.
Ibitaro bivura amaso bya Kabgayi byashyikirije ibitaro bine mu gihugu ibikoreshobyo byo ku rwego rwo hejuru byo kuvura no kubaga amaso.
Abantu barenga 40 barohowe mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke bakuwemo ari bazima, nyuma yo kugongana k’ubwato bwavaga i Ruli mu Karere ka Gakenke, n’ubwavaga i Rongi mu Karere ka Muhanga.
Abaturage bo mu Kagari ka Rukaragata mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga bahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba n’inzu baravuga ko guhabwa amashanyarazi bibonesha ku maso no ku bwonko umuntu akagira umwanya wo gutekereza, naho guhabwa icumbi bikanyura umutima ntiwongere kurwara.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yashyikirije ibitaro bya Kabgayi uruganda rukora umwuka wa Oxygen uhabwa abarwayi b’indembe badashobora guhumeka neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abaturage babagira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kwitwararika ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’inyama, kugira ngo birinde ibihano bishobora kubafatirwa birimo no kujugunya inyama zabazwe no gucibwa amande y’ibihumbi 50Frw.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’Uburinganire (GMO) ruratangaza ko nta zindi komite zikenewe ku rwego rw’Umudugudu, muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda, ahubwo hazahugurwa inzego zisanzwe kugira ngo ihohoterwa riranduke.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hakenewe miliyoni zisaga 600Frw ngo hatangwe ingurane ikwiye ku baturage bagomba kwimurwa ahashyizwe icyanya cy’inganda.
Abagore n’abagabo babanaga mu buryo budakurikije amategeko mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni baratangaza ko baterwaga ipfunwe no kwitwa indaya kandi bashaje.
Umukecuru wo mu Murenge wa Kibangu yitabye Imana ari mu kiliziya asenga ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021 muri Paruwasi Gatolika ya Kibangu.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Rwanda iratangaza ko uko batanga telefone zigezweho muri gahunda yiswe ConnectRwanda, bazanakomeza kureba imbogamizi zishobora kubangamira abazihawe mu kuzibyaza umusaruro.
Abayobozi bashya bagize Komite nyobozi y’akarere ka Muhanga baratangaza ko bagiye gufatanyiriza hamwe gukoresha ibyagezweho kugira ngo bateze imbere akarere.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) yateye inkunga koperative z’urubyiruko 15 zo mu turere twa Muhanga Ngororero na Karongi, ingana na miliyoni 50frw mu rwego rwo kuzifasha gukomeza kwiyubaka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), kiratangaza ko ubuke bw’amazi hirya no hino mu gihugu buterwa n’umubare ugenda uzamuka w’abayakoresha mu mijyi kandi ibikorwa remezo by’amazi byo muri iyo mijyi bitiyongera.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abagize Inama Njyanama kujya batumiza abayobozi bananiranye nk’uko n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo na Perezida wa Repubulika, bitaba Inteko Ishinga Amategeko gusobanura ibitagenda neza.
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ku ishuri ryisumbuye rya ES Nyakabanda aravugwaho gukubita Animateri mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 02 Ugushyingo 2021 maze bucya bamwirukana burundu.
Akarere ka Muhanga keguriye burundu imigabane yako ingana na 6,6% Kompanyi itwara abagenzi ya Jali Investment Ltd, hakurikijwe amasezerano avuguruye akarere kasinyanye n’uwo mushoramari mu mpera z’umwaka wa 2020.
Padiri Fidèle Dushimimana, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), yamuritse igitabo gikubiyemo ubushakashatsi ku mikurire y’umwana, yise ‘Kura Ujya Ejuru’, yitezeho ubufasha ku Banyarwanda mu kumenya ibiranga umwana muri buri kigero cy’imikurire.
Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga yafashe Sekanabo Jean Paul w’imyaka 30 na Habuhazi Paulin w’imyaka 23 bakoraga kanyanga, bafashwe ku Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira, bafatirwa mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gifumba, Umudugudu wa Samuduha.
Abaturage 50 bivurizaga amaso ku bitaro bya Kabgayi uburwayi bukananirana bagahuma, bashyikirijwe inkoni zera mu rwego rwo kubafasha gukomeza ubuzima.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko rugiye kurushaho gutanga umusanzu mu kwimakaza ihame ry’uburinganire baharanira kubyaza umusaruro amahirwe abegereye ku buryo bungana, no gushishikariza bagenzi babo kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabavutsa kugera ku nzozi z’ubuzima bwabo.
Abana bahoze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, n’abakobwa bacikirije amashuri kubera kubura ubushobozi, baratangaza ko gukora inkweto birimo kubahindurira ubuzima ku buryo bizeye kugira imbere heza.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), iratangaza ko umusaruro wa soya ukiri muke mu nganda zikeneye kuwutunganya, mu gihe ibikomoka kuri Soya na byo bikenewe cyane mu Gihugu.
Abaturage bo mu mirenge ya Rongi na Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, baravuga ko hari igihe bahuraga n’ibibazo birimo n’ihohoterwa ntibagane inzego z’Ubugenzacyaha ngo batange ibirego, kubera ko ibiro byazo biri kure.
Abarimu 30 baturutse mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) mu turere twose tw’Igihugu, basoje amahugurwa ku ikoranabuhanga mpuzamahanga rya mudasobwa, baravuga ko bagiye gukora impinduka zigaragara mu guhugura abandi kugira ngo ikoranabuhanga mu mashuri rirusheho gutanga umusaruro.
Umwana wo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni wabwirwaga ko avuze uwamuteye inda ku myaka 14 yahita apfa, ubu yiyemeje kugana urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kugira ngo uwamuteye iyo nda akurikiranwe.
Abaturage b’Umurenge wa Mushishiro babonye amashanyarazi aturuka ku rugomero rwa Nyabarongo ya mbere, baravuga ko yabakuye mu bwigunge ariko bakanifuza ko yakongererwa ingufu kugira ngo babashe kongera umuvuduko mu kwiteza imbere.
Mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo mu mudugudu wa Rutenga hari abaturage bavuga ko Guma mu Rugo ikomeje bakwicwa n’inzara, kuko hashize iminsi isaga 10 bataragobokwa ngo bahabwe ibyo kurya mu gihe imirimo yabo yahagaze.
Imfungwa eshatu zashatse gutoroka gereza ya Muhanga, zafashwe zigarurwa muri gereza nyuma yo gushaka gutoroka zirenze igipangu zifungiyemo. Byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021 mu masaha ya saa yine ubwo humvikanaga urusaku rw’amasasu yarashwe n’abacungagereza bagerageza guhagarika abatorokaga.