PAC yagaragaje impungenge ku masoko ya Muhanga, akarere katavugaho rumwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta (PAC) yagaragaje impungenge ku mikorere y’amasoko ya Cyakabiri na Nyabisindu yo mu Karere ka Muhanga, nyuma y’uko habaye kutumvikana hagati y’Akarere n’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) ku bijyanye n’imikorere yayo.
Mu isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko ayo masoko atakoraga ubwo bakoraga ubugenzuzi, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwabihakanye, buvuga ko yakoraga.
Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Imari ya Leta, Patric Habimana, yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe, mu bushishozi bwabo, basanze ayo masoko adakora.
Yagize ati "Dukora ubugenzuzi twasanze amasoko adakora, tubigaragariza Akarere ko kavuga ko akora, ariko mu bushishozi twakoze twasanze adakora."
Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Imari ya Leta yagaragaje kandi ko nubwo Akarere ka Muhanga kavuga ko ubu ayo masoko akora neza, hakiri impungenge kuko no mu gihe cy’ubugenzuzi bwabanje kari kashimangiye ko yakoraga, nyamara raporo ikagaragaza ibitandukanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Gloriose Mutezayire, yasobanuye ko aho batumvikanaga n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ari ku gihe cyo gushaka abazakorera muri ayo masoko.
Yagize ati "Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aza, icyo tutumvikanagaho ni uko bo bavugaga ko twagombye kuba twarashatse abazayakoreramo igihe twayubakaga."
Yakomeje avuga ko mu gihe ubugenzuzi bwakorwaga, Isoko rya Nyabisindu ritari ryagatangiye gukora, mu gihe Isoko rya Cyakabiri ryakoraga ariko ku kigero kiri hasi.
Cyakora, uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, yavuze ko ubu aya masoko akora neza aho irya Cyakabiri riko 100%, irya Nyabisindu na ryo rikaba rikora nubwo hari ibyumba bigishakirwa abo kubikoreramo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|