Umunyamuziki Koffi Olomide araye i Kigali

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide, kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021 yageze i Kigali aho aje mu gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena.

Amafoto yashyizwe ahagaragara n’abateguye iki gitaramo agaragaza ko Koffi Olomide akigera i Kigali yahawe ikaze ndetse yakirwa mu buryo bw’icyubahiro, ahabwa indabo n’abarimo abakobwa bari bateguwe mu ikipe igomba kumwakira.

Iki gitaramo by’umwihariko uyu muhanzi amaze iminsi avugwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, dore ko hari impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore zakomeje gusaba ko uyu muhanzi Koffi Olomide atakorera igitaramo mu Rwanda, ndetse bamwe bakaba baratangaje ko bashobora no gukora imyigaragambyo mu gihe iki gitaramo kitahagarikwa.

Icyakora abategura iki gitaramo baherutse kumara impungenge abakunzi b’uyu muhanzi, babizeza ko igitaramo yatumiwemo kizaba kandi ko azacyitabira. Babisobanuye mu itangazo bashyize ahagaragara bavuga ko nta gisibya iki gitaramo kizaba uko cyateganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

Muri iri tangazo Intore Entertainment bategura iki gitaramo bagize bati “Ntabwo twebwe dufite ubushobozi cyangwa ntituri mu mwanya wo kuvuga ku myitwarire cyangwa ku birego by’ibyaha bishinjwa umuntu, ibyo byaharirwa inzego zibishinzwe cyangwa se ubutabera”.

Bakomeje bagira bati “Ku ruhande rwacu tuvuganira kandi tugashyigikira uburinganire n’ubwubahane cyane ku gitsina gore. Twubaha kandi ibitekerezo n’uburenganzira bw’ababona ukundi umuhanzi”.

Aha ni ho abateguye igitaramo bahereye bavuga ko mu rwego rwo kubaha abafana bagaragaje inyota yo kureba kiriya gitaramo, igitaramo kizaba kandi kikaba mu mutekano n’umucyo usesuye.

Umuhanzi Koffi Olomide w’imyaka 65 y’amavuko ukunze kwiyita Le Grand Mopao ni umwe mu bafite abakunzi b’umuziki we batari bake hirya no hino ku Isi, gusa bamwe bakamunenga kubera ibikunze kumuvugwaho byo guhohotera abagore n’abakobwa.

Iki gitaramo kizaririmbamo n’abandi bahanzi nka King James na Yvan Buravan n’umuhanzi uzamutse vuba witwa Chris Hat.

Koffi Olomide azwi cyane mu ndirimbo nka ’Selfie’, ’Effrakata’, ’Dossier du Jour’ n’izindi, akaba yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016.

Amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo ari mu byiciro bitandukanye. Harimo itike isanzwe igura 10.000 Frw, itike igura 30.000Frw ya VIP, itike igura 50.000Frw kuri VVIP ndetse na 500.000 Frw ku meza y’abantu batandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni Baraka guturuka muri masisi-nord kivu(RDC) twishimiye cyane kuba umusaza koffi yataramiye ikagali

baraka yanditse ku itariki ya: 4-12-2021  →  Musubize

ahubwo batumire nabandi baze bashyushye umujyi

ntiruhwa jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 7-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka