Uruganda rwa CIMERWA rurishimira inyungu ya miliyari 4,1 Frw rwabonye mu mwaka ushize

Ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA bwagaragaje uko ibikorwa byabo by’ubucuruzi byagenze mu mwaka w’ingengo y’imari ushize (guhera mu kwezi k’Ukwakira 2020 kugeza muri Nzeri 2021), bugaragaza ko muri rusange babonye inyungu ishimishije.

Ubwo tariki 09 Ukuboza 2021 yerekanaga uko imari y’urwo ruganda yifashe, Umuyobozi mukuru wa Cimerwa, Albert Sigei, yavuze ko inyungu Cimerwa yabonye mu mwaka warangiye tariki 30 Nzeri 2021 ingana na miliyari enye na miliyoni ijana mu mafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Cimerwa, Albert Sigei, yagaragaje ko Cimerwa ihagaze neza
Umuyobozi mukuru wa Cimerwa, Albert Sigei, yagaragaje ko Cimerwa ihagaze neza

N’ubwo ibikorwa byabo byabangamiwe n’icyorezo cya Covid-19, ku musozo w’umwaka imibare igaragaza ko ngo bagize umwaka mwiza w’ingengo y’imari (financial year).

Muri rusange bacuruje miliyari 67.3 mu mafaranga y’u Rwanda, hakaba hariyongereyeho 7% ugereranyije n’ayo bacuruje mu mwaka wabanjirije ushize. Bavuga ko babonye inyungu ya miliyari 4.1 Frw, inyungu ikaba yarikubye kabiri bagereranyije n’iy’umwaka wari wabanje. Mu mwaka warangiye muri Nzeri 2020, Cimerwa ngo yari yungutse miliyari imwe na miliyoni 900 Frw.

Cimerwa yishimira inyungu yabonye kuko ari intera ikomeye yagezeho mu gihe nyamara habayeho ibihe bigoye, bagashimira Leta kubera ingamba ishyiraho zo kuzahura ubukungu.

John Bugunya ushinzwe imari muri Cimerwa
John Bugunya ushinzwe imari muri Cimerwa

Ni byo John Bugunya ushinzwe imari muri Cimerwa (Chief Finance Officer) yagarutseho, ati “Imibare tugaragaza uyu munsi mu by’ukuri ni imibare ishimishije, turebye aho tugeze uyu munsi tukareba n’aho twavuye umwaka ushize. Ni imibare kandi itanga icyizere ku bashoramari bo muri Cimerwa, bigaragaza ko twitwaye neza muri aya mezi cumi n’abiri. Dufite n’icyizere ko mu mezi cumi n’abiri ari imbere, bitewe n’ibikorwa remezo turimo gukora muri iki gihugu cyacu no kuba u Rwanda rurimo gufasha ubukungu kongera kwiyubaka nyuma ya COVID-19, turizera ko mu mezi cumi n’abiri ari imbere imibare izakomeza kuba myiza, ikazakomeza kugaragariza Abanyarwanda bose n’abashoramari bo muri Cimerwa ko ari kampani nziza kandi ko buri wese wifuza kugura imigabane muri Cimerwa ahawe ikaze.”

Cimerwa ivuga ko inyungu ibona itayiharira yonyine, ahubwo ko igira n’amafaranga itanga mu guteza imbere igihugu.

Mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Nzeri 2021, Cimerwa yakoresheje asanga miliyoni Magana atatu z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko abatuye mu bice bya Bugarama i Rusizi aho urwo ruganda rukorera.

Bimwe mu byo bakoze ni ibyerekeranye n’uburezi aho bateye inkunga ikigo cy’amashuri abanza n’ay’incuke. Bafite ivuriro abakozi babo n’abandi baturanye na ryo bivurizaho. Bafite n’amazi batunganyije ahabwa abaturage ku buntu. Bafasha n’abaturage mu buryo bwo kwiteza imbere mu bukungu bakabafasha no guhanga imirimo.

Urugero ni nka koperative y’abadoda imyenda babarirwa muri 50 yiganjemo abagore. Iyo koperative bayiteye inkunga y’inzu n’imashini byo kwifashisha. Babahaye n’akazi ko kudoda ibikoresho by’ubwirinzi abakozi b’uruganda bifashisha mu kazi.

Uruganda rwa Cimerwa ngo rwubatse n’isoko mu gace ruherereyemo, abatuye muri ako gace babona aho bacururiza ibyiganjemo umusaruro ukomoka ku buhinzi. Mu bindi bishimira bakoze biteza imbere agace baherereyemo ni umuhanda wa kilometero 11 wa kaburimbo bubatse, ukaba woroshya ubwikorezi mu gace uruganda ruherereyemo.

Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa, Albert Sigei, ati “muri uyu mwaka mushya wa 2021/2022 twiteguye gukora byinshi birenze ibyo twagezeho. Twiteguye gukoresha sima nyarwanda mu guteza imbere ibikorwa remezo cyane cyane ibyerekeranye n’ubwubatsi.”

Umwe mu mishinga minini Cimerwa irimo gufashamo ngo ni uwo gutanga sima ikoreshwa mu kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.

Umuyobozi wa Cimerwa yashimiye buri wese ugira uruhare mu byo bakora, harimo abakozi ba Cimerwa, abakiriya ba Cimerwa, n’abandi bafatanyabikorwa bose muri rusange.

Uruganda rwa Cimerwa rwatangiye mu 1984, rukaba rwaramaze imyaka ibarirwa muri 30 ari rwo rwonyine rubarizwa mu Rwanda rukora sima yafashije mu kubaka byinshi mu bikorwa remezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka