Umuryango Bridges To Prosperity na Guverinoma y’u Rwanda batashye ikiraro cyo mu kirere cy’ijana bubatse mu Rwanda

Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta Bridges to Prosperity (B2P) na Guverinoma y’u Rwanda, tariki 10 Ukuboza 2021 batashye ikiraro cy’ijana cyubatswe mu Murenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo.

Icyo kiraro kizakoreshwa n’abaturage barenga 3400 bakomoka mu tugari twa Bimba, Kagusa, Ruhanga, Rwangambibi, Rucunda na Mushubi. Icyo kiraro cyatashywe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi. Uwo muhango kandi witabiriwe n’abayobozi n’abaturage b’Umurenge wa Gatare.

Ikiraro cya Rwangambibi ni icy’ ijana cyubatswe mu gihugu na Bridges to Prosperity kuva yatangira ibikorwa byayo mu Rwanda mu mwaka wa 2012. Iki kiraro cyubatswe ku mugezi wa Rwondo kikaba gifite uburebure bungana na metero 83, gihuza imidugudu itandukanye kikaba kizafasha mu buhahairane ndetse no kunoza neza serivisi zitandukanye zirimo uburezi, imigenderanire ndetse n’izindi zitangwa n’ibigo nderabuzima, amasoko, ubuhinzi n’ubucuruzi.

Muri uwo muhango, Minisitiri Jean Marie Vianney Gatabazi yashimye abubatse iki kiraro kije gutanga umusanzu ku iterambere ry’icyaro, abishimangira muri aya magambo, ati “Iki kiraro cyubatswe ni kimwe mu byagezweho mu gufungura amayira no kuvana abaturage bo mu cyaro mu bwigunge hano mu Rwanda. Iki kiraro kizazamura iterambere ry’abaturage, kizafasha abana kugera ku ishuri, kizafasha abaturage kugera ku bigo nderabuzima, kizafasha abaturage b’Akagari ka SHYERU gusabana no guhahirana n’abandi baturage bo mu Mirenge itandukanye mu Karere ka Nyamagabe.”

Umuyobozi Mukuru wa Bridges to Prosperity, Bwana Jeff Murenzi, yashimangiye ko kubaka iki kiraro byagezweho kubera ubufatanye hagati ya Bridges to Prosperity na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri LODA n’Akarere ka Nyamagabe. Ni byo yasobanuye muri aya magambo ati “Ikiraro cy’ijana twubatse mu Rwanda ni igikorwa cy’indashyikirwa kuri Bridges to Prosperity na Guverinoma y’u Rwanda, kandi iyi ni intangiriro y’ibindi byiza biri imbere. Haracyari ibindi biraro birenga 200 bizubakwa nk’uko biteganywa n’amasezerano twashyizeho umukono na Guverinoma y’u Rwanda, na nyuma y’aho tuzakomeza kugeza ubwo u Rwanda ruzahinduka “igihugu cy’imisozi igihumbi n’ibiraro igihumbi.”

Umuturage w’Umurenge wa Gatare witwa Apollinarie Yambabariye yavuze ko ikiraro kizahindura cyane imibereho yabo maze atanga ubuhamya ati : “Turashima byimazeyo kuko iki kiraro kije mu gihe cyari gikenewe cyane. Iki kiraro kiziye igihe kuko mu bihe bishize twajyaga ku isoko, mu kugaruka tugasanga umugezi wuzuye warengeye inkombe tutabasha kwambuka. Ibyo byatumaga turara ahandi kandi tutabiteganyije abana bacu bakaburara iryo joro.”

Kubaka iki kiraro byatwaye amafaranga y’u Rwanda 105,837,000 RWF, yatanzwe na Bridges to Prosperity na Leta y’u Rwanda.

Umuryango Bridges to Prosperity wubaka ibiraro mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage bo mu byaro. Intumbero y’uyu muryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ni “isi izira ubukene buterwa no kudahuza ibyaro by’ibindi bice cyangwa ihezwa ry’ibyaro”. Kugeza ubu, ibiraro 102 (harimo 14 gusa mu Karere ka Nyamagabe) byubatswe na Bridges to Prosperity mu Rwanda, bihuza abaturage 447,068 n’andi mahirwe y’ubuzima n’ubukungu mu Gihugu.

Muri Nyakanga 2019, Bridges to Prosperity yamuritse gahunda y’imyaka itanu igamije guhuza utugari twose two mu Rwanda binyuze ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, iy’Ubukungu ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Intego y’ayo masezerani ni uguhuza abaturage barenga 1,100,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka