Jean Claude Karangwa Sewase wari wagizwe umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi yayise yegura nyuma y’iminsi itandatu gusa agiriwe icyizere na Njyanama.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018 Mudaheranwa Juvenal wayoboraga Akarere ka Gicumbi n’abamwungirije bose beguye ku mirimo yabo.
Polisi y’igihugu yaburiye abashoferi bakoresha umuhanda wa Gatuma - Gicumbi - Kigali ko wangijwe n’ibiza utarimo gukora.
Ku mukino wa nyuma wa Okoko Godefroid werekeje muri Espoir Fc, atsinzwe na APR Fc ibitego 4-0 mu mukino wabereye i Gicumbi.
Abahinzi bo mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, baravuga ko bari kwihuta mu iterambere, babikesha imbuto nshya y’ibishyimbo bita “Zahabu.”
Umuvugo w’umwana witwa Uwubutatu Slydio utuye mu Karere ka Gicumbi ugiye kwifashishwa mu bukangurambaga bwo kwita ku burenganzira bw’umwana kubera butumwa buwurimo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude arahamagarira abaturage bo mu Karere ka Gicumbi gukaza irondo kugira ngo barusheho kwicungira umutekano.
Ikigo cy’Ingoro ndangamurage cyagaragaje indaki nk’ubwihisho bwari bwizewe mu rugamba rwo kubohora igihugu; kinazishyira mu bimenyetso by’umurage w’u Rwanda.
Polisi y’igihugu yahaye abaturage 100 bo mu Karere ka Gicumbi amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, mu rwego rwo kubafasha kubungabunga umutekano.
Paruwasi Katedarare ya Byumba yizihije isabukuru y’imyaka 80 imaze ibayeho, yishimira ibikorwa bitandukanye yagezeho birimo kubanisha neza Abanyarwanda.
Itsinda ry’abayobozi ba Global Fund ku isi, basuye ibikorwa bya Imbuto Foundation mu Karere ka Gicumbi, banezezwa n’uburyo urubyiruko ruhabwa icyerekezo.
Abahwituzi b’imirenge itandukanye yo mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko akazi bakora bagakunze ariko bifuza ko bajya bagenerwa agahimbazmusyi buri kwezi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bufatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage, bameneye mu ruhame ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga miliyoni 25RWf.
Garubanda bakunze kwita Kabigamba w’imyaka 48, yari agiye kwica umugore we, amubuze atemagura ihene eshanu, atorokera muri Uganda.
Ahishakiye Elias na Niyigaba Valens, ni impanga zavutse mu 1992, bavukira mu karere ka Gicumbi, bafana ikipe imwe yo mu Rwanda ndetse no hanze bagafana ikipe imwe.
Abatuye Umurenge wa Kaniga muri Gicumbi, uhana imbibi n’igihugu cya Uganda, baravuga ko bahangayikishijwe n’ifungwa ry’inzira bakoreshaga bajya guhahira muri Uganda.
Abarezi b’ibigo byo mu Karere ka Gicumbi, bituranye n’igice gihana imbibe na Uganda, bahura n’imbogamizi z’abana bakura bavuga Igikiga, bigatuma gutangira amashuri bibagora kuko akurikiza gahunda ya Minisiteri y’Uburezi kandi iri mu Kinyarwanda. Umva inkuru hano:
Abayisilamu bo mu Rwanda bashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi inkunga ingana na Miliyoni 26RWf yo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, mitiweli.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, burahamya ko ibirego byaganaga mu nkiko, byamaze kugabanuka cyane bitewe n’uruhare rw’abunzi basigaye bagira mu gukemura amakimbirane.
Bamwe mu batuye Akarere ka Gicumbi, bavuga ko kugeza ubu batarasobanukirwa ibijyanye n’umusoro w’ubutaka, kuko ngo kuva babaho nibwo babyumvise.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi UECL ishami rya Gicumbi, cyatangije gahunda yo gusanga abaturage mu ngo kikabaha umuriro.
Abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi, bamaze imyaka ine basiragira ku mafaranga bahombejwe n’ubuyobozi asaga Miliyoni 40RWf.
Abagore bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko nubwo bafite amahirwe menshi yo kubona amafaranga, batayigengaho.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi arakangurira Abanyarwanda bose gutinyuka uburyo bushya bwo guteka hakoreshejwe Gaz kuko Leta yamaze gukuraho imisoro yayo.
Bamwe mu batuye Rukomo, mu karere ka Gicumbi, baravuga ko babangamiwe n’ikimoteri cy’akarere kibegereye,imvura yagwa, ikamanurira imyanda yose mu mazi bavoma.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bufatanyije n’abaturage bwamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro kangana na miliyoni 21 n’ibihumbi 612RWf.
Abatuye Umurenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi, baratabariza ikimoteri cy’akarere kimaze iminsi gishyizwe hagati y’ingo, kuko mu mvura kibateza ibibazo.
Umuyoboro w’amazi meza ugiye kubakwa mu murenge wa Manyagiro muri Gicumbi witezweho guha amazi meza abaturage ibihumbi 15 bitarenze 2017.
Abanyeshuri barindwi bajyaga mu biruhuko bakomerekeye mu mpanuka yabereye muri Santeri ya Rukomo iherereye mu Karere ka Gicumbi.
Abaturage b’Akarere ka Gicumbi batangaza ko umwanya wa kabiri babonye mu mihigo y’umwaka 2015-2016 utabahagije ngo baraharanira kuba aba mbere.