Gicumbi: Abajyanama b’ubuzima bahombejwe asaga Miliyoni 40RWf

Abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi, bamaze imyaka ine basiragira ku mafaranga bahombejwe n’ubuyobozi asaga Miliyoni 40RWf.

Abajyanama bakora akazi gakomeye ko gufasha abaturage mu byerekeye n'ubuzima (Photo Internet)
Abajyanama bakora akazi gakomeye ko gufasha abaturage mu byerekeye n’ubuzima (Photo Internet)

Aya mafaranga yabo bavuga ko bayahombejwe n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Gisiza guhera mu mukwa wa 2013, ubwo bari mu mushinga wo kubaka inzu zo gucumbikamo kuri icyo kigo nderabuzima.

Bahereye ku mafaranga bagenerwa na Leta, aba bajyanama bafashe icyemezo cyo gukora umushinga wo kubaka amacumbi, ubundi akajya abinjiriza bakiteza imbere.

Nyuma yo kunoza uwo mugambi, bibumbiye muri Koperative "Komera ku Buzima", batangira gukora ibikorwa byo guhuriza hamwe amaboko batangira gusiza ikibanza cy’ahazubakwa amacumbi, nk’uko bishimangirwa na Muhawenimana Virginie, uyobora iyo Koperative.

Avuga ko bamaze gutangira ibi bikorwa mu kibanza baguriye, hahise haza umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisiza, Niyoyita Hussen, arabahagarika, ababwira ko ibyo barimo batazabishobora, abasaba kubanza gutanga isoko, kugira ngo bikorwe n’abafite ubwubatsi mu nshingano zabo.

Ati “Yaratubwiye ngo dushobora kuzabiryaniramo, avuga ko dushyiraho isoko abubatsi bakaza bakaripiganira, ubundi ngo amafaranga akajya asohorwa n’umucungamutungo w’iki kigo nderebazima, kuko ngo twe ntitwari kubibasha.”

Icyo gihe ngo abajyanama barabyemeye, bapiganisha isoko, ariko ngo nabwo sibo babigizemo uruhare, maze isoko ritsindirwa n’uwitwa Ntibazukobimeze Jose. Ati “Twaramwanze kuko ntawe twari tuzi ndetse ntaho tuzi yigeze yubakisha.”

Aba bajyanama bamaze kumwanga, ngo bategetswe na Niyoyita Hussen, ku mwemera, abizeza ko nta kibazo kizabaho, bazashyiraho ugenzura imirimo ikagenda neza. Baremeye imirimo iratangira.

Ibikorwa byo kubaka ayo macumbi ngo byagombaga kumara amezi abiri gusa, ariko ngo byageze mu kwezi kwa Gatanu 2013, kubaka birahagarara rwiyemezamirimo arayata aragenda.

Nyuma yo kumara igihe kinini izo nzu zirimo kwangirika, ngo uyu muyobozi w’ikigo nderabuzima yabazaniye undi mufundi ngo bagirane amasezerano mashya, banamwishyura amafaranga nubwo atigeze yishyura abo yakoresheje mu gihe gito yakoze.

Abanyamuryango ba koperative "Komera ku Buzima", bakavuga ko nubwo ikibazo bagishyikirije urukiko ariko bari mu gahinda, kubera gushaka gukora ibishoboka ngo biteze imbere, ariko bakabangamirwa n’ababashinzwe.

Niyoyita Hussen, umuyobozi wari umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Gisiza,ariko utakikiyobora, kuko yajyanywe ku kindi kigo nderabuzima cyo mu Murenge wa Rutare, ahakana aya makuru yivuye inyuma, akavuga atazi uko bahombye.

Ati “Rwose abo bantu sinzi uko bahombye, kuko njye nabafashije uko nagombaga kubafasha, rero bimbeshyera rwose njye nta ruhare nabigizemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal, avuga ko iki kibazo kiri mu rukiko, bityo ko nta byinshi yakivugaho, ahubwo abantu bakwitonda inkiko zikaba arizo zizashyira ahagaragara ukuri.

Aba bajyanama b’ubuzima, bavuga ko uretse izi Miliyoni 40Frw bahombye, ko bari banafite ubworozi bw’ingurube bukomeye, izigera kuri 68 zigapfa, kuko zitabonaga ibyo zirya bitewe n’uko konte yabo yari yarafunzwe kubera imanza barimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka