80% by’ibibazo byaganaga mu nkiko bisigaye bikemurwa n’abunzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, burahamya ko ibirego byaganaga mu nkiko, byamaze kugabanuka cyane bitewe n’uruhare rw’abunzi basigaye bagira mu gukemura amakimbirane.

Ubuyobozi bwiyemeje kuzakomeza kuba hafi y'abunzi
Ubuyobozi bwiyemeje kuzakomeza kuba hafi y’abunzi

Umugwaneza Alice n’umukozi wa Minisiteri y’ubutabera mu nzu y’ubujyanama mu by’amategeko mu Karere ka Gicumbi, MAJ, ashimangira ko kugeza ubu ibyaha byaganaga mu nkiko, byagabanutse.

Avuga ko byagabanutse ku kigereranyo cya 80%, uhereye igihe urwego rw’abunzi rwatangiriye mu mwaka 2004. Izi mpinduka zikaba zigaragara nyuma y’amahugurwa bagenda bahabwa.

Shirubute Joseph, n’umwunzi mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi, ahamya ko ugereranyije n’uko akazi kabo katangiye, ubu hari intera bamaze gutera mu kunga abaturage, kandi ibibazo bigakemurwa neza.

Yagize ati “Dutangira, abantu ntibabyumvaga ndetse natwe ubwacu tutumva ibyo aribyo.

Ariko uko twagiye twegerwa n’inzego zitandukanye zikaduhugura, ubu rwose umurimo twiyemeje, tuwukora neza kandi ukabona abaturage baranyuzwe cyane”.

Abunzi barahugurwa bigatuma bakemura imanza neza
Abunzi barahugurwa bigatuma bakemura imanza neza

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlotte, avuga ko aba bunzi babitezeho byinshi, kubera ubumenyi bagenda bahabwa.

Avuga ko abunzi bagize uruhare rukomeye mu guhosha amakimbirane mu baturage, ku buryo abaturage batagisiragira mu nkiko.

Akavuga kandi ko ubuyobzi buzakomeza gukora ibishoboka byose, kugirango, abunzi bakomeze babone ubumenyi buhagije, mu kazi kabo biyemeje.

Aha abizeza ko mu rwego rwo kuborohereza ingedo bajya mu gukemura amakimbirane, mu minsi ya vuba bagiye guhabwa amagare.

Umukozi wa RCN Justice et Democratie, umuryango uha amahugurwa abunzi, Murerwa Seraphine, avuga ko igikorwa cyo kwita ku bunzi kizakomeza bakabahuza n’abanyamategeko b’umwuga.

Uretse abunzi, abandi bitabwaho n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari, kuko akenshi nabo bagira uruhare runini mu gukorana n’aba bunzi, mu gukemura amakimbirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka