Gicumbi: Bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 25RWf

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bufatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage, bameneye mu ruhame ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga miliyoni 25RWf.

Inzego z'umutekano muri Gicumbi zifatanyije n'abaturage bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 25RWf
Inzego z’umutekano muri Gicumbi zifatanyije n’abaturage bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 25RWf

Ibyo biyobyabwenge byamenewe hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mata 2017.

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Gicumbi ivuga ko ibi biyobyabwebe byose byafashwe mu kwezi kumwe kwa Werurwe 2017.

Byafatiwe ahantu hatandundakanye muri ako karere, harimo ibyo bakuye mu bacuruzi, imodoka zibipakiye mu buryo bwa magendu n’ibyo bambuye abarembetsi. Ibyo biyobyabwenge byose byaturutse muri Uganda.

Ibyo biyobyabwenge byose byamenwe bifite agaciro ka miliyoni 25, ibihumbi 313 na 500RWf. Harimo, Kanyanga litiro 8620, Chief Waragi udupaki 2615, Mayirungi udupaki 88, Kitoko udupaki 1170, Blue Sky udupaki 2703 n’ibindi.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko kuba hari abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge babiterwa n’ubushomeri. basaba ubuyobozi ko bwahazana amashuri y’imyuga abafasha urubyiruko kwiga imyuga izabafasha kuva mu bushomeri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal avuga ko uwo mupaka baturiye ugomba kubyarira inyungu abaturage, bakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko.

Niho ahera asaba abaturage gutungira agatoki inzego z’umutekano aho babonye ibiyobyabwenge hose.

Muri ibyo biyobyabwenge bamennye harimo kanyanga litiro zirenga 8000
Muri ibyo biyobyabwenge bamennye harimo kanyanga litiro zirenga 8000
Harimo na Chief Waragi
Harimo na Chief Waragi
Harimo kandi na Blue Sky
Harimo kandi na Blue Sky
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo nukubimena ureke babandi bavuga ngo nukubyangiza bangiza ikintu kiza kandi biriya nibiyobyabwenge. Ndakwemeye uri Umunyarwanda rwose.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka