Abanyeshuri barindwi bajyaga mu biruhuko bakomerekeye mu mpanuka
Abanyeshuri barindwi bajyaga mu biruhuko bakomerekeye mu mpanuka yabereye muri Santeri ya Rukomo iherereye mu Karere ka Gicumbi.

Iyo mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 03 Ugushyingo 2016.
Abo banyeshuri bayikomerekeyemo ni abiga mu kigo cy’amashuri cya “Notre Dame du Bon Conseil Byumba”. Iyo mpanuka kandi yakomerekeyemo abandi bantu babiri,bose bajyanwe kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Byumba.

Iyo mpanuka yabaye ubwo imodoka itwara abagenzi izwi nka Twegerane yajyaga mu Murenge wa Rutare ivuye mu Mujyi wa Gicumbi, yagonganaga na Coaster y’ikompanyi itwara abagenzi yitwa Virunga, yavaga i Kigali ijya mu Mujyi wa Gicumbi.
Ababonye iyo mpanuka, bemeza ko yatewe n’umuvuduko mwinshi wa Twegerane, watumye ita umukono wayo igasatira Coaster ikayigonga. Iyo twegerane niyo yari itwaye abo banyeshuri bakomeretse.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
imana yakoze ko ntawahasize ubuzima, abakomeretse bihangane kandi abaganga bacu bakomeze kubitaho cyane nkuko umurava wabo tuwuzi.
Abashoferi ntabwo bakwiye gukina n’ubuzima bw’abantu, bakwiye kujya bafatirwa ibihano mugihe bigaragaye ko bakoze amakosa barenze ku mategekeo na mabwiriza yo gutwara ibinyabiziga (ibihano mvuga hari no kubaka permis cyangwa kubacumbikira muri zanyubako...)
poleni mwihangane abashofiri mukwiye kujya mwumvira police, kubyerekerenye numuvuduko mwishi.
pole bana b’iwacu turabasengera
imana ibakomeze bakire neza. gusa nanone abashoferi nukuri nabo bakeneye nibura amahugurwa buri kwezi byabafasha.
Turagira inama abashoferi kwirinda umuvuduko urengeje urugero kandi dusaba police gukebura abakoze amakosa kugirango nabandi bibabere isomo
Mukomere!
Hari abana bari muri iyo minibus bivugira ko Driver yarimo kuvugira kuri phone....
Abo banyeshuri nibihangane Yezu abari hafi
Nibihangane
Imana ikomeze kurinda abobanyeshuri ,nabashoferi bakomeze gutwara abobana neza kuko nibo bayobozi bejo hazaza nonese iyotwegerane yabagamo ka supid gavanazi?porisi nibikurikirane
NTAKUNDI IMANA IBARINDE NIBANTAMUNTUWAPFUYEMO TWASABA UBUYOBOZI BUKADUFASHAKUGEZURANEZA IBYOBINYABIZIGAMURAKOZE NI NIRINGIYE JOSUA1 GUTURUKAMUBUGARAMA AKAREREKARUSIZI