Global Fund yashimiye Imbuto Foundation uburyo iha urubyiruko icyerekezo

Itsinda ry’abayobozi ba Global Fund ku isi, basuye ibikorwa bya Imbuto Foundation mu Karere ka Gicumbi, banezezwa n’uburyo urubyiruko ruhabwa icyerekezo.

Itsinda ry'abayobozi ba Global Fund ku isi bashimiye Imbuto Foundation
Itsinda ry’abayobozi ba Global Fund ku isi bashimiye Imbuto Foundation

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Gicurasi 2017 nibwo basuye ibyo bikorwa.

Mu bikorwa basuye harimo ama-clubs yigisha urubyiruko kwirinda SIDA, kumenya imyororokere, kwipimisha, kwirinda abarushuka n’ibindi.

Ibi bigakorwa n’abafashamyumvire babyo, babifashijwemo n’umuryango Imbuto Foundation guhera mu mwaka wa 2013.

Butare Bonaventure, ushinzwe gukurikira ibikorwa by’ubuzima mu bitaro bya Byumba, akanakorana byahafi na Imbuto Foundation yavuze ko kuva batangira gukora, urubyiruko rwinshi rwahinduye imyumvire.

Mukeshimana Alphonsine aba muri “Club Ejo Heza” avuga ko yamaze guhindura imyumvire abakesha inyigisho za Imbuto Foundation.

Agira ati “Ubu nta muntu wabasha kunshuka ngo mukundire, nabashije kumenya byinshi ntari nzi kuko n’ababyeyi banjye ntabyo bambwiraga.

Rwose Imbuto Foundation, yaduhaye umurongo mwiza, ubu niga nshaka kuzaba umuganga nanjye nkajya ngira inama abandi uko bitwara mu buzima bwabo.”

Urubyiruko rufashwa na Imbuto Foundation rugaragaza ibyo rwize
Urubyiruko rufashwa na Imbuto Foundation rugaragaza ibyo rwize

Uretse kuba ibi bikorwa bifasha uru rubyiruko, guhindura imyumvire binafasha ababyeyi gutinyuka kuganiriza abana babo, nk’uko bishimangirwa na Rwirangira Diodore, ushinzwe urubyiruko umuco na siporo mu Karere ka Gicumbi.

Agira ati “Bbere yuko dutangira iki gikorwa, habanje kwigishwa ababyeyi, kugira ngo bajye banabasha kwemerera abana babo kuz. Iyo abana batashye rero, usanga banaganira kuri iyo myororokere, bigatuma ababyeyi nabo babona uko baganiriza abana babo.”

Abahagarariye Global Fund ku isi nyuma yo kwerekwa umusaruro uva mu rubyiruko rwigishijwe, bagaragaje ko iyi ari inzira nziza, ifasha urubyiruko guhinduka no kuzagera ku ndoto z’ibyo biyemeje.

Michelle Boccoz, wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko bamaze iminsi basura ibikorwa bitandukanye muri Kigali ariko ngo bitewe n’ibyo beretswe n’urubyiruko rw’akarere ka Gicumbi, ngo byabongereye ikindi cyizere.

Asaba urubyiruko gukomeza inzira rwatojwe, ruharanira kugira ubuzima bwiza .

Kuva Imbuto Foundation yatangira gukorana n’urubyiruko rw’akarere ka Gicumbi mu mwaka wa 2013, urubyiruko rusaga 1000 rumaze kwitabira ibikorwa bitandukanye birufasha kugira icyerekezo cy’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka