Abanyarwanda ngo bakwiye gusezerera inkwi n’amakara bagatekesha Gaz

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi arakangurira Abanyarwanda bose gutinyuka uburyo bushya bwo guteka hakoreshejwe Gaz kuko Leta yamaze gukuraho imisoro yayo.

Minisitiri w'Intebe ubwo yifatanyaga n'abanyagicumbi mu muganda wo gutera igiti. Yabasabye kurengera ibidukikij bitabira gutekesha Gaz
Minisitiri w’Intebe ubwo yifatanyaga n’abanyagicumbi mu muganda wo gutera igiti. Yabasabye kurengera ibidukikij bitabira gutekesha Gaz

Yabivuze ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi, mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kw’Ugushyingo 2016.

Nyuma y’umuganda yabwiye abaturage ko mu rwego rwo kurengera ibidukikije, birinda kwangiza amashyamba bayakuramo inkwi n’amakara byo gucana, bakwiye gukoresha Gaz.

Agira ati “Uretse ko mutabisobanukiwe, ariko n’uburyo bushya kandi bwiza, kubera izo mpamvu, Leta yanakuyeho imisoro yazo (Gaz) kuko ubu zinjizwa mu gihugu ku buntu, bityo bigatuma zihenduka cyane, ugereranyije no gukoresha inkwi cyangwa amakara.”

Akomeza akangurira buri munyarwanda wese gutinyuka gukoresha Gaz kuko uretse kuba ihendutse ihisha vuba ibiryo, ituma kandi uyikoresha agira isuku.

Minisitiri w’Intebe avuga ko abantu bakomeje gucana inkwi n’amakara byatuma byakururira igihugu ubutayu n’izindi ngaruka mbi ku buzima bw’abaturage.

Imibare igaragaza ko kuri ubu Abanyarwanda babarirwa muri 90% bacana inkwi n’amakara. Ariko Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo kugabanya uwo mubare ukagera kuri 50%.

Niyo mpamvu ngo hari gukwirakwizwa Gaz mu byaro ndetse no mu mijyi.

Gusa ariko mu byaro usanga abaturage bavuga ko batabuzi Gaz ndetse n’uburyo ikoreshwa; nkuko Kubwimana Claude utuye muri Gicumbi abisobanura.

Agira ati “Jyewe mbyumva ku maradiyo ariko izo Gaz sindazibona sinzi ngo zinakoreshwa gute. Gusa babidusobanuriye tukabibona, natwe ntitwakwanga kugana iryo terambere.”

Kubera iyo mpamvu inzego z’ubuyobozi n’izabikorera zirasabwa gusobanurira abaturage ubwiza bw’ubu buryo bushya, buzafasha mu gutuma ibidukikije bidahungabanywa.

Leta y’u Rwanda ifite ingamba zo kuba yateye amashyamba ahangana na 30% by’ubuso bw’ubutaka bitarenze umwaka wa 2018. Kugeza ubu ahamaze guterwa ahangana na 29’6%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nizitangwe ku buntu nk ’inkingo naho ubundi ntabyo umuturage yashobora

alias yanditse ku itariki ya: 1-09-2017  →  Musubize

Rwose turishimira uburyo Leta y’uRwanda idahwema gushaka icyazamura imibereho myiza ariko turizera ko iyo mbogamizi y’amacumba ta gaz ahenze nabyo bazabikoraho.

alias yanditse ku itariki ya: 19-02-2017  →  Musubize

Iyi gahunda ninziza arikose gaz igura angahe umuturage ubura amafaranga ibihumbi bitatu byamituwere kumwaka azabona aya gaz ukoreshwa burimusi mubisesengure neza murakoze

Ntabareshya Jen pierre yanditse ku itariki ya: 29-11-2016  →  Musubize

Mugihe kubona icuparyagaze bigihenze kurusha gaz ntibizagerwaho naburiwese habanze gahunda yokubona amacupa bizashoboka ntawanga kugera kubyiza ahubwo nuko bihenda hege habanza gutekereza kubacyene nibo biography naho kuba kire biroroshye murakoze

Ntabareshya Jen pierre yanditse ku itariki ya: 29-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka