
Ikipe ya APR Fc yatsinze igitego cya mbere nyuma y’aho Murenzi Patrick yari ananiwe kugumana umupira mu kibuga hagati, Nshimiyimana Amran arawumwambura awutanga neza kwa Bizimana Djihad wahise aboneza mu rushundura.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Nshimiyimana Aboubacar wa Gicumbi yakoreye ikosa kuri Hakizimana Muhadjili, bimuhesha ikarita ya kabiri y’umuhondo ndetse ahita anasohorwa mu kibuga.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, kuri koruneri yari itewe neza na Bizimana Djihad, Mugiraneza Jean Baptiste Migy yahise atsinda igitego cya kabiri n’umutwe.

Nyuma y’iminota mike asimbuye Nshuti Innocent, Bigirimana Issa yatsindiye APR Fc igitego cya gatatu, ku mupira yari ahinduriwe neza na Ombolenga Fitina.
Ku munota wa 80, ku makosa yari akozwe na Uwingabire Olivier wagaruye umupira nabi, Bizimana Djihad yaje kurekura ishoti rikomeye umunyezamu Musoni Theophille ntiyamenya aho umupira unyuze.
Ikipe ya Gicumbi n’ubwo yakiniraga iwayo yakomeje kurushwa ndetse banayihusha ibindi bitego, umukino urangira itsinzwe ibitego 4-0.
Andi mafoto











National Football League
Ohereza igitekerezo
|
nukuri pe iki sicyibuga kigikwiriye gukinirwaho muri vision kbs