Babangamiwe n’ikimoteri cyanduza iriba bavomaho

Bamwe mu batuye Rukomo, mu karere ka Gicumbi, baravuga ko babangamiwe n’ikimoteri cy’akarere kibegereye,imvura yagwa, ikamanurira imyanda yose mu mazi bavoma.

Imyanda yo mu kimoteri iramanuka ikajyana imyanda mu iriba bavoma
Imyanda yo mu kimoteri iramanuka ikajyana imyanda mu iriba bavoma

Abatuye aha, bahamya ko, bamaze iminsi bavuza abana babo indwara z’impiswi, kubera amazi mabi y’aha hantu bakoresha, ndetse n’abakuru ngo nabo ntibasiba kwa muganga.

Urwabahizi Olivier, avuga ko amazi y’iri riba, bayakoresheje kuva kera ntibagire ikibazo, ariko ngo aho iki kimoteri kigereye aha, amazi yaranduye cyane.

Yagize ati “Turababaye cyane, ubu abana bacu ntibagisiba kwa muganga cyane cyane mu bihe nk’ibi byimvura.Turasaba ko hagira igikorwa tukava muri aka kaga tugiye kumarana umwaka”.

Bagenzi be batuye hafi y’iki kimoteri, bahamya ko bateka ibiryo, ariko bikajya gushya byahinduye ibara kubera amazi mabi baba bakoresheje.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, bwisegura kuri aba baturage, buvuga ko biterwa na rwiyemezamirimo bahaye akazi ko kujya atunganya iki kimoteri, ariko we agakora ibyo batumvikanye.

Amazi aba yamaze kwanduzwa n'ikimoteri barayavoma bakajya kuyakoresha
Amazi aba yamaze kwanduzwa n’ikimoteri barayavoma bakajya kuyakoresha

Umuyobozi w’aka karere Mudaheranwa Juvenal, avuga ko hari harateganyijwe uburyo bwo kwita kuri iki kimoteri ku buryo imyanda itabangamire abaturage.

Ati “Twumvikanye ko azajya akusanya imyanda yose, akabanza akayivanguramo ibora n’itabora, ibora akayishyira mu myobo yahacukuwe, kuko indi iba igomba kubyazwamo undi musaruro.
We ariko aragenda akabivangurira ku kimoteri, bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage”.

Mudaheranwa n’ubwo atavuga igihe nyacyo bihaye ngo iki kibazo kibe gikemutse, avuga ko bahamagaje uyu rwiyemezamirimo bumvikana ko nadahindura imikorere, bazasesa amasezerano bagiranye.

Abaturage bakoresha aya mazi, bavuga ko nta kundi babigenza kuko ahandi bashobora kuvoma byabasaba byibura gukora urugendo rw’amasaha abiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka