Ku myaka 11 yabaye icyamamare kubera umuvugo yahimbye urengera abana
Umuvugo w’umwana witwa Uwubutatu Slydio utuye mu Karere ka Gicumbi ugiye kwifashishwa mu bukangurambaga bwo kwita ku burenganzira bw’umwana kubera butumwa buwurimo.

Ubwo Uwubutatu yavugaga uwo muvugo mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo guharaniraa uburenganzira bw’umwana ku itariki ya 25 Kanama 2017, wakoze ku mitima y’abari aho.
Umuvugo w’uwo mwana wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ya Mubuga mu Murenge wa Miyove, ufite ubutumwa bukangurira abantu kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana no gukangurira ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana babo.
Ubwo yari amaze kuvuga uwo muvugo, abantu batandukanye baramutangariye bibaza ukuntu umwana ungana gutyo yahimba umuvugo nk’uwo.
Aho ni ho ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwahereye buvuga ko uwo muvugo ugiye kujya wifashishwa mu nama zitandukanye hagamijwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana.
Uwubutatu wahimbye uwo muvugo akazajya yifashishwa muri izo nama avuga uwo muvugo; nk’uko Munyezamu, umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango abisobanura.
Agira ati “Biragoye kugira icyo uvuga nyuma y’umuvugo wa Uwubutatu! Ahubwo icyo ngiye gukora, ni ukumushimira, ubundi uyu muvugo we ukajya wifashishwa mu mugoroba w’ababyeyi n’izindi nama zitandukanye, kugira ngo abantu barusheho kumva ubu butumwa.”
Uwubutatu avuga ko mu guhimba umuvugo we bitamusabye ibintu byinshi ndetse n’igihe kirekire, kuko yahereye ku byo abona bimukikije.
Agira ati “Ku ishuri nigaho abana bata amashuri buri gihe mbibona, bajya gukoreshwa mu bisimu mbibona, bajya gosoroma icyayi mbibona, indwara bakurayo ndazibona, ni aho rero nahereye.”

Iyadede Rose, umuyobozi w’umushinga w’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana ukorera muri SOS, ashimira abana bose basigaye bafata iya mbere mu kumva ko bagomba guharanira uburenganzira bwabo.
Ahamagarira ababyeyi kujya baha umwanya abana, bakabatega amatwi, kuko ibyo abana baba bavuga ibyinshi babibona kandi bakabibona hafi mu miryango yabo.
UMUVUGO: BIRAKUREBA
1.MUBYEYI NKUNDA
MUREZI NKUNDA
MUYOBOZI MWIZA
NSHUTI Y’U RWANDA
RINDA UMWANA BIRAKUREBA
2.MURINDE UKO BIKWIYE
NTAHOHOTERWE UREBA
NTUBYUMVE NGO UCECEKE
NTUBIREBE NGO UREBERE
RINDA UMWANA BIRAKUREBA.
3.BUNGABUNGA UBURENGANZIRA BWE
MUFATE NEZA AKIRI MU NDA
NAVUKA AMURIKIRWE N’UMUCO WA CU
NUMUGABURIRA ARYE NEZA
NUMWAMBIKA ASUSURUKIRWE.
4.MWITE IZINA RIKWIYE
NI YITWE TUGANISHURI
YITWE MUGISHA, GIHOZO, MUHIRE,
YITWE GISUBIZO NA BYISHIMO
AREKE KWITWA BAPFAGUHEKA.
5.MWARIMU MUREZI NKUNDA
TUGANISHURI AJE AGUSANGA
MUSANGANIZE AMASOMO MEZA
ASOME AMENYE UBWENGE
UMURINDE UBUJIJI BIRAKUREBA.
6.NIYAMYE INYANGABIRAMA
ZIFATA TUGANISHURI MWIZA
ZIKAMUYOBEREZA MU BIROMBE
UBWO AGACURIKA UMUTWE I KUZIMU
NTAMENYE ICYEREKEZO CY’U RWANDA.
7.BAYOBOZI MWESE NDEBA,
MUMFASHE TWIYAME BOSI
USIGA TUGANISHURI MU GIPANGU
NGO ARERE ABANA BO MU GIKARI
MAZE NTAZIGERE AMENYA ISHURI.
8.NYABUNEKA BIRATUREBA,
DUKURE ABANA MU MUHANDA
ABACU N’ABATARI ABACU
BOSE NI ABANA B’U RWANDA
TURINDE ABANA BIRATUREBA.
9.NJYE SIRIDIYO NAGIZE IMANA
NGIRA ABABYEYI, NGIRA ABAREZI
NARINZWE IBYAGO BYO KUTIGA
NTANGIZWA ISHURI NKIMENYA UBWENGE
NONE NDADIDIBUZA INDIMI ZOSE.
10.MURAKABAHO MURAKABYARA
MURAKAGIRA IGIHUGU CY’U RWANDA
MURAKAGIYA PEREZIDA WA CYO
WADUSHYIRIYEHO AYA MASHURI
UBU TUKABA TWESE TUMWIRAHIRA.
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
UYUMUVUGO NAWUSHIMYE
Nge Mfite Impano Pe Ark Aho Navukiye Harambangamiye
Ni byo rwose kuko abana Ni umusingi w ’ iterambere .thx
Uyu mwana Mineduc ikwiye kumufasha agakomeza amashuli yayarangiza agakora mu kigo kizaba gishinzwe ubumenyi bushingiye Ku muco muvanganzo nyarwanda kugirango dukomeze gusigasira umuco wacu.thx
Uyu mwanma akwiye kugira copyright y’uyu muvugo hanyuma ugakoreshwa mu buryo bumubyarira inyungu aho gukoreshwa n’uwo ari we wese.
Byaba byiza uyu muvugo afashijwe kuwandikisha muri RDB.
Uyumwna buragaragarako arumuhanga kandi akwiyebkwitabwa kugirango iriya mpano ikazagirira abandi akamaro ndetse nawe ubwe.
uyu mwana akwiye kubera abandi bana intangarugero ndetse n’ababyeyi bakamwigiraho isomo ryuko bajya bafata abana babo babajyana mu mashuri ndetse bakabaha nuburere bwiza bukwiye umwana w’u Rwanda.
Uyu muvugo urimo ubuhanga, ibyigisho ku mpande zose. Uyu mwana akwiye ishimwe, atanze inkunga ikomeye ku gihugu.
Ndabashyimye cyane abatumye ujya ahagaragara tukaba tuwosoma.