Gicumbi: Umuturage wanze kurara irondo azajya acibwa 5000RWf
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude arahamagarira abaturage bo mu Karere ka Gicumbi gukaza irondo kugira ngo barusheho kwicungira umutekano.

Yabitangaje ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu mirenge ya Rwaniro na Rutare ku itariki ya 22 Kanama 2017.
Guverineri Musabyimana yasuye abo baturage nyuma y’uko mu Karere ka Gicumbi hashize igihe humvikana umutekano muke watumye mu mezi umunani ashize hamaze gupfa abantu 19.
Aha niho yahereye abwira Abanya-Gicumbi ko umuturage uzajya afatwa yanze kurara irondo azajya acibwa 5000RWf. Ahamya ko ibyo byatuma abaturage bitabira kurara irondo.
Agira ati “Tubyumvikaneho amarondo tubasaba, si ayo kujya kurara kwa Meya cyangwa kwa Gitifu w’umurenge, ahubwo n’irondo murara mu ngo zanyu kugira ngo mwicungire umutekano, kugira ngo hatagira uwuhungabanya cyangwa akabangiriza.”
Yakomeje abwira abaturage ko kurara irondo atari ukujyayo bakamarayo akanya gato bagahita bitahira. Iyo batashye ngo nibwo ubujura n’ubugizi bwa nabi butangira.
Akaba asaba abagore kujya bahwitura abagabo babo bakababaza impamvu batarara irondo.
Abaturage bakaba bavuga ko ahanini igituma batakirara irondo uko bikwiye, biterwa n’abayobozi b’imidugudu badafasha abaturage ngo babashyire ku murongo bityo hapangwe uko irondo ryakagombye gukorwa.
Umuturage witwa Kagabo Ticien avuga ko usanga ngo abaturage ari bo bishyiriraho gahunda yo kurara irondo.
Ahamya ko abayobozi b’inzego z’ibanze babashije gufashanya n’abaturage, intego z’irondo zagerwaho uko zateganijwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|