Ni impanga bashakiye rimwe bafite abana bangana bafana ikipe zimwe (ikiganiro)

Ahishakiye Elias na Niyigaba Valens, ni impanga zavutse mu 1992, bavukira mu karere ka Gicumbi, bafana ikipe imwe yo mu Rwanda ndetse no hanze bagafana ikipe imwe.

Impanga zo mu karere ka Gicumbi ziyemeje gufana ikipe y'Akarere
Impanga zo mu karere ka Gicumbi ziyemeje gufana ikipe y’Akarere

Bashakiye umunsi umwe abagore, buri wese afite abana babiri, iyo bafana baba bambaye imyenda isa, gufana ngo byabagiriye akamaro cyane, kuko byanabahesheje amahirwe yo kwiga.

Kurikirana ikiganiro kirambuye bagiranye na Kigali Today “K.T”

Impanga zifana zambaye kimwe
Impanga zifana zambaye kimwe

K.T: muraho, mwatangira mutwibwira?

Impanga: turaho, njye nitwa Ahishakiye Elias “Gatoya” bampimbye Mbuye Twete. Njye nitwa Niyigaba Valens “Gakuru” bampimbye Kabaganga Twite.

K.T: mutuyehe se?
Impanga: twavukiye mu karere ka Gicumbi umurenge wa Manyagisi “Manyagiro”, akagari ka Remera, umudugudu Gasiza.

K.T: Murubatse se?

Impanga: cyane rwose, mu kwezi kwa 12/2014, nibwo twashatse abagore, tubashakira umunsi umwe, dukorera hamwe ubukwe, ibintu byashimishije abantu benshi. Ubu buri umwe afite abana babiri.

K.T: mufite ababyeyi se?

Impanga: yego ariko ni mama gusa

K.T: muri mwe ntawurabyara impanga se?

Impanga: oya

K.T: kuki mwahisemo kuba abafana b’ikipe ya Gicumbi?

Impanga: Birumvikana rwose, n’ikipe y’akarere tuvukamo, tugomba guharanira iterambere ry’iwacu, kandi tugenda tubigeraho.
>
K.T: mwavuze ko mutuye mu murenge wa Manyagiro, nikure cyane, ubwo mukoresha amasaha angahe muje gufana?

Impanga: kuko ari ibintu dukora dukunze, kandi natwe tukaba turi abasportif, bidutwara amasaha abiri n’igice tuba tugeze hano mu mujyi wa Byumba kandi tugafana nta kibazo dufite.

K.T: none se hanze mufana iyihe kipe?

Impanga: dufana ikipe ya Manchester

Niyigaba Valens Gakuru
Niyigaba Valens Gakuru

K.T: iyo mufana, muba mwambaye imyenda isa, muyikurahe?

Impanga: tubyumvikanaho, umwe yaba yabonye amafaranga agategereza undi akabanza akayabona cyangwa ufite menshi akagurira rimwe.

K.T: mumaze igihe mufana, ese haricyo bibamariye?

Impanga: hahahaha, cyane rwose, igihe ikipe yacu yajyaga mu kiciro cya mbere, icyo gihe hari perezida w’abafaba witwa Origine, yari n’umuyobozi w’ishuri ry’imyuga VTC Kibari, yahise aduha amahirwe yo kuhiga kuko twitwaraga neza mu gufana, twiga iby’amazi, gusudira n’ibindi, gusa ntitwarangije kuko yahise yimurwa kuri cyo kigo.

Ikindi cya dushimishije, ni uko ubu iyo ikipe y’igihugu Amavubi ya kinnye, badutumaho tukajya gufana bakaduha akantu, muri CHAN y’ubushize twarayifannye kabisa, kandi turizera ko n’ibindi bizaza.

Ahishakiye Elias Gatoya
Ahishakiye Elias Gatoya

K.T: uretse gufana se nta kandi kazi mukora

Impanga: turi abahinzi, ariko tukanakora indi mirimo yo gushakisha nk’abasore

K.T: ariko umwaka ushize ngo mwarafunzwe babaziza kunywera Kanyanga ku kibuga, mwafunguwe bigenze bite?

Impanga: reka reka twararenganaga, kuko na n’iminsi itatu twamazemo, ahubwo abafana ba Royal Sports, nibo bari bayifite bayinywa, babafashe kuko twe twari dufite “swaga “ zirenze, baravuga ngo nitwe, ariko tugeze muri gereza twisobanuye neza, basanga atari twe baratureka turataha.

K.T: nonese mwe ntimujya mufana mwafashe ku kiyobyabwenge?

Impanga: wapi kabisa, twe ubusanzwe twinywera akagage, ariko iyo turi bufane nta na kimwe tunywa.

K.T: mwumva se muzafana kugeza ryari:

Impanga: kugeza igihe ikipe yacu izarangirira, uretse ko bitazanabaho.

K.T:Tugana ku musozo, n’iki mwasaba abandi bafana?

Impanga: turasaba abandi bafana, kubikora babikunze, kandi bagafata inzira imwe bakirinda kujarajara, kuko nibyo bizajya bibageza ku ntsinzi bifuza.

Ni impanga bakanakunda gufana hamwe
Ni impanga bakanakunda gufana hamwe
Iyo bafana bakoresha imbaraga nyinshi ngo bashimishe abakinnyi
Iyo bafana bakoresha imbaraga nyinshi ngo bashimishe abakinnyi
Bashimishwa cyane n'abakinnyi bitwara neza mu kibuga
Bashimishwa cyane n’abakinnyi bitwara neza mu kibuga
Gakuru na Gatoya bagaragara nk'abakundana cyane
Gakuru na Gatoya bagaragara nk’abakundana cyane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ahubwo uburyo mbushimiye RAYONSPORT tugomba kubagura byihuse or kuko nabona arataramu tu wauuuuu kbs

musoni james yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

bira shimishije rwose bararenze p.

munezero elie yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

yoooooo birashimishije kbx ni byiza!!!!!!

gakuru jean luc yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka