Ibishyimbo byiswe "Zahabu" biravugwa imyato kuko bibinjiriza akayabo

Abahinzi bo mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, baravuga ko bari kwihuta mu iterambere, babikesha imbuto nshya y’ibishyimbo bita “Zahabu.”

Ibi bishyimbo nibyo bise "Zahabu".
Ibi bishyimbo nibyo bise "Zahabu".

Ibyo bishyimbo byahawe amazina atandukanye, hari n’ababyita “Kigondo” cyangwa “Injamane”. Gusa bose bavuga ko batazi uburyo byabagezeho, ariko ngo byera cyane kurusha ibindi n’amafaranga babigurisha akaba menshi ugereranije n’ibyo basanzwe bahinga.

Mukandaribitse Speciose umwe mu bahinzi bo muri uwo murenge, avuga ko ahantu ushobora kweza ibiro 50 by’ibishyimbo bisanzwe, iyo uhahinze Zahabu uhasarura ibiro 100. Avuga ko umufuka w’ibyo bishyimbo bita Zahabu ushobora kuvamo ibihumbi 80Frw, mu gihe ibisanzwe umufuka uvamo ibihumbi 30Frw gusa.

Muhayimana Speciose na we ni umuhinzi, avuga ko iyo yejeje, afata ibishyimbo bya Zahabu akabigurisha, kimwe cya kabari cy’amafaranga abikuyemo, akakigura ibishyimbo bisanzwe, andi asigaye akayikenuza mu rugo.

Ati “Ni ukuri byaradufashije cyane, ibishyimbo bisanzwe ntitukibihinga, keretse abafite imirima minini, nibo babihinga, tukazabaguraho ibyo kurya.”

Nzigira Jean Chrisostome, umucuruzi, avuga ko babirangura n’abahinzi, bakabigurisha Abagande kuko Abanyarwanda badakunda kubirya. Avuga ko iyo bamaze kubirangura, bahamagara Abagande, bakaza kubipakira.

Ati “Amakuru dufite, ni uko iyo Abagande babigejeje i Kabare, hari Umuhinde uturuka i Kampala, akajya kubikoramo ibisuguti.”

Uwo mucuruzi akavuga ko, ibyo bishyimbo bimaze guteza imbere abantu batandukanye, kuko ubusanzwe ngo ikiro cy’ibishyimbo bisanzwe, kiba kigura 450Frw, naho ibi bya Kigondo, bikagura 700Frw, ugasanga ar iyo mpamvu abaturage barimo kwitabira ku bihinga cyane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove Mwanafunzi Deogratias, avuga ko izo ari imbuto nshya zatanzwe n’ikigo gishinzwe ubuhinzi (RAB), zikungahaye ku ntungamubiri.

Asaba abaturage kwirinda kugurisha mu kajagari ngo kuzita Zahabu, bigaterwa no kubijyanisha n’uko uyu murenge ubamo amabuye y’agaciro menshi.

Ibyo bishyimbo iyo ubyitegereje biba ari bigufi, bifite ibara ry’umweru uvanzemo ibara ry’ikigina, abaturage b’Amajyaruguru bagakunda kubihinga ku mishingiriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka