Umuhanda Gatuma - Gicumbi - Kigali ntukiri nyabagendwa ku makamyo
Polisi y’igihugu yaburiye abashoferi bakoresha umuhanda wa Gatuma - Gicumbi - Kigali ko wangijwe n’ibiza utarimo gukora.
Uyu muhanda wangijwe n’ibiza byibasiye igihugu cyose kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa.
Mu itangazo yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018, yavuze ko abashoferi bakwiye gukoresha uwa Kagitumba.
Iryo tangazo rigira riti “Polisi y’ u Rwanda irabamenyesha ko kubera ko umuhanda Gatuna -Gicumbi -Kigali mu Murenge wa cyumba, Akagali ka Rwankojo ukomeje kwangirika ubu amakamyo atemerewe kuwukoresha.
“Amakamyo ava Kigali cyangwa Uganda yakoresha umuhanda wa Kagitumba. Turasabwa kwihanganira izi mpinduka.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|