Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubutwari bw’Abanyabisesero, kuva mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ishyizwe mu bikorwa, bukwiye kubera isomo Abanyarwanda bose kugeza ku babyiruka.
Abaturage b’Akarere ka Ruhango bitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF), baratangaza ko bashimira uruhare rwabo kuko ibyo babigishije byabagiriye Akamaro.
Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banagabira inka uwarokotse Jenoside utishoboye wo mu Murenge wa Shyogwe, mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside.
Umubyeyi witwa Muhongerwa Chantal warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga asanga abakoze Jenoside bakiriho, baragiriwe imbabazi zitagira urugero ku byaha bakoze, bityo ko bakwiye kujya bashimira Perezida Kagame, kuko yihanganiye ubugome bwabo ndengakamere akabasubiza Ubunyarwanda.
Abantu 42 barahiriye kwinjira mu Muryango RPF Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bazakomeza kwita ku byagezweho kandi bagatanga imbaraga zabo ngo bakomeze kubaka Igihugu.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasubitse urubanza ruregwamo abagabo batatu, bakekwaho gukubita uwitwa Twagirayezu Samuel bikamuviramo gupfa.
Abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyi ngiro mu bigo by’amshuri y’Abangirikani muri Diyosezi ya Shyogwe, barasaba ko hashyirwaho uburyo uruhare rw’ababyeyi rwigaragaza kugira ngo abarangiza mu myuga babashe kwihangira imirimo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, buratangaza ko mu minsi ibiri gusa mu butaka bwa Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Kabgayi, hamaze kuboneka imibiri 14 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamaliya Jeanne d’Ardc aratangaza ko ari ngombwa kwita ku bidukikije mbere y’uko byangirika, kuko gusana ibyamaze kwangirika bitwara ubushobozi bwinshi, mu gihe iyo bifashwe neza bitanga ubuzima bwiza ku batuye Isi.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC irasaba urubyiruko kuzitabira amatora ku gihe, kugira ngo amasaha yo gutora asozwe nta bantu bakiri ku mirongo, bityo byorohereze ababarura amajwi gutangira akazi kabo.
Bamwe mu bagize ibyiciro byihariye mu Karere ka Ngororero birimo n’iby’abafite ubumuga, baratangaza ko bagihezwa mu muryango Nyarwanda, ku buryo bibangamiye uburenganzira bwabo, bakifuza ko hakomeza gukorwa ubuvugizi bakitabwaho.
Ubuyobozi bw’umuryango wita ku iterambere ry’umugore wo mu cyaro (Réseau des Femmes pour le Development), buratangaza ko bagiye gufatanya n’abagize imiryango ikiri mito gutangiza umushinga wo gutera ibiti bitandukanye hagamijwe kubungabunga ibidukikije, wiswe ‘Rengera ubuzima bwawe’.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aratangaza ko Abatutsi basaga ibihumbi 25, bari bahungiye i Kabgayi ntawamenya irengero ryabo kuko mu bihumbi 50 by’abari bahahungiye, habarurwa abasaga ibihumbi 10 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kabgayi, n’ibihumbi 15 byaharokokeye gusa.
Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kiratangaza ko ubucukuzi bwa Gazi Metani yo mu Kiyaga cya Kivu, nta ngaruka bwari bwateza kuri icyo kiyaga nk’uko ibipimo bihoraho bifatwa bibigaragaza.
Abarokotse bo mu Murenge wa Nyarusange bibutse Abatutsi bishwe mu yahoze ari Komini Mushubati, ahari umwihariko wo kubaroha muri Nyabarongo kuko ari ku Kiraro cyatandukanyaga Perefegitura ya Kibuye na Gitarama, ubu ni mu Mirenge ya Nyarusange na Nyange.
Abakora uburaya mu Karere ka Muhanga barasaba ko imiti yo kubafasha kutandura Virusi itera SIDA itangwa mu buryo buzwi nka PEP, yashyirwa ku bwishingizi bakoresha, kugira ngo hagabanywe ibyago byo gukwirakwiza ubwandu bushya bwa SIDA.
Ibigo by’amashuri, ibitanga serivisi, ibitaro n’abakozi bose b’ibigo bishamikiye kuri Diyosezi ya Kabgayi, bibutse Abatutsi bazize Jenoside muri ibyo bigo, barimo abihaye Imana abakozi b’ibyo bigo n’Abatutsi bari bahungiyeyo.
Ministeri y’Ibidukikije iratangaza ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwageze ku ntego yo gutera amashyamba ku kigero cya 30.4% by’ubuso bw’igihugu, nyuma y’uko kugera mu 1996, amashyamba angana na 65% yari amaze kwangirika.
EdTech Monday ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho igice cyo muri uku kwezi kwa Gicurasi, kizibanda ku ishyirwaho ry’isomero rihamye ry’ikoranabuhanga no guteza imbere ikorwa n’isaranganya ry’ibitabo by’uburezi bikoreshwa na bose mu (…)
Umubyeyi witwa Priscilla Mukarusanga avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Interahamwe zamwiciye umugabo, ariko ntizashyirwa kuko nyuma ya Jenoside mu 1997 zagarutse zikamwicira umugabo wabo bari barasigaranye, nyirabukwe na muramukazi we zigasiga zimupfakaje kabiri.
Ikipe ya AS Muhanga yatsinzwe ibitego 2-1 n’ikipe ya Vision FC, mu mikino ya Kamarampaka yo gushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere cya Shampoyona.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yasobanuye ko kuva mu 1959, n’indi myaka yakurikiyeho, kwitwa Umututsi byari ibyago ku Batutsi ubwabo no ku yandi moko ku buryo undi wabyitwaga yaregeraga akarengane.
Nyirabakiga Suzana w’imyaka 59 avuga ko Jenoside iba yari afite abana bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe, aho yahunze ku itariki zirindwi amaze iminsi itatu abyaye.
Umubyeyi witwa Mukabagire Sylverie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango, yashimiye mu ruhame abagore batatu batahigwaga muri Jenoside bamuhishe mu bihe bitandukanye, akabasha kugenda arokoka ibitero byabaga biri kumuhiga.
Ikipe y’umupira w’amaguru ya ESPOIR FC yatewe mpaga eshanu hagendewe ku mikino yakinishijemo umukinnyi witwa Christina Watanga Milembe, wakinnye adafite icyangombwa kibimwemerera gitangwa na FERWAFA.
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga bibutse ku nshuro ya 30 abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banaha inka imiryango itanu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, mu rwego rwo gukomeza kubafata mugongo no kubafasha kwikura mu bwigunge.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, baravuga ko batangije icyo bise umuhuro w’ubukwe bw’amatora y’umukandida wa RPF Inkotanyi, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko mu byumweru bibiri, abakozi mu nzego z’Utugari babura mu myanya bazaba bashyizwemo, kugira ngo serivisi zihabwa abaturage zirusheho kunoga.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi Gasamagera Wellars atangaza ko mbere ya 1959, ibyiswe amoko y’Abahutu, Abatutsi n’abatwa iwabo i Mbuye ubu ni mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bari bunze ubumwe butuma basabana, mu matorero, imibanire no mu bundi busabane kimwe no gutabarana mu byago.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye kurushaho kongera ibikorwa remezo byo kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, mu rwego rwo gukomeza kuzamura igipimo cyo kwihangira imirimo mu rubyiruko rwacikirije amashuri cyangwa abarangiza ayisumbuye bakabura akazi.