Nyamabuye: Batangije umuhuro w’ubukwe bw’amatora y’umukandida wa RPF Inkotanyi
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, baravuga ko batangije icyo bise umuhuro w’ubukwe bw’amatora y’umukandida wa RPF Inkotanyi, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Uwo muhuro watangirijwe kuri site enye n’ubundi bateganyanya kuzamamarizaho umukandida wa RPF Inkotanyi, muri buri Kagari kagize Umurenge wa Nyamabuye, ahazajya hakorerwa gahunda zo kwakira abanyamuryango bashya, kubarahiza, no gukomeza gusobanurira abaturage Manifesto y’Umuryango RPF Inkotanyi.
Muri uwo muhuro, Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye, bahuriye mu Tugari twabo bishimira iby’umuryango umaze kubagezaho n’Igihugu muri rusange kandi biyemeza kuzakomeza gushyigikira umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame, mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Nshimiyimana Jean Claude ushinzwe ubukangurambaga mu Murenge wa Nyamabuye avuga ko nk’uko bisanzwe ubukwe bwose butegurwa, ari na yo mpamvu batangiye umuhuro kugira ngo kwiyamamaza bizatangire nta munyamuryango ugihuzagurika.
Agira ati, “Mu bukanguramba n’imyiteguro y’ubukwe bwacu tuzanarahiza abanyamuryango bashya, n’inshuti z’umuryango turazakira kuko umuhuro ntiwitabirwa na ba nyir’urugo gusa, nk’Umurenge w’umujyi turifuza kuzahiga indi Mirenge kugira ngo tuzagire amatora meza”.
Mukobwajana Claudine avuga ko nk’abanyamuryango bishimiye kuba umukandida wa RPF Inkotanyi yaratanze kandidatire ye, ngo aziyamamarize umwanya wa Perezida wa Repubulika, ari nayo pamvu bahisemo gutangira ibikorwa bidasanzwe by’umuryango.
Agira ati, “Tuzajya dutanga ibiganiro abantu basobanukirwe birushijeho haba no mu rubyiruko, ku buryo amatora azagera buri wese yiteguye neza nta kibazo ubu turakomeza nta guhagarara”.
Aimable Gakwaya uyobora umuryango RPF Inkotanyi mu mu Kagari ka Gahogo avuga ko bagiye gusobanurira urubyiruko manifesto y’Umuryango, n’ibyiza byawo mu rubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange n’ibyo umuryango wabagejejeho.
Agira ati, “Ubundi ibikorwa nibyo byivugira twageze kuri byinshi kandi abo tuganiriza nibyo tubereka ariko n’ibyo batumva neza tukabibasobanurira, nihaboneka n’abanyamuryango bashya yaba umwe cyangwa babiri tubarahize kuko bikorerwa mu nteko rusange y’Abanyamuryango”.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye bavuga ko ibyo bari bariyeme je gukora ngo barwanye ibibazo byugarije imibere myiza y’abaturage, byagezweho kandi ko bazanakomeza kubikora muri ubwo bukangurambaga.
Muri ubu bukangurambaba hanagaragajwe ibihangano bishya birimo indirimbo n’imivugo birata umukandida wa RPF Inkotanyi, bizakoreshwa mu kumwamamaza ndetse habaho gususurutswa n’abanyamuzika biga mu ishuri ryigisha umuzika rya Nyundo riri i Muhanga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kunda igihugu, umuryango ndetse n’umurimo.