Ni ngombwa kwita ku bidukikije mbere y’uko byangirika - Minisitiri Mujawamaliya

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamaliya Jeanne d’Ardc aratangaza ko ari ngombwa kwita ku bidukikije mbere y’uko byangirika, kuko gusana ibyamaze kwangirika bitwara ubushobozi bwinshi, mu gihe iyo bifashwe neza bitanga ubuzima bwiza ku batuye Isi.

Minisitiri w'Ibidukikije asaba ko buri rugo rwatoha ngo n'Igihugu kibashe gutoha
Minisitiri w’Ibidukikije asaba ko buri rugo rwatoha ngo n’Igihugu kibashe gutoha

Yabitangarije mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije wabereye i Kigali, mu gihe u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku bidukikije kuwa 05 Kamena 2024.

Minisitiri Mujawamaliya yavuze ko mu gihe u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ibidukikije, rwishimira kuba nibura rwaramaze kugera ku ntego yo gutera ibiti ku buso bungana na 30.4% by’ubuso bwose bw’Igihugu.

Ibyo byagezweho nyuma y’urugamba rutoroshye kuko kugeza mu 1996 u Rwanda rwari rwaratakaje hejuru ya 65% by’amashamba, byatumye Igihugu gitangira kuba ubutayu, ibiyaga nka Cyohoha ya ruguru birakama, igice cy’Ubugesera gihinduka ubutayu, amapfa atangira kwibasira ibice by’Iburasirazuba, mbese ingaruka zo kwangiza ibidukikije ziba nyinshi cyane.

u Rwanda rwohereje intumwa zarwo mu munsi mpuzamahanga w'Ibidukikije wabereye i Born
u Rwanda rwohereje intumwa zarwo mu munsi mpuzamahanga w’Ibidukikije wabereye i Born

Minisitiri Mujawamaliya avuga ko ibyo byose byashyizwe mu ngamba zo gusana urusobe rw’ibinyabuzima rwari rwarangiritse, hatangira gusubiranya indiri z’ibinyabuzima mu bice by’Igihugu.

Hamwe mu hasubiranyijwe ni nk’ishyambwa rya Gishwati ryari ryarangiritse kugeza ku gipimo cya 99%, ariko nyuma yo gusanwa ryaje kuba Pariki ya Gishwati-Mukura kugeza ubwo inashyirwa ku rwego mpuzamhanga, ikaba iri mu byanya birinzwe ku Isi, hasanwe kandi igice cya Bugesera, ku buryo Ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru cyagarutsemo amazi n’amafi bigafasha abaturage kuhira imusozi.

Green Gicumbi na Green Amayaga byatumye imisozi yongera gutoha
Green Gicumbi na Green Amayaga byatumye imisozi yongera gutoha

Hanatewe amashyamba muri gahunda ziswe Green Amayaga na Greeen Gicumbi, gusana igishanga cy’urugezi gitanga amazi mu biyaga bya Burera na Ruhondo n’indi mishinga yakozwe byose byatumye u Rwanda rwongera kuba Igihugu gitoshye.

Minisitiri Mujawamaliya avuga ko izo mbaraga zakoreshejwe mu gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima, ari nyinshi ku buryo byari kuba byiza abantu babanye neza nabyo aho kubyangiza kuko iyo byangiritse bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwa muntu, agasaba Abanyarwanda kugira ingo zitoshye kuko ari zo zizatuma n’Igihugu gitoha.

Minisitiri w'Ibidukikije Dr Mujawamaliya avuga ko u Rwanda rwishimira byinshi rwakoze mu gusubiranya urusobe rw'ibinyabuzima byari byarangiritse
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamaliya avuga ko u Rwanda rwishimira byinshi rwakoze mu gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima byari byarangiritse

Agira ati, “Buri wese afite urugo rutoshye n’Igihugu cyose cyatoha, kuri uyu munsi tumenye ko byaba byiza kubungabunga ibidukikije kurusha gusana ibyo twangije, nibwo tuzaba twubaka ejo heza h’Igihugu cyacu ku buryo burambye”.

Minisitiri Mujawamaliya avuga ko nk’igice cy’Ubugesera ubu kigenda gitoha, ku buryo hari icyizere cy’uko kizongera kikaba ikigega cy’Igihugu cy’ibiribwa, mu gihe cyari cyarahindutse ikigega cy’amakara kandi ibyo bintu bidashobora kuba ahantu hamwe.

Igishanga cy'Urugezi cyarasanwe
Igishanga cy’Urugezi cyarasanwe

Agira ati, “Bugesera yahoze ari ikigega cy’Igihugu cy’ibiribwa, ariko imaze kwangizwa yabaye ikigega cy’Igihugu cy’amakara kandi ahacibwa amakara ntihashobora kuva ibiribwa, ibyo bintu ntibiva ahantu hamwe, ariko ubu urayigeramo ukumva akayaga gahehereye, hari icyizere cy’uko hazongera kuba ikigega cy’ibiribwa”.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA Dr. Juliet Kabera avuga ko uruhare rwa buri wese rukenewe, ngo Abanyarwanda bahuze imbaraga basubiranye ubutaka bwangiritse.

Umuyobozi mukuru wa REMA Dr Juliet Kabera yavuze ko urusobe rw'ibinyabuzima ari n'umutako ku baturage
Umuyobozi mukuru wa REMA Dr Juliet Kabera yavuze ko urusobe rw’ibinyabuzima ari n’umutako ku baturage

Avuga kandi ko indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zitoshye zifasha ibinyabuzima bitandukanye, ndetse n’abantu kubaho neza kandi bikagira ahantu nyaburanga kubera ubwiza bwabyo.

Gishwati Mukura yarasanwe
Gishwati Mukura yarasanwe
Imihingire itangiza ibidukikije nayo ni ingenzi mu gusana urusobe rw'ibinyabuzima
Imihingire itangiza ibidukikije nayo ni ingenzi mu gusana urusobe rw’ibinyabuzima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka