Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uko ubutwari bw’Abanyabisesero ari isomo ku Banyarwanda
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubutwari bw’Abanyabisesero, kuva mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ishyizwe mu bikorwa, bukwiye kubera isomo Abanyarwanda bose kugeza ku babyiruka.
Yabitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, ahanashyinguwe imibiri 41 y’Abatutsi yabonetse hirya no hino.
Madamu Jeannette Kagame yihanganishije abarokokeye mu Bisesero, nubwo bitoroshye kugira icyakorwa ngo Bisesero ibe yagira uwayihoza.
Yavuze ko ubutwari bwaranze Bisesero bukwiye kwigishwa abato, kugira ngo bamenye ubutwari bw’Abanyabisesero, ari na yo mpamvu Leta yakoze ibikenewe ngo urwibutso rwa Bisesero rushyirwe ku rwego rw’Isi.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko Bisesero igaragaza neza umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi, wateguwe na Leta kandi ugashyirwa mu bikorwa mu 1994, ibintu asanga bibabaje kubona Leta ikoresha intwaro n’ingabo z’Igihugu ngo barimbure abaturage bashinzwe kurinda.
Irindi somo asanga Bisesero yerekana ni amateka y’umuryango ufite ubumuntu, aho Abanyabisesero bagerageje kurinda imiryango yabo igizwe n’abana n’abagore, mu cyo agaragaza nko kwishora cyangwa kwiyemeza kurwana n’umwanzi ngo urinde abawe kandi uzi neza ko ushyira ubuzima bwawe mu kaga.
Agira ati “Abanyabisesero bagaragaje ubutwari bwo kwanga kurekura u Rwanda, intwari zacu za Bisesero abagiye n’abakiriho amateka yabo ntazibagirana, kandi atuma turerera u Rwanda ba Ntagwabira bazakomeza kwanga kuba ibigwari".
Avuga ko kuva mu itegurwa rya Jenoside Abanyabisesero bakomeje kwirwanaho, kandi ko banze guheranwa n’agahinda n’amateka mabi, bakaba bakomeje kubaka Igihugu.
Asaba urubyiruko kurushaho kwiga amateka y’Igihugu, bagakomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu kunyomoza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Madamu Jeannette Kagame yongeye gushimira intwari za Bisesero, kandi ko ubwo butwari buzakomeza kuranga u Rwanda n’iki gihe, kuko Abanyarwanda bazakomeza kuba Igihugu cyunze ubumwe, kabone n’iyo u Rwanda rwasigara ntawe urwumva.
Ohereza igitekerezo
|