U Rwanda rumaze gutera amashyamba kuri 30.4% by’ubuso bw’Igihugu

Ministeri y’Ibidukikije iratangaza ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwageze ku ntego yo gutera amashyamba ku kigero cya 30.4% by’ubuso bw’igihugu, nyuma y’uko kugera mu 1996, amashyamba angana na 65% yari amaze kwangirika.

Minisitiri Mujawamariya avuga ko hakenewe imbaraga za buri wese ngo hakomeze gusubiranywa ubutaka bwan'ibidukije byangiritse
Minisitiri Mujawamariya avuga ko hakenewe imbaraga za buri wese ngo hakomeze gusubiranywa ubutaka bwan’ibidukije byangiritse

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yabitangarije mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi wabereye mu Karere ka Ruhango ahahuriye abaturage bo mu Turere twa Ruhanga, Karongi na Nyamagabe, ahasibuwe imirwanyasuri mu nkengero z’imigezi ya Mwogo na Mbirurume ikora isoko ya Nyabarongo.

Muri icyo gikorwa cy’umuganda kandi hanatangijwe icyumweru cy’Ibidukikije mu Rwanda, mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga w’Ibidukikije wizihizwa buri mwakatarikiya 5 Kamena.

Minisitiri w’Ibidukikije yavuze ko Umuganda wo kuri uwo munsi ujyanye n’insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije y’uyu mwaka igira iti ‘Dusubiranye ubutaka bwangiritse, twongere ubudahangarwa turwanya ubutayu n’amapfa (Land Resotration, Desertification and Drought Resilience)”. Kuko iyo ubutaka bwangiritse, hakiyongeraho amapfa, ahanini aterwa n’imihindagurikire y’ibihe, igikurikiraho ari ubutayu.

Ubuyobozi busabwa gukomeza ibikorwa byo kurinda isuri
Ubuyobozi busabwa gukomeza ibikorwa byo kurinda isuri

Agira ati, “Iyi nsanganyamatsiko ifite ubutumwa buhamagarira buri muturarwanda, by’umwihariko inzego za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa, amakoperative n’andi mashyirahamwe akorera mu Rwanda gusenyera umugozi umwe tukongera imbaraga n’imyitwarire ivuguruye, mu bikorwa bigamije gufata neza no gusubiranya ubutaka bwangiritse, kurwanya isuri, gufata neza amashyamba, ibishanga, amasoko y’amazi, imigezi n’ibiyaga kuko ari byo shingiro ry’ubukungu bw’Igihugu cyacu, niho dukura umusaruro w’ibidutunga n’ibyo dusagurira amasoko, bikaba n’isoko y’imibereho myiza, ubukerarugendo, no kubona umwuka mwiza”.

Hari byinshi bimaze gukorwa

Imibare igaragaza ko kuva muri 2010 u Rwanda rwashoboboye gusana Hegitari zirenze 708,628 z’indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zangiritse (ubutaka, amashyamba, ibishanga) binyujijwe mu mishinga irenze 44 ya Minisiteri y’ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho (REMA, RGF, RFA, Meteo-Rwanda, NLA).

Hakozwe umuganda wo gusibura imirwanyasuri
Hakozwe umuganda wo gusibura imirwanyasuri

Ingero zitangwa ni nk’isanwa ry’igishanga cya Rugezi byakozwe kuva 2008 kugeza 2010, Pariki ya Gishwati-Mukura yasanwe muri 2020 ikaba yaranashyizwe mu murage w’Isi (UNESCO Biosphere Reserve ).

Hari kandi Umushinga w’Amayaga atoshye (Green Amayanga), Gicumbi Itoshye (Green Gicumbi), hasanwe kandi igishanga cya Nyandungu ubu kifashishwa mu bukerarugendo mu Mujyi wa Kigali (Nyandungu Ecopark).

Minisitiri w’Ibidukikije yavuze ko hari n’indi mishinga myinshi irimo gukorwa n’uwo kongera ubudahangarwa ku myuzure ku baturage baturiye uruhererekana rw’Imisozi y’ibirunga (Volcanoes Community Resilience Project, VCRP), Umushinga Ugamije Iterambere ry’Imijyi (Rwanda Urban Development Project (RUDP-II).

Imisozi ihanamye ni kimwe mu bitiza umurindi isuri
Imisozi ihanamye ni kimwe mu bitiza umurindi isuri

Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko intego u Rwanda rwihaye ku masezerano ya ‘Bonn Challenge‘ ari uko kugeza mu mwaka w’ 2030 hazaba hamaze gusanwa ubutaka n’amashyamba byangiritse ku buso bwa miliyoni ebyiri, ugererenyije bingana na 76% by’ubuso bw’Igihugu.

Agira ati, “Hamwe n’ingamba zafashwe, u Rwanda ruri ku isonga mu bihugu byaciye ikoreshwa ry’amasashe, n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe cyane byagiraga uruhare mukwangiza ibidukikije."

hanashyizweho kandi inzego zihamye, ingamba, politiki n’amategeko yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Urugendo ruracyari rurerure

Minisitiri w’Ibidukikije avuga ko n’ubwo hari byinshi byishimirwa byagezweho, urugendo rukiri rurerure mu rugamba rwo gusubiranya ubutaka n’amashyamba byangiritse.

Inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage
Inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage

Agaragaza ko iyangirika ry’ubutaka riterwa ahanini n’isuri ituruka ku bikorwa by’ubuhinzi butita ku bidukikije, harimo gukoresha nabi ifumbire mvaruganda, kwangiza amashyamba (cyane cyane gutwika amashyamba no kuyasarura ateze), ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butita ku bidukikije, hakiyongeraho ko n’Igihugu ahanini kigizwe n’imisozi ihanamye.

Avuga ko Isuri ituruka ku iyangirika ry’ubutaka n’amashyamba kandi itera ihumana ry’imigezi, ibiyaga, ibishanga, biteza akaga karimo ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, imyuzure, amapfa ndetse n’indwara z’ibyorezo.

Mu Cyumweru cy’ibidukikije mu Rwanda, Uturere twose turashishikarizwa kongera imbaraga mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya isuri no gufata amazi, n’ibikorwa bigamije gufata neza ubutaka no gusubiranya indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zangiritse, (ibishanga, imigezi, ibiyaga).

Minisitiri Mukeshimana nawe yifatanyije n'abafatanyabikorwa mu gutangiza icyumweru cyo kwita ku bidukikije
Minisitiri Mukeshimana nawe yifatanyije n’abafatanyabikorwa mu gutangiza icyumweru cyo kwita ku bidukikije

Uturere kandi turashishikarizwa gufata neza amashyamba, cyane cyane kwirinda gusarura ateze (imishoro) gukoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije n’imbabura zirondereza ibicanwa, no gushimangira umuco wo kwirinda ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’amasashe n’ibindi bikoresho byose bikoze muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe.

Hatangijwe icyumweru cy'ibidukikije
Hatangijwe icyumweru cy’ibidukikije
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka