Kabgayi: Abatutsi ibihumbi bisaga 25 ntawamenya irengero ryabo - Mayor Kayitare
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aratangaza ko Abatutsi basaga ibihumbi 25, bari bahungiye i Kabgayi ntawamenya irengero ryabo kuko mu bihumbi 50 by’abari bahahungiye, habarurwa abasaga ibihumbi 10 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kabgayi, n’ibihumbi 15 byaharokokeye gusa.
Yabitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, aharokokeye Abatutsi babarirwa mu bihumbi 15, bari bahahungiye baturutse imihanda yose y’Igihugu, kuko hari amabwiriza yari yatanzwe avuga ko abahahungira batazicwa ahubwo bazarindwa.
Itariki ya 02 Kamena 1994, mu masaha ya saa tanu z’igitondo, nibwo Ingabo z’Inkotanyi zatunguranye zinjira mu mujyi wa Muhanga, igice kimwe barwana ikindi gice kinjira mu nkambi ya Kabgayi gukuramo Abatutsi benshi bari bagoswe n’Interahamwe zashakaga kubica, ariko abenshi bari barishwe urusorongo, bamwe bicirwa Kabgayi abandi bakahakurwa bajyanwa kwicirwa mu bice bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko impamvu abo Batutsi ntawamenya irengero ryabo, harimo benshi bapakiwe amabisi bakajya kwicirwa mu bice bya Ngororero na Nyabarongo, ku buryo bitoroshye kumenya aho bajyanwaga n’aho baba baraguye.
Cyakora avuga ko mu myaka 30 ishize Abarokotse bakomeye, kuko ntawe uheruka kubirukansa imisozi no kubahiga babatwikira banababuza ubundi burenganzira.
Agira ati, "Turanakomeye kuko dufite icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi, aya mateka yacu n’ubwo ashaririye ni isoko tuvomamo ejo hazaza h’Igihugu cyacu, kuko biduha imbaraga zo Kwibuka twiyubaka."
Akomeza agira ati: "Kwibuka ku itariki ya kabiri tubifatamo ibintu bibiri, aho abasaga ibihumbi 50 bari baturutse imihanda yose, bahahungiye bizeye ko bazarindwa, nyamara ababahigaga aho bari batuye babakurikiye i Kabgayi bafatanya n’abo bahasanze."
Agira ati, "90% by’abashyinguye muri uru Rwibutso baguye hano, abicanyi bababoneye rimwe kuko hari hahungiye benshi, ndetse basaba umuganda ku bicanyi b’abahandi aho abo mu Karere ka Ngororero, batanze ubufasha bwo kwica umubare munini w’Abatutsi igihe gito, abatariciwe i Kabgayi bajyanwe kurohwa muri Nyabarongo."
Kayitare avuga ko kubera ko Umurenge wa Gatumba na Ngororero bari bafite ubugome bwinshi, bwatumye hari abavanywe Kabgayi bajya kwicirwa mu Karere ka Ngororero kuko ubwinshi bw’Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi byagoraga interahamwe zaho kubica byihuse.
Avuga ko hirya no hino hakorwaga lisite zigasomerwa mu Nkambi za Kabgayi, Abatutsi bagasohorwa bakajyanwa kwicwa ku buryo abagera ku bihumbi 25 biciwe hirya no hino, abasaga gato ibihumbi 10 gusa nibo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kabgayi, ubu ibihumbi 25 ntiwamenya irengero ryabo.
Agira ati, "Niyo mpamvu dusaba abafite amakuru kuyatanga mu buryo ubwo ari bwo bwose, kugira ngo nibura hamenyekane aho iyo mibiri yajugunywe."
Asobanura ko kuri iyi tariki ya 02 Kamena 1994 ari bwo Inkotanyi zahahingukaga mu masaha y’igitindo barokora abahigwaga bari baramutse bari burimburwe.
Agira ati, "Abishwe byakozwe ku manywa y’ihangu, Abatutsi bicwa n’ababazi bakabica babahamagara mu mazina yabo, abishwe rero bari barateshejwe agaciro, ariko itariki ya 02 Kamena 1994, Abatutsi barokotse bongeye kubona ubuzima bakesha Inkotanyi."
Avuga ko u Rwanda rwabonye ibibi by’ubugwari bw’ubuyobozi bubi, ariko ubu hagaragara ubwiza bw’ubuyobozi bwatumye imyaka 30 ishize nta Mututsi ugihutazwa, nta mwana utozwa amacakubiri, nta vangura ryo gukora no gutura aho bashaka, byose kubera agaciro k’imiyoborere myiza n’ikiguzi cy’amahoro.
Mpambara Jean Paul wari i Kabgayi ku wa 02 Kamena 1994, avuga ko kuri iyo tariki interahamwe zari zagose Kabgayi, habura gusa guhabwa ikimenyetso cyo gusoza umugambi.
Agira ati, "Ku wa mbere nijoro nibwo twumvise imbunda y’inkotanyi ivuga nk’ikoma amashyi, abari babizi batubwira ko ari iy’Inkotanyi, zari kandi zifite amakuru ko turibwicwe, zisubika gahunda yo kujya i Butare, zitungura abicanyi bariruka ziratubohora, tuba turazutse."
Uhagarariye imiryango yashyinguye ababo i Kabgayi, avuga ko nyuma yo kurokoka benshi birwanyeho, bashyingura mu miryango yabo abandi bashyingura mu matongo, ku buryo bitari byoroshye kubagenera igihe kizwi cyo kubibuka, bakaba bishimira kuba babashije gushyingura ababo babonetse.
Agira ati, "Kuva imyaka 30 ishize aribwo abacu bahawe icyubahiro gikwiye, ni umunsi w’ibyishimo kuko twari tubafitiye ideni ryo kuba tutarabashyingura mu cyubahiro, naguze amashuka y’umweru numva ko ngiye gushyingura abanjye, biradushimishije kuba tubaherekeje mu cyubahiro, abacu bibaye byiza bazanwa bose hano kuko hari n’abandi dufite bashyinguwe hirya no hino."
Avuga ko ku marimbi asanzwe abantu baba bahafitiye ubwoba, ariko iyo bageze ku nzibutso babifata nk’abageze mu ngo z’aho batuye agashikira inzego zirandukanye, ko zigira uruhare mu gukomeza gufasha imiryango yashyinguye ababo, kuko umubyeyi we yari ashyinguye ku mva mu rugo iwabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|