Muhanga: Abanyamuryango bashya ba RPF Inkotanyi biyemeje gusigasira ibyagezweho
Abantu 42 barahiriye kwinjira mu Muryango RPF Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bazakomeza kwita ku byagezweho kandi bagatanga imbaraga zabo ngo bakomeze kubaka Igihugu.
Babitangarije mu gikorwa cy’Inteko rusange idasanzwe y’Umuryango RPF Inkotanyi yitabiriwe n’abo mu Tugari twose tugize Umurenge wa Nyamabuye, aho abanyamuryango bashya ba RPF Inkotanyi barahiriye gutera intambwe idasubira inyuma.
Abarahiye bavuga ko bamaze igihe bumva gahunda z’Umuryango RPF Inkotanyi kandi zigamije guteza imbere buri Munyarwanda wese, bakaba bemeye kuwinjiramo kuko ntahandi basanga bakura iterambere nk’iryo Igihugu kimaze kugeraho.
Mugirasoni Pauline avuga ko mu byo yashimye azarushaho gusigasira harimo gahunda y’uburezi bujyanye n’icyerekezo, ibikorwa remezo by’imihanda n’amashanyarazi, kandi agashishikariza n’abandi gukunda gahunda z’umuryango.
Agira ati, "Ndashima ibikorwa remezo byagezweho tuzakomeza kubibungabunga, abana bacu bariga bafatira amafunguro ku mashuri, niyo mpamvu nahisemo kurahirira kwinjira mu Muryango".
Frederic Habiyeze avuga ko n’ubwo yatinze kwinjira mu Muryango hari byinshi bimugaragariza ko wakoze bikwiye kubera buri wese urugero n’imbarutso y’iterambere.
Agira ati, "Ibyagezweho ni byinshi niyo mpamvu nanjye niyemeje kujya muri uwo mujyo n’ubwo natinze, ubu nkabadukana impambara ngashyigikira ibyagezweho kuko birivugira ndajijutse bihagije ku buryo nsobanukiwe n’ibyakozwe ari nayo mpamvu nanjye nzanye umusanzu wanjye".
Muhoracyeye Charlotte avuga ko Umuryango RPF Inkotanyi wakoze byinshi ngo amashuri, amavuriro, amazi n’amashanyarazi byegere abaturage, ibyo bikaba bituma ubuzima bwabo burushaho kugenda neza.
Agira ati, "Ninjiye mu muryango wamaze gukora byinshi, nanjye nzatanga imbaraga zanjye, amashuri ari hafi, amasoko n’amavuriro biri hafi, mbese umuturage yorohewe no kugera kuri serivisi yifuza".
Umuyobozi w’Umuryango RPF Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye Ruberanziza Jean Paul avuga ko kwakira abanyamuryango bashya mu gihe amatora yegereje, ari ikintu cyiza kigaragaza ko Abanyarwanda biyumva muri RPF Inkotanyi kubera ibikorwa byayo bidaheza.
Agira ati, "Twatunguwe cyane kuko twari twiteze kurahiza abantu 29 bikubye hafi kabiri bivuze ko n’ubukangurambaga dukora bukora ku mutima Abanyamuryango, kongera umubare bizakomeza kuko benshi bashaka kuba abanyamuryango".
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Tugari twose tw’Umurenge wa Nyamabuye bahuriye kuri Stade ya Muhanga, nyuma yo gukora Akarasisi kazengurutse umujyi, bishimira ibyo bagezeho bidagadura mu mbyino, indirimbo n’imikino y’umupira w’amaguru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|