Ruhango: Batangije umushinga wo gufasha imiryango y’abakiri bato kwita ku bidukikije

Ubuyobozi bw’umuryango wita ku iterambere ry’umugore wo mu cyaro (Réseau des Femmes pour le Development), buratangaza ko bagiye gufatanya n’abagize imiryango ikiri mito gutangiza umushinga wo gutera ibiti bitandukanye hagamijwe kubungabunga ibidukikije, wiswe ‘Rengera ubuzima bwawe’.

Ni umushinga uzamara umwaka aho abagabo n’abagore 40 bo mu miryango ikiri mito, mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Byimana, bazafasha mu gutera ibiti by’ubwoko butandukanye bizahabwa abaturage, kandi bikaba byanagurishwa amafaranga.

Umuyobozi w'Umuryango wita ku iterambere ry'umugore wo mu cyaro avuga ko kwigisha abakiri bato kubungabunga ibidukikije ari ingenzi
Umuyobozi w’Umuryango wita ku iterambere ry’umugore wo mu cyaro avuga ko kwigisha abakiri bato kubungabunga ibidukikije ari ingenzi

Umuyobozi w’umuryango wita ku iterambere ry’umugore wo mu cyaro, Uwimana Xaverine, avuga ko guhitamo abakiri bato mu kwita ku bidukikije ari ukugira ngo n’abo babyara bajye bakurana umuco wo gukunda ibidukikije, kuko usanga abamaze gukura banafite imyumvire ibangamiye ibidukikije.

Agira ati “Mu muco wacu nta mugore ugira igiti, kiba ari icy’umugabo, ibyo bituma kwita ku biti abagize Umuryango batabifata kimwe kuko haba hari nyirabyo, ariko niba umugore n’umugabo batereye hamwe ibyo biti bose bazabyitaho kimwe n’ababakomokaho babikurane.”

Avuga kandi ko abagore n’abagabo bafatanyije gutera ibiti bazabibyaza umusaruro, birwanye n’amakimbirane mu miryango kuko wasangaga umugore watemye igiti, aba asa nk’ukibye akaba yabipfa n’umugabo, bakangiza n’ibindi.

Uramutse Gilbert wo mu Murenge wa Byimana avuga ko iwabo hagaragara ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kandi ko agiye kugira uruhare mu gutanga amakuru yo kubuhashya no kubukumira, ndetse no gushishikariza ababukora gufata neza ibiti.

Agira ati “Tugiye kurushaho kwegera abitwa abahebyi bacukura iwacu mu buryo butemewe, tunagira inama abantu gucukura ibyobo bifata amazi, kugira ngo birinde isuri, ikindi ni uko bakwiye gukomeza kwita ku biti kuko bidufitiye akamaro".

Uyu mushinga uzaha abagore ubushobozi bwo kugira uburenganzira ku mashyamba
Uyu mushinga uzaha abagore ubushobozi bwo kugira uburenganzira ku mashyamba

Uwamahoro Chantal wo mu Murenge wa Byimana avuga ko umushinga wo kwita ku bidukikije iwabo uzabafasha kwitunganyiriza uturima tw’igikoni, gufata neza imyanda, no kunoza ubuhinzi.

Agira ati “Twajyaga dufata imyanda ibora n’itabora tukayishyira mu ngarani imwe ariko ubu batwigishije uko twabivangura, tuzabasha no kwikorera uturima tw’igikoni kuko na byo babituganirije mu buryo bwo kwita ku bidukikije turengera ubuzima."

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko umushinga wo kubungabunga ibidukikije mu miryango y’abakiri bato uzagira akamaro mu Karere kose kuko uzunganira isanzwe ihakorera, ariko by’umwihariko mu Murenge wa Byimana kuko hanakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko umushinga wo kurengera ibidukikije uzafasha kunoza ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko umushinga wo kurengera ibidukikije uzafasha kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Agira ati “Umurenge wa Byimana ucukurwamo amabuye y’agaciro kuba tugiye kubona abafatanyabikorwa mu kwita ku bidukikije bizadufasha no kubunoza birushijeho, hakorwe ubucukuzi butangiza ibidukikije kuko kwangirika kw’ibidukikije bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage".

Mu rwego rwo gutangiza umushinga wo kubungabunga ibidukikije mu Murenge wa Byimana, imiryango y’abakiri bato yahawe amahugurwa, ubu ikaba igiye gushyikirizwa imbuto kugira ngo ibe ari na yo ijya itanga ibiti ku baturage.

Abagize imiryango ikiri mito bitezweho guteza imbere ibidukikije kurusha abageze mu za bukuru
Abagize imiryango ikiri mito bitezweho guteza imbere ibidukikije kurusha abageze mu za bukuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka