Ishyirahamwe riharanira guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda (Organization pour la promotion du Français au Rwanda - OPF Rwanda), rirasaba inzego bireba zirimo na Leta gufasha Abanyarwanda kubona ibyemezo (Certificats) by’uko bize, kandi bazi gukoresha no kuvuga Igifaransa, kugira ngo bafungurirwe amahirwe ku nyungu (…)
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Ngororero baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza ubufatanye mu kazi ka buri munsi, kugira ngo bagere ku musaruro ushimishije, mu gihe bitegura amatora y’Umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu mwaka utaha wa 2024.
Abakoresha Gera y’Umujyi wa Muhanga barinubira kuba yaracukutsemo ibinogo byinshi birekamo amazi y’imvura, imodoka zikayatera abaje kugura amatike, mu gihe cy’izuba bwo hakaba haba huzuye ivumbi.
Abaganga b’inzobere ku bitaro by’amaso bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga, basimburije imboni z’amaso abarwayi 26 bendaga guhuma kubera uburwayi bw’imboni, zari zitagikora neza.
Telefone zigezweho za (Smart Phones) zatangiye guhabwa Abanyarwanda hirya no hino mu Gihugu, aho izigera kuri Miliyoni n’ibihumbi 200, ari zo zizahabwa abazifuza bishyuye ikiguzi gito.
Abanyamuryango b’Umuryango utari uwa Leta wa ba Kanyamigezi wo mu Rwanda ukora ibikorwa bitandukanye birimo gukwirakwiza amazi meza no kwita ku isuku n’isukura (COFORWA), n’inshuti za Padiri Sylvain Bourguet, bashinze ikigega cy’ingoboka cyita ku bakene, bacyitirira uwo mupadiri ukomoka mu Bubiligi, witangiye abakene ahereye (…)
Ibigo n’abantu ku giti cyabo 35 bahize abandi mu iterambere ry’ibikorwa bidaheza abafite ubumuga mu Rwanda, bahawe ishimwe bagenewe n’Ikigo1000 Hills Events gitegura ibikorwa bitandukanye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange, umukozi w’Ikigo gishinzwe Ubucukuzi, Peteroli na Mine (RMB) ku rwego rw’Akarere, na Polisi mu Karere ka Muhanga, binjiye mu kibazo cy’ubucukuzi cya kompanyi yitwa EMITRA MINING Ltd n’umuturage witwa Ndagijimana Callixte watanze ikirego avuga ko iyo Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye (…)
Abakobwa bo mu Karere ka Ruhango batewe inda batarageza imyaka 18, bavuga ko bahura n’akaga gakomeye karimo gutereranwa, n’ababateye inda, ababyeyi babo n’abavandimwe babo, bikabaviramo kwiyanga kugeza ubwo bumva bakwiyahura.
Abanyeshuri 45 bigaga imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri rya Heroes Integrated TSS, baraye batorotse ikigo bose bajya kwiga mu mashuri ya Mpanda TSS, na Sainte Trinité biri mu Karere ka Ruhango.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imiryango ibanye nabi isaga 300 imaze guhinduka, hakaba hakiri urugendo rwo kuganiriza indi isaga 200 ikibanye mu makimbirane, mu rwego rwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), iratangaza ko hagiye gukorwa ibarura ry’abafite ubumuga mu Gihugu hose, hiyongereyeho n’abana bari munsi y’imyaka itanu bavukanye ubumuga kuko mbere batabarurwaga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) kiratangaza ko nyuma yo gusohoka kw’itegeko rishya rigenga amakoperative, hari kuganirwa uko azashyirwa mu byiciro hakurikijwe imikorere n’imiterere yayo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero burihanagiriza abaturage bangiza ibihingwa, birimo ibigori n’indi myaka bakabyahirira matungo, kuko ibyo ari ibyaha bihanwa n’amategeko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’Itorero rya EAR mu Ntara y’Amajyepfo, mu mushinga waryo witwa (RDIS), barashishikariza abahinzi kuhira hifashishijwe ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, kuko Leta ibunganira kugura ibijyanye nazo.
Umugabo wo mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Mushishiro mu Murenge wa Mushishiro, azira gukubita no gukomeretsa mugenzi we akeka ko amusambanyuriza umugore, nyuma yo kubasangana iwe mu rugo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irishimira intambwe imaze guterwa mu buvuzi bw’amaso, nyuma yo gutangiza umushinga wo kuvura no gukora ubukangurambaga ku burwayi bw’amaso.
Abantu basaga 30 bo mu Mirenge ya Muhanga, Nyarusange, Byimana na Nyamabuye, bamaze gutabwa muri yombi n’inzego za Polisi mu Karere ka Muhanga, kubera kurema agatsiko gahungabanya umutekano mu birombe by’amabuye y’agaciro mu Turere twa Ruhango na Muhanga.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bibumbiye muzi za Koperative zihinga ibigori, bashyikirijwe ifumbire mvaruganga ya DAP yo kubagaza ibigori, mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’igihembwe cy’ihinga 2024A.
Inteko rusange y’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, yateranye maze isimbuza abayobozi batakiri mu nshingano baherukaga gutorwa muri 2019.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko hagiye kwagurwa ubuso buhingwaho kawa hagamijwe kongera umusaruro, no kwinjiza inshuro zikubye eshatu umusaruro usanzwe uboneka.
Abantu bivugwa ko ari abahebyi (abiba amabuye y’agaciro) bateye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro, mu Murenge wa Nyarusange, mu Kagari ka Rusovu, Umudugudu wa Rukurazo mu ma saa yine za mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2023, birukana abakozi ba Kompanyi icukura amabuye y’agaciro ya EMITRA Ltd, banakomeretsamo bane.
Imiryango yita ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe iratangaza ko yizeye ko itegeko rirengera abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, rizabafasha kubona uburenganzira bamburwa kandi abo bigaragayeho ko bariteshutseho rikaba ryabahana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, bumanukana n’abashinzwe iby’ubutaka ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, gucukumbura ikibazo kiri mu butaka bwa Nyiransababera Xavera waterejwe cyamunara kandi nta nguzanyo yigeze yaka muri Banki.
Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko kubera ihohoterwa rikorerwa abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ubu abana n’umugore wa munani, nyuma y’uko barindwi yegerageje kubana na bo bamutaye bavuga ko batakwihanganira kubana n’umusazi.
Abakoresha umuhanda Muhanga - Karongi, baravuga ko babangamiwe n’abajura biba nijoro ibipakiye mu modoka, kubera ko ziba zigenda gahoro kubera gukatira ibinogo byinshi biba muri uwo muhanda.
Dr. Gamariel Mbonimana uherutse kwegura ku mirimo ye mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite kubera gusinda, agiye gusohora igitabo gishishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge. Ni igitabo yise ‘Imbaraga zo gushishoza’.
Abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu Karere ka Muhanga baratabaza ku bibazo bahura nabyo birimo gukubitwa, kubohwa, kunenwa, no kubura ubuvuzi kandi bafite imiryango bakomokamo cyangwa ubuyobozi buwkiye kuba bubareberera.
Umubyeyi wo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, arishyuza umugabo babyaranye abana, indezo y’ibihumbi 200Frw kugira ngo abashe kohereza umwana we ku ishuri.
Umukecuru witwa Nyiransababera Xavera wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, ari gusembera mu baturanyi, nyuma y’uko ubutaka bwe bwubatsemo n’inzu yari atuyemo butejwe cyamunara ku nguzanyo atigeze ajya gusaba muri banki.