Muhanga: Bibutse abikorera bazize Jenoside, baremera n’abarokotse batishoboye

Abikorera bo mu Karere ka Muhanga bibutse ku nshuro ya 30 abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banaha inka imiryango itanu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, mu rwego rwo gukomeza kubafata mugongo no kubafasha kwikura mu bwigunge.

Bashyize indabo ku Rwibutso rwa Kabgayi ruruhukiyemo abikorera
Bashyize indabo ku Rwibutso rwa Kabgayi ruruhukiyemo abikorera

Abikorera kandi bahaye imiryango ibiri igishoro giciriritse cyo kubafasha kwizamura, umwe ahabwa miliyoni n’igice z’amafaranga y’u Rwanda undi ahabwa ibihumbi 500frw bijyanye n’ubucuruzi bakoraga, bigakorwa mu rwego rwo kuzamura abarokotse badafite igishoro gihagije ngo bakomeze kwiteza imbere.

Abarokotse bahawe igishoro bavuga ko ubuzima bari babayemo butabemereraga kwigurira inka ngo babashe kuzamura igishoro mu bucuruzi bwabo buciriritse babashe kwiteza imbere, ariko ubu bugiye guhinduka bakorora bakabona amata n’ifumbire ndeste n’ubucuruzi bwabo bugatera imbere.

Umwe mu baremewe Sinzi Callixte avuga ko igishoro yahawe kizamufasha kugera ku iterambere kuko Atari yorohewe no kubona uko akomeza gukora yiteza imbere.

Abarokotse abatishoboye bongerewe igishoro
Abarokotse abatishoboye bongerewe igishoro

Agira ati, “Ndumva merewe neza kubona abacuruzi badutekereje, nk’abantu bahuye n’ihungabana n’ubukene kuba batekereje kuza kudufasha, ni ubuyobozi bwiza butuma tubona inkunga nk’iyi Imana izakomeze kubana namwe yagure aho bakuye."

Umuyobozi wungirije wa PSF mu Karere ka Muhanga Twahirwa Jean Paul avuga ko abikorera bishwe muri Jenoside, bari abakozi beza bagamije guteza imbere Igihugu, kandi bazakomeza kubibuka batera ikirenge mu cyabo barushaho kuba hafi imiryango y’abarokotse Jenoside batishoboye.

Agira ati, "Kwibuka abikorera ni umwanya mwiza wo kubasubiza agaciro ariko tunazirikana abarokotse Jenoside batishoboye, kuko bakeneye imbaraga zo kubasindagiza ari nayo mpamvu duhitamo kubaremera."

Banagabiye abarokotse batishoboye
Banagabiye abarokotse batishoboye

Depite Karinijabo Barthélémy wari witabiriye kwibuka abikorera yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ku bufatahye n’abikorera bateguye Kwibuka bakanaremera abatishiboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari bwo buryo burambye bwo kugera ku budaharanwa.

Agira ati, “Mu gahinda gakabije ko kubura ibyabo ku barokotse Jenoside, turashima Akarere n’abikorera bahisemo gutera inkunga abarokotse, ni ibyo gushimira kuko nibyo bituma twubaka Igihugu cyacu twime amatwi abashaka kudusubiza inyuma."

Abikorera ba Muhanga bagaye bagenzi babo bari abacuruzi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ubutunzi bwabo bwari bukwiye kuba bugira uruhare mu kubaka Igihugu.

bafashe umunota wo kwibuka ku nshuro ya 30 abikorera
bafashe umunota wo kwibuka ku nshuro ya 30 abikorera

Agira ati, “Twabagaye kuko ubutunzi bwabo babukoresheje nabi bica Abanyarwanda, ubu twe turubaka Igihugu niko nabo bagakwiye kuba barabigenje."

Basabye abo baremeye kubyaza umusaruro inka bahawe, ndetse n’abahawe amafaranga gukora cyane kugira ngo biteze imbere batandukane n’ubudaheranwa.

Abikorera bitabiriye kwibuka bagenzi babo
Abikorera bitabiriye kwibuka bagenzi babo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka