Barasaba ko imiti irinda kwandura SIDA bayihabwa ku bwishingizi bakoresha

Abakora uburaya mu Karere ka Muhanga barasaba ko imiti yo kubafasha kutandura Virusi itera SIDA itangwa mu buryo buzwi nka PEP, yashyirwa ku bwishingizi bakoresha, kugira ngo hagabanywe ibyago byo gukwirakwiza ubwandu bushya bwa SIDA.

Bitangajwe mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bungana na 35% bukwirakwizwa n’abakora uburaya, mu gihe mu bantu basanzwe impuzandengo y’ubwandu iri kuri 3% gusa.

Imibare igaragaza ko kuri gahunda y’’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (ONU SIDA), yo kurandura ubwandu bwa SIDA kugeza mu mwaka wa 2030, u Rwanda ruri hejuru ya 95% mu byiciro byose.

Iyo gahunda iteganya ko nibura 95% by’abaturage bagomba kuba bazi uko bahagaze, u Rwanda rukaba rwarabigezeho, rukaba kandi hejuru ya 95% by’abanduye Virusi itera SIDA bagomba kuba bafata imiti igabanya ubwandu mu maraso, u Rwanda nanone rukaba ruhagaze neza.

U Rwanda kandi ruri hejuru ya 95% by’abafite ubwandu bwa SIDA, bafata imiti bigaragara ko batakigaragaza ubwandu mu maraso, ibyo bipimo byose bikaba bitanga icyizere cy’uko umwaka wa 2030 uzagera nta bwandu bushya bwa SIDA bukigaragara mu Rwanda.

Umukozi w’Umuryango Nyarwanda ufasha abafite Virusi itera SIDA(National Association for Supporting People Living with HIV/AIDS), ANRP+ Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bisa no kwiyahura, kuko usanga hejuru ya 35% by’abafite ubwandu bwa SIDA mu Rwanda ari abakora uburaya, ariko hari ingamba Leta yafashe ngo irinde ko ubwo bwandu bukwirakwizwa.

Sobanukirwa uburyo bwa PEP na PrEP bwakurinda SIDA igihe wakoze imibonano idakingiye

Nizeyimana avuga ko mu rwego rwo gukumira ko ubwandu bw’abakora uburaya bukwirakwira, Leta yashyizeho ingamba zo gutanga imiti y’ubuntu itangirwa ku bigo nderabuzima, kugira ngo abiteguye gukora imibonano idakingiye batandura.

Agira ati “Ubwo buryo bwitwa PrEP bufasha abifuza gukora imibonano idakingiye kwirinda, kwandura SIDA kuko hari uburyo kwa muganga bagusobanurira uko uyifata, mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, abantu ntibabumenyereye, ni yo mpamvu turi kugenda tubuganiriza ibyiciro byihariye birimo na bano bakora uburaya ngo bajye bayihorana barinde ko bakwandura cyangwa bakwanduzwa".

Avuga kandi ko hari ubundi buryo bwa PEP na bwo butangirwa ku kigo nderabuzima, aho baguha imiti ikurinda kwandura, igihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu ufite ubwandu bwa SIDA, cyakora bugatandukana na PrEP, kuko kuri PEP hishyurwa ikiguzi.

Agira ati "Uburyo bwa PEP bwo bwishyurwa amafaranga 10.000frw, usibye gusa iyo uwakoze imibonano aba yafashwe ku ngufu, impamvu ubwo buryo bwishyuzwa, ni uko uwakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye abishaka afatwa nk’uwanze gukoresha ku bushake PrEP kandi yo ari ubuntu".

Kuri ubu buryo bwa PEP bamwe mu bakora uburaya basaba ko byaba byiza bushyizwe ku bwishingizi bakoresha, kuko hari igihe bigurisha ku mafaranga makeya atabasha kwishyura uwo muti igihe bakoze imibonano idakingiye.

Umwe agira ati “Leta hari byinshi yadukoreye byiza bitubuza guhitanwa na SIDA, ariko buriya buryo bwa PEP bwari bukwiye gushyirwa ku bwishingizi, kugira ngo tworoherwe n’ikiguzi, kuko ntawe uterwa yiteguye yenda ntiduhabwe imiti ku buntu ahubwo tworoherwe n’ikiguzi".

Kuri iyo ngingo, Nizeyimana avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi, ngo harebwe niba byashoboka kuko bakora za raporo zirimo ibyifuzo by’abafite ubwandu bwa SIDA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka