EdTech Monday: Ikiganiro ngarukakwezi kivuga ku ikoranabuhanga mu burezi cyagarutse

EdTech Monday ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho igice cyo muri uku kwezi kwa Gicurasi, kizibanda ku ishyirwaho ry’isomero rihamye ry’ikoranabuhanga no guteza imbere ikorwa n’isaranganya ry’ibitabo by’uburezi bikoreshwa na bose mu Rwanda.

EdTech izibanda ku ishyirwaho ry'isomero rihamye ry'ikoranabuhanga no guteza imbere ikorwa n'isaranganya ry'ibitabo by'uburezi bikoreshwa na bose mu Rwanda
EdTech izibanda ku ishyirwaho ry’isomero rihamye ry’ikoranabuhanga no guteza imbere ikorwa n’isaranganya ry’ibitabo by’uburezi bikoreshwa na bose mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda rukomeje gukataza mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, mu byerecyezo 2020 na 2050, ikoranabuhanga ryitezweho guteza imbere ireme ry’uburezi, no kuziba icyuho cyakunze kugaragara mu kugeza amasomero ku bigo by’amashuri by’umwihariko ayo mu byaro.

Icyo cyuho mu kubona ibitabo byo gusoma gituma nibura 40% by’ibigo by’amashuri bitagira amasomero yifashishwa mu gukarishya ubumenyi bw’abanyeshuri n’abarimu, nk’uko bigaragazwa mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi REB.

Muri iki kiganiro hazasobanurwa gahunda yo gushyiraho amasomero mu buryo bw’ikoranabuhanga, n’imbogamizi z’ibanze u Rwanda ruhura nazo mu guteza imbere bene ayo masomero n’uko zakemurwa.

Haranarebwa kandi uko amasomero y’Ikoranabuhanga (Digitale) ashobora kuzamura umusaruro w’uburezi mu Rwanda, cyane cyane mu bice by’icyaro aho kubona amasomero asanzwe bisa nk’ibikigoranye, n’inyungu z’ingenzi z’umutungo ufunguye w’uburezi (OER) ku banyeshuri n’abarezi mu Rwanda n’uburyo bwo kuwubungabunga ngo ushobore guteza imbere uburezi mu Rwanda.

Ese mubona gahunda yo kwimakaza amasomero y'ikoranabuhanga (Digital Library) yagira uruhe ruhare mu gukemura ibibazo bigaragazwa?
Ese mubona gahunda yo kwimakaza amasomero y’ikoranabuhanga (Digital Library) yagira uruhe ruhare mu gukemura ibibazo bigaragazwa?

Ikiganiro EdTech Monday kandi kizagaruka ku ngero zihariye cyangwa ubushakashatsi bwakozwe ku bikorwa by’umutungo ufunguye w’uburezi (OER) byatsinze mu Rwanda cyangwa ibindi bisa bishobora kuba icyitegererezo cy’iterambere.

Hari kandi uburyo Leta, abikorera, n’imiryango mpuzamahanga bashobora gufatanya mu gushyigikira ishyirwaho, no kugabana umutungo ufunguye w’uburezi (OER) mu rwego rwo hejuru mu Rwanda.

Ikiganiro kandi kizibanda ku ngamba zishobora gushyirwaho kugira ngo habeho kuramba no gukomeza kuvugurura amasomero y’Ikoranabuhanga, n’umutungo ufunguye w’uburezi (OER) kugira ngo bigendane n’iterambere ry’uburezi no guhindura integanyanyigisho.

Abatumirwa bazaganira kandi ku buryo amasomero y’Ikoranabuhanga a (Digitale) n’umutungo ufunguye w’uburezi (OER) byahuzwa, kugira ngo bikemure ibibazo byihariye n’umuco by’abanyeshuri bo mu Rwanda kugira ngo imyigire irusheho kuba myiza.

Abatumirwa bazatuganiriza ku ruhare rw'izi gahunda mu kuzamura umusaruro w'uburezi mu Rwanda
Abatumirwa bazatuganiriza ku ruhare rw’izi gahunda mu kuzamura umusaruro w’uburezi mu Rwanda

Bazanarebera hamwe kandi uko abarezi bashobora gutozwa no gushishikarizwa kwinjiza neza amasomero y’Ikoranabuhanga, n’umutungo ufunguye w’uburezi (OER) mubikorwa byabo byo kwigisha kugirango barusheho gushora mu iterambere ry’abanyeshuri.

Ni ikiganiro kizitabirwa n’abatumirwa barimo, Espoir Serukiza, Umuyobozi ushizwe ibikorwa muri STEMpower Inc, Havugimana Uwera Francine, Umuyobozi ushinzwe gahunda muri Coderina EdTech ndetse na Joseph Mugisha, Kaba umuyobozi ushinzwe Akarere muri ICDL Africa, bakazatuganiriza ku ruhare rw’izi gahunda zombi mu kuzamura umusaruro w’uburezi mu Rwanda.

Abayobozi, Abarimu ndetse n’Abanyeshuli, ntimuzacikwe n’Ikiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, gitambuka mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya (18h00-19h00), ndetse no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today no kuri Space X yahoze yitwa Twitter.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka