Muhanga: Urukiko rwasubitse urubanza rw’abaregwa gukubita Twagirayezu bikamuviramo urupfu

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasubitse urubanza ruregwamo abagabo batatu, bakekwaho gukubita uwitwa Twagirayezu Samuel bikamuviramo gupfa.

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwatangiye kuburanisha Murangira Jean Bosco uburana adafunzwe, Ndanyuzwe Suleiman ufungiye muri Gereza ya Muhanga, na Rugendo Juvenal we utari witabye Urukiko, ku cyaha bakurikiranweho n’ubushinjacyaha cyo gukubita no gukomeretsa Twagirayezu Samuel wari ucumbitse mu Karere ka Ruhango, hashize hafi imyaka ibiri.

Umucamanza akimara gusoma imyanzuro yabajije Murangira Jean Bosco niba yemera icyaha akurikiranyweho, Murangira Jean Bosco asubiza ko atakemera kuko Twagirayezu Samuel yakubiswe adahari.

Ndanyuzwe Sulieman na we abajijwe niba yemera icyaha akurikiranyweho, yavuze ko afunzwe wenyine abandi bari hanze.

Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo busobanure impamvu burega abo bagabo batatu, maze, Umushinjacyaha avuga ko Murangira Jean Bosco, Ndanyuzwe Sulieman na Rugendo Juvenal bafashe Twagirayezu Samuel bakamukubita bakamuzahaza, bakamukomeretsa bikamuviramo urupfu, akaba yifuza ko abo bagabo bahanishwa igifungo cya burundu.

Murangira Jean Bosco n’umwunganira basabye ko Rugendo Juvenal bareganwa akwiye gushakishwa akitaba urukiko, kuko nawe yagize uruhare mu gukubita Twagirayezu Samuel, ibyo bituma umucamanza afata umwanzuro wo gusubika iburanisha urubanza rwimurirwa ku wa 02 Nzeri 2024.

Abo mu muryango wa Nyakwigendera ntibanyuzwe no kuba urubanza rutakomeje mu mizi kuko abaregwa bakunze kutitaba Urukiko n’ubundi urubanza rugasubikwa.

Twagurayezu Samuel yakubitiwe mu Karere ka Ruhango, n’abaregwa nyuma yo kumufatana ibitoki bivugwa ko yari yibye mu isambu ya Murangira Jean Bosco, nyuma yaho ajyanwa kwa muganga ariko aza kwitaba Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka