Muhanga: Bibutse abiciwe i Nyarusange biyemeza gukomeza gusigasira ayo mateka

Abarokotse bo mu Murenge wa Nyarusange bibutse Abatutsi bishwe mu yahoze ari Komini Mushubati, ahari umwihariko wo kubaroha muri Nyabarongo kuko ari ku Kiraro cyatandukanyaga Perefegitura ya Kibuye na Gitarama, ubu ni mu Mirenge ya Nyarusange na Nyange.

Bafashe umunota wo kwibuka abiciwe i Nyarusange bakajugunywa muri Nyabarongo
Bafashe umunota wo kwibuka abiciwe i Nyarusange bakajugunywa muri Nyabarongo

Abarokotse biyemeje gukomeza inzira yo gusigasira amateka ya Jenoside aho i Nyarusange, kandi batangiye ibyo bikorwa kuko hari umaze kwandika igitabo, hakaba n’uwatangiye gukusanya amazina y’Abatutsi bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo yo mu Murenge wose wa Nyarusange.

Musabyimana Innocent watangiye urugendo rwo kwegeranya amazina y’abishwe bajugunywe muri Nyabarongo, Asaba ko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabafasha kugira ngo ayo mateka azandikwe mu buryo burambye byumvikanweho, ku buryo ibyo bari gukora bitatakaza agaciro kabyo, mu gihe bo barajwe ishinga no kugira ngo ayo mateka azagire uruhare mu kwigishwa urubyiruko.

Avuga ko Abarokokeye i Nyarusange hahoze hitwa i Mwaka muri Komini Mushubatsi, amateka yaho bayasanisha na Nyabarongo ariyo mpamvu yiyemeje gukusanya no kwandika amateka ya Jenoside i Nyarusange, kandi amaze kubona amazina y’Utugari tubiri, akifuza ko n’abahuriye kuri Nyabarono nko mu Murenge wa Kinihira na Mwendo mu Karere ka Ruhango bakwitabira gutanga ayo mazina.

Bamaze kwandika igitabo cy'Amateka ya Nyarusange
Bamaze kwandika igitabo cy’Amateka ya Nyarusange

Agira ati, “Umwaka utaha ndateganya kujya kwibuka abacu i Bugande, ni byiza ko ngenda mvuga ngo ngiye kwibuka nde na nde, aha hahoze ari Komini Mushubati dufite amateka akarishye yo kwica abacu bakajugunywa muri Nyabarongo, hari abantu bari batuye hafi y’iyo migezi, hari abafungiye Jenoside tubasaba ko bafunguka bakaduha amakuru afatika tukamenya tudashidikanya uko abacu bagiye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusaruro w’imbuto z’ubuyobozi bubi, bwaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko kwibuka ari umwanya wo guha agaciro abishwe bazira uko baremwe.

Avuga ko mu myaka 30 ishize u Rwanda Rwiyubaka ntawe ukwiriye kwirara ngo yumve ko yageze yo, kuko u Rwanda rwatsinzwe no gutakaza Ubunyarwanda ariko aho rugeze ari umutima w’Abanyarwanda bake bari bafite utarapfuye.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari imbuto zeze ku buyobozi bubi
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari imbuto zeze ku buyobozi bubi

Agira ati, “Dufite inshingano zo gukomeza kubiba imbuto nziza z’imiyoborere myiza, no guharanira ko nta muntu n’umwe wakomeza guhembera amacakubiri, kuko Abanyarwanda beza biteguye kurinda Igihugu ntihagire uzongera kurimbuka ukundi ibyo bigakorwa Abanyarwanda bakomeza gusigasira Ubumwe bwabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko itariki ya 26 Gicurasi bibuka abishwe bajugunywe muri Nyabarongo mu yahoze ari Komini Mushubati, dore ko hari ku mbibi za Kibuye na Gitarama, ahari bariyeri yicirwagaho Abatutsi bakabajugunya muri Nyabarongo.

Avuga ko kuba hari abicanyi bifuzaga kurimbura Abatutsi ariko ntibabigereho, kwibuka ari n’umwanya wo kuzirikana abagize uruhare mu guhagarika Jenoside, kuko abicanyi umugambi wabo waburijwemo batarawusoza, ubu hakaba hari abarokotse Jenoside bari kwiyubaka mu buzima.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko abarokotse bafite ubutwari ntagereranwa bwo kwiyubaka no kubaka Igihugu
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko abarokotse bafite ubutwari ntagereranwa bwo kwiyubaka no kubaka Igihugu

Agira ati, “Turashimira abadutera ingabo mu bitugu bakita ku barokotse Jenoside batishoboye, kuko icyuho cy’abacu buri munsi turakibona, ariko kuba abarokotse bihangana bakagira intambwe batera mu buzima bakagira umusanzu wo kwiyubaka no kubaka Igihugu, no kubabarira ari intambwe nziza kandi iganisha mu bumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda butanga icyizere cyo kutazongera kwicwa, kujujubywa no guhezwa.”

Mu rwego rwo gukomeza gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage b’i Nyarusange n’abarokotse Jenoside bahakomoka biyemeje kwiyubakira inzu y’amateka ya Jneoside, ubu ikaba yaruzuye ariko hagitegerejwe uko ababifite mu nshingano bazagena uko ishyirwamo ibimenyetso.

Abarokokeye i Nyarusange biyemeje kwandika amateka
Abarokokeye i Nyarusange biyemeje kwandika amateka
Bafashe umunota wo kwibuka abiciwe i Nyarusange bakajugunywa muri Nyabarongo
Bafashe umunota wo kwibuka abiciwe i Nyarusange bakajugunywa muri Nyabarongo
Ikiraro cya Nyabarongo kicirwaho abatutsi bakajugunywa mu mazi
Ikiraro cya Nyabarongo kicirwaho abatutsi bakajugunywa mu mazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka