Abaperezida ba Tanzania na Guinea bategetse ko amashuri afungura

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yategetse ko amashuri mu byiciro byose afungura kuva tariki 29 z’uku kwezi kwa Kamena 2020.

Muri Tanzania amashuri ashobora gufungura mu mpera z'uku kwezi (Ifoto: NMG)
Muri Tanzania amashuri ashobora gufungura mu mpera z’uku kwezi (Ifoto: NMG)

Yanatanze ibwirizwa rivuga ko ibikorwa byose, iby’imibereho y’abaturage n’iby’ubukungu byari byarahagaritswe kubera ingamba zo gukumira Coronavirus bisubukurwa.

Perezida Magufuli yabitangaje kuri uyu wa kabiri mu muhango wo gusubika ibikorwa by’inteko ishinga amategeko mu gihe hategerejwe amatora rusange mu kwezi k’Ukwakira.

Yongeye gushimangira amagambo ye avuga ko igihugu cye cyarinzwe COVID-19 n’Imana, aya magambo akaba yarateje impaka mu minsi ishize.

Ku wa mbere Minisitiri w’intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa yatangaje ko mu gihugu cye hagaragaye abarwayi 66 ba Coronavirus mu ntara 10 kuri 26 zigize igihugu.

Abanyeshuri bigaga mu mwaka wa nyuma n’abo muri Kaminuza bari basubukuye amasomo tariki ya 01 Kamena 2020, ariko abo mu bindi byiciro bakomeza kuguma mu ngo.

Guinea na yo igiye gufungura amashuri

Perezida Alpha Condé wa Guinea na we yatangaje ko ingamba zashyiriweho kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 zigiye koroshywa.

Mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye kuri uyu wa mbere, yavuze ko insengero zizafungurwa tariki 28 Kamena 2020 mu bice bitagaragayemo COVID-19.

Abanyeshuri bagombaga gukora ibizamini n’abo muri za Kaminuza bazasubukura amasomo tariki 29 z’uku kwezi kwa Kamena.

Gusa ngo muri icyo cyiciro cya mbere cyo gusubukura amasomo, guhana intera no kwambara agapfukamunwa bizakurikizwa.

Muri Guinea hamaze kugaragara abarwayi ba COVID-19 bagera ku 4,572 abagera kuri 26 bakaba barahitanywe na yo.

Kwambara agapfukamunwa muri Guinea ni itegeko, ndetse abaturage bashyiriweho isaha ntarengwa ya saa tanu yo kuba bageze mu ngo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka