U Rwanda rwiyongereye ku bihugu byafunguriwe serivisi z’ikoranabuhanga rya Apple

U Rwanda ruri mu bihugu umunani bya Afurika byafunguriwe serivisi z’ikoranabuhanga rya Apple Inc, ikigo mpuzamahanga gitanga serivisi z’ikoranabuhanga cyo muri Amerika.

Uhereye kuwa Kabiri tariki 20 Mata 2020, Abanyarwanda bashobora kumva indirimbo zibarirwa muri miliyoni 60 ziri mu mu bubiko bwa Apple, bitabaye ngombwa ko bazibika muri mudasobwa na telephone zabo.

Apple Inc yatangaje ko serivisi zayo za App store, Apple Arcade, Apple Music, Apple Podcasts na iCloud, ubusanzwe zitari zifunguriwe Abanyarwanda zafunguwe mu bindi bihugu 20, byinshi muri byo bikaba ari ibyo ku mugabane wa Afurika harimo n’u Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa Apple ushinzwe serivisi ya Apple Music, Oliver Schusser, yatangaje ko bishimiye kugeza serivisi nyinshi za Apple ku bantu bo mu bihugu byinshi, akavuga ko bizeye ko abakiriya ba Apple bazavumbura za porogaramu nyinshi bazishimira zirimo iz’imikino n’umuziki.

Ibihugu bya Afurika byafunguriwe izo serivisi zose ni u Rwanda, Côte d’Ivoire, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Gabon, Libya, Morocco na Zambia.

Mbere y’uko izi serivisi zifungurirwa Abanyarwanda, abafite ibikoresho by’ikoranabuhanga bya Apple mu Rwanda bishyuraga serivisi za App Store n’iz’umuziki bifashishije za aderesi z’amahanga, bakishyura bifashishije amakarita ya ‘credit cards’ bishyuriraho hifashishijwe ikoranabuhanga, serivisi bishyuye bakazishyura ku giciro cy’i Burayi usanga kiri hejuru cyane ugereranyije n’icyo muri Afurika.

Gufungura izo serivisi mu bihugu bya Afurika bizahendukira abafite ibikoresho bya Apple banabashe kuzishyura mu mafaranga y’u Rwanda.

Ibi byaguriye amarembo Apple ku buryo serivisi zayo ubu ziboneka mu mihugu 175 zigakoreshwa n’abasaga miliyoni 500 buri cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turikumwe turabakunda cyane.

Jpieree habinshuti yanditse ku itariki ya: 25-04-2020  →  Musubize

Turi kumwe 💯💯 turabakunda

Jpieree habinshuti yanditse ku itariki ya: 25-04-2020  →  Musubize

Wakoze cyane KBS turi kumwe.

jpiere Bwenge yanditse ku itariki ya: 25-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka