Afurika y’Epfo: Itegeko rigenga amatora rinyuranye n’itegeko nshinga

Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga muri Afurika y’Epfo rwanzuye ko itegeko rigenga amatora muri icyo gihugu rinyuranya n’itegeko nshinga.

Iryo tegeko rigenga amatora ntiryemerera abakandida bigenga kwiyamamaza mu matora, kugeza ubu uwiyamamaza mu matora wese akaba yagombaga kuba aturutse mu ishyaka ryemewe mu gihugu.

Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igomba kuba yahinduye iryo tegeko mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Umwanzuro w’urukiko uravugwaho kuba ugiye guhindura isura ya politiki muri Afurika y’Epfo, kuko abaturage b’icyo gihugu bazaba bashobora noneho kwiyamamaza mu matora yaba ay’ibanze n’ayo ku rwego rw’igihugu batabanje kunyura mu mashyaka.

Kugeza ubu, abanyamuryango b’amashyaka ni bo bonyine bari bemerewe guhatana mu matora, ariko mu matora ataha abakandida bigenga bazaba bemerewe guhatana.

Umwanzuro w’urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga uraha amahirwe abaturage yo kubaza inshingano uwo batoye mu gihe atazubahirije, kandi bigakorwa adakingiwe ikibaba n’ishyaka kabone n’ubwo ryaba rifite imbaraga.

Umuryango New Nation ni wo watanze ikirego mu rukiko ugaragaza ko itegeko rigenga amatora “rihonyora uburenganzira bwa muntu bwo kugira amahitamo bwite muri politiki”.

Abasesengura ibya politiki ya Afurika y’Epfo bavuga ko abaturage bagejeje igihe cyo gutora muri icyo gihugu kenshi batenguhwa n’amashyaka ku buryo abitabira amatora bagiye bagabanuka mu myaka ya vuba aha.

Hari abavuga ko demokarasi ya Afurika y’Epfo ishingiye ku mashyaka atatu, ANC riri ku butegetsi, n’andi abiri atavuga rumwe na leta, bamwe mu baturage bagashinja ayo mashyaka kudashyira mu bikorwa ibyo yizeza abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka