Leta yatangije ikigega kizafasha abikorera bahungabanyijwe na COVID-19

Leta y’u Rwanda yatangije ikigega kizafasha inzego zitandukanye z’abikorera zagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kongera kubyutsa ibikorwa byabo.

Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi
Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

Ni ikigega cyatangijwe ku wa mbere tariki 08 Kamena 2020, kikaba ari igisubizo ku bikorera bakunze kugaragaza ko icyo cyorezo cyabadindije mu mikorere, bagasaba ko leta yabagoboka kugira ngo babashe gukomeza ibikorwa byabo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko ikigega cyashyiriweho kuzahura ubukungu bw’igihugu cyatangiranye imari itubutse ya miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo haracyashakishwa n’andi ku buryo cyazageza nibura kuri miliyari 200.

Mu bagezweho n’ingaruka za COVID-19 rugikubita, harimo abo mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli bitewe n’uko amakompanyi menshi y’indege yahise ahagarika ingendo.

Nsengiyumva Barakabuye ayobora ihuriro ry’abafite amahoteri mu Rwanda, aherutse kubwira Kigali Today ko “abandi bumvise ingaruka za COVID-19 ubwo umurwayi wa mbere yagaragara mu Rwanda, mu gihe amahoteli yo yari yatangiye kubyumva bitewe n’uko abo yakira harimo n’abaturuka hanze y’u Rwanda batari bakiza kubera indege zitari zikigenda”.

Barakabuye yongeraho ko akurikije uko ikibazo kimeze “bizafata igihe kirekire kugira ngo ibintu bijye mu buryo, haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga”.

Ibikorwa birimo inganda n’amahoteli byarasubukuwe nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda yoroheje ingamba zari zashyizweho zo kurwanya no gukumira COVID-19.

Abasubukuye ibikorwa ku ikubitiro bagaragaje ko hari ibyangiritse byinshi bizatuma kongera kubyutsa ibikorwa byabo bigorana, ariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame abizeza ko Leta izakora uko ishoboye ngo ifashe Abanyarwanda n’abikorera kugira ngo babashe gukomeza ibikorwa byabo.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye. Ingamba zarafashwe n’izindi zizafatwa kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe”.

Nyuma y’igihe gito Perezida Kagame yijeje abikorera ubufasha, kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena 2020 Leta y’u Rwanda yatangije ikigega kizafasha abikorera guhangana n’ingaruka za COVID-19. Ni ikigega Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko kizafasha abikorera mu byiciro bitandukanye.

Ati “Abazafashwa ni ibikorwa byose byahungabanyijwe n’ubukungu, inzego zitandukanye, amasosiyete manini, amato, aciriritse ndetse n’amato cyane.

Igipimo ngenderwaho ni ukureba uburyo icyorezo cyatumye ubucuruzi bw’urwego runaka bumanuka cyane ugereranyije n’umwaka washize ku buryo nibura bigera kuri 50% y’agaciro k’ibyacurujwe”.

Amafaranga yashyizwe muri icyo kigega cyo kuzahura ubukungu bwadindijwe n’icyorezo cya COVID-19, ngo ari mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020 ndetse n’iya 2020-2021 nk’uko Minisitiri Ndagijimana abivuga.

Icyakora ngo si buri kigo kizahabwa ubufasha kuko hashyizweho ibizakurikizwa mu gutoranya abafashwa.

Ati “Sosiyete isaba ubufasha bunyuze muri iki kigega igomba kuba n’ubundi yari ihagaze neza mbere y’icyorezo, ntabwo ari umwanya wo gukemura ibibazo n’ubundi byariho mbere y’icyorezo, ni ugukemura ibibazo byatewe n’icyorezo”.

Minisitiri Ndagijimana yongeraho ko mu bindi bishingirwaho ari ukureba niba sosiyete “yari isanzwe yitwaye neza, icuruza neza, yishyura neza imyenda ya banki, yishyura neza imisoro ariko ubu ikaba yarakomwe mu nkokora n’icyorezo, iyo ikaba ifashwa kongera kuzamuka”.

Ikindi ngo hazajya harebwa na gahunda y’ibikorwa sosiyete isaba ubufasha ifite muri iki gihe, harebwa icyo izakora kugira ngo ibikorwa byongere bizamuke mu gihe yaba imaze kugurizwa amafaranga.

Ibyo ngo biri muri gahunda yo kugira ngo abantu badatakaza imirimo, aho bishoboka ikongerwa, kandi sosiyete yahawe amafaranga ikaba igaragaza ko mu gihe gito yaba imaze kugera nko kuri 75% y’ubucuruzi yari ifite mbere.

Dr. Ndagijimana ati “Ni amafaranga yo kugira ngo uve mu kibazo watewe n’icyorezo ugaruke ku gipimo cyiza wari uriho mbere ndetse no kurenzaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka