Kenya: Inda ziterwa abana zariyongereye kubera ingamba zo gukumira Coronavirus

Inzego z’ubuyobozi muri Kenya zatangaje ko umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda wazamutse cyane kuva ubwo hashyirwagaho ingamba zo gukumira Covid-19 mu kwezi kwa gatatu.

Imwe muri izo ngamba ni ugufunga amashuri mu gihugu hose, bikavugwa ko kuyafunga byahaye icyuho abangiza abana bakabatera inda kuko kubabona byoroshye mu gihe amashuri atarafungurwa.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu ntara imwe gusa abana b’abakobwa babarirwa mu 4000 batewe inda kuva umwaka wa 2020 utangiye.

Amashuri muri iki gihugu yafunzwe hagati mu kwezi kwa gatatu, mu rwego rwo kubahiriza ingamba guverinoma ya Kenya yari imaze gufata mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid19.

Inzego z’ubuyobozi muri Kenya zihangayikishijwe ni uko ku bana benshi, ababateye inda ari abo bafitanye amasano y hafi cyangwa abitwa inshuti z’imiryango yabo.

Ubuyobozi kandi buravuga ko imibare y’abana batewe inda ishobora kuba iri hejuru cyane, kuko kenshi abana baterwa inda ariko ntibivugwe.

Abayobozi b’intara 47 zigize Kenya basabye guverinoma y’iki gihugu gukora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo cy’ubwiyongere bw’inda ziterwa abana bakiri bato.

Kenya iri mu bihugu biza ku imbere ku rwego mpuzamahanga mu kugira abana benshi baterwa inda bakiri bato, hakaba havuka abana basaga 82 ku nda 1000 ziba zatewe abana bakiri bato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abobana barababajepe ubuyozibwabwaho nibubashikarize kwi

rinda

Rabani yanditse ku itariki ya: 23-06-2020  →  Musubize

Statistics zerekana ko Abangavu bagera kuli 20 millions babyara buri mwaka. Ahanini biterwa n’ubukene hamwe n’ubujiji.Ariko no mu bihugu byateye imbere,Abangavu barabyara cyane.Babikora mu rwego rwo kwishimisha,bavuga ko "bali mu rukundo".Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,abana bavuka ku babyeyi batashakanye (ibinyendaro),barenga 70% by’abana bose bavuka.Biteye ubwoba.Nyamara kera abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierges).Bene abo bana ntibabagaho.Kuba Ubusambanyi bukabije,bihuye n’uko Bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka abantu bazaba bashaka ibinezeza aho gushaka Imana”.Umuti rukumbi w’iki kibazo,kimwe n’ibindi bibazo byose biri mu isi,nta wundi uretse ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa nkuko bible ivuga ahantu henshi.

hitimana yanditse ku itariki ya: 19-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka