Uburemere bw’icyorezo i Rusizi bwatumye hasubizwaho gahunda yo kuguma mu rugo – Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase Shyaka yatangaje ko gusubiza Umujyi wa Kamembe wo mu Karere ka Rusizi muri gahunda ya Guma mu Rugo byatewe n’uko imibare y’abarwayi bashya muri ako gace ikomeza kwiyongera, kandi ngo uburemere bw’icyorezo muri Rusizi bukaba buruta ubwagaragaye ahandi hose mu gihugu n’Umujyi wa Kigali urimo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof. Shyaka Anastase
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ry’igihugu kuri uyu wa kane tariki 04 Kamena 2020, yavuze ko ikibazo gikomeye ku buryo hakwiye no gufatwa ingamba zidasanzwe.

Ati “Ni ibintu bikomeye bijyanye no kurinda ubuzima bwabo. Mu minsi ibiri ukabona abantu basaga 20 mu gace kamwe kangana amara (gato), ni ikibazo ubundi gikomeye cyane. Turabizi Abanyarusizi ubundi bakunda gucuruza no gushaka amafaranga, ariko babe babishyize ku ruhande barinde ubuzima bwabo.”

Minisitiri Shyaka avuga ko abatuye muri Rusizi bakwiye kubahiriza izo ngamba nshya baguma mu ngo kuko nta kiruta ubuzima bwabo, anabizeza ko badakwiye gutinya inzara kuko bazafashwa na Leta.

Imirenge ya Kamembe, Mururu, Nyakarenzo n’igice cya Gihundwe ni yo yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo izamara ibyumweru bibiri.

Ku ikubitiro abarwayi bashya bari babonetse i Rusizi bari mu byiciro by’abacuruzi n’abashoferi bambukiranya imipaka gusa, ariko ngo bimaze kugaragara ko Coronavirus yageze no mu baturage basanzwe ari na yo mpamvu hafashwe izo ngamba nshya nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Tharcisse Mpunga abivuga.

Yagize ati “Ku itariki ya mbere (Kamena 2020) twabonye abarwayi batanu, umunsi ukurikiyeho tubona barindwi, ejo (ku wagatatu tariki 03 Kamena 2020) tubona 12. Batanu twabonye mbere na barindwi bakurikiyeho, twabonaga ari abantu bagiye bakora ingendo zambukiranya imipaka, ariko imibare y’ejo yatweretse ko byarenze imipaka bigera mu baturage kuko abo bantu 12 ntaho bahuriye n’abo bantu bagiye hanze, bigaragaza ko indwara yavuye mu bambukiranya imipaka igera mu baturage.”

Dr. Mpunga avuga ko ibi bihangayikishije kuko kuri uru rwego byakorohera Coronavirus gukwirakwira muri iki gihe ingendo zasubukuwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka yatangaje ko Abanyarusizi bakwiye kubahiriza amabwiriza mashya bashyiriweho kuko biri mu nyungu zabo n’izigihugu muri rusange, kuko uburemere bw’icyorezo muri ako karere buruta ubwabaye ahandi hose mu gihugu.

Tariki 02 Kamena 2020 nibwo inama idasanzwe ya Guverinoma yemeje ko ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zisubukurwa mu gihugu hose, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu. Uretse akarere ka Rusizi, ingendo zijya mu Karere ka Rubavu na zo ntizahise zifungurwa, ariko ho izi ngamba nshya ntizakajijwe.

Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko kugeza kuri uyu wa kane mu Karere ka Rubavu hamaze kuboneka umuntu umwe wanduye Coronavirus, kandi na we ngo ni umuturage wagezeyo avuye i Rusizi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko nta kibazo gikomeye kirahagaragara cyatuma hafatirwa ingamba zisumbuyeho, ariko nanone akavuga ko nibigaragara ko hari ikibazo giteye amakenga bizakorwa, agasaba Abanyarubavu kwitwararika kugira ngo bitazagera kuri urwo rwego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka