Uburemere bw’icyorezo i Rusizi bwatumye hasubizwaho gahunda yo kuguma mu rugo – Minisitiri Shyaka
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase Shyaka yatangaje ko gusubiza Umujyi wa Kamembe wo mu Karere ka Rusizi muri gahunda ya Guma mu Rugo byatewe n’uko imibare y’abarwayi bashya muri ako gace ikomeza kwiyongera, kandi ngo uburemere bw’icyorezo muri Rusizi bukaba buruta ubwagaragaye ahandi hose mu gihugu n’Umujyi wa Kigali urimo.
- Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ry’igihugu kuri uyu wa kane tariki 04 Kamena 2020, yavuze ko ikibazo gikomeye ku buryo hakwiye no gufatwa ingamba zidasanzwe.
Ati “Ni ibintu bikomeye bijyanye no kurinda ubuzima bwabo. Mu minsi ibiri ukabona abantu basaga 20 mu gace kamwe kangana amara (gato), ni ikibazo ubundi gikomeye cyane. Turabizi Abanyarusizi ubundi bakunda gucuruza no gushaka amafaranga, ariko babe babishyize ku ruhande barinde ubuzima bwabo.”
Minisitiri Shyaka avuga ko abatuye muri Rusizi bakwiye kubahiriza izo ngamba nshya baguma mu ngo kuko nta kiruta ubuzima bwabo, anabizeza ko badakwiye gutinya inzara kuko bazafashwa na Leta.
Imirenge ya Kamembe, Mururu, Nyakarenzo n’igice cya Gihundwe ni yo yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo izamara ibyumweru bibiri.
Ku ikubitiro abarwayi bashya bari babonetse i Rusizi bari mu byiciro by’abacuruzi n’abashoferi bambukiranya imipaka gusa, ariko ngo bimaze kugaragara ko Coronavirus yageze no mu baturage basanzwe ari na yo mpamvu hafashwe izo ngamba nshya nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Tharcisse Mpunga abivuga.
Yagize ati “Ku itariki ya mbere (Kamena 2020) twabonye abarwayi batanu, umunsi ukurikiyeho tubona barindwi, ejo (ku wagatatu tariki 03 Kamena 2020) tubona 12. Batanu twabonye mbere na barindwi bakurikiyeho, twabonaga ari abantu bagiye bakora ingendo zambukiranya imipaka, ariko imibare y’ejo yatweretse ko byarenze imipaka bigera mu baturage kuko abo bantu 12 ntaho bahuriye n’abo bantu bagiye hanze, bigaragaza ko indwara yavuye mu bambukiranya imipaka igera mu baturage.”
Dr. Mpunga avuga ko ibi bihangayikishije kuko kuri uru rwego byakorohera Coronavirus gukwirakwira muri iki gihe ingendo zasubukuwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka yatangaje ko Abanyarusizi bakwiye kubahiriza amabwiriza mashya bashyiriweho kuko biri mu nyungu zabo n’izigihugu muri rusange, kuko uburemere bw’icyorezo muri ako karere buruta ubwabaye ahandi hose mu gihugu.
Tariki 02 Kamena 2020 nibwo inama idasanzwe ya Guverinoma yemeje ko ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zisubukurwa mu gihugu hose, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu. Uretse akarere ka Rusizi, ingendo zijya mu Karere ka Rubavu na zo ntizahise zifungurwa, ariko ho izi ngamba nshya ntizakajijwe.
Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko kugeza kuri uyu wa kane mu Karere ka Rubavu hamaze kuboneka umuntu umwe wanduye Coronavirus, kandi na we ngo ni umuturage wagezeyo avuye i Rusizi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko nta kibazo gikomeye kirahagaragara cyatuma hafatirwa ingamba zisumbuyeho, ariko nanone akavuga ko nibigaragara ko hari ikibazo giteye amakenga bizakorwa, agasaba Abanyarubavu kwitwararika kugira ngo bitazagera kuri urwo rwego.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Nageze ku muryango w’urupfu Imana ikinga akaboko - Ubuhamya bw’uwakize COVID-19
- Mu Rwanda abantu batanu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 194
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 172
- #COVID19 : Abarwayi bashya 166 barimo 108 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk’akabari
- Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 waragabanutse
- #COVID19 : Mu barwayi bashya 169 harimo 125 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 93
- MINEDUC: Nta mwana urwarira ku ishuri ngo ajye mu muryango we adapimwe COVID-19
- #COVID19 : Abarwayi bashya 143 barimo 101 babonetse i Kigali
- U Bushinwa bwangiye itsinda rya OMS kwinjira mu gihugu gukora iperereza ku nkomoko ya Covid-19
- #COVID19 : Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 167, ntawakize
- Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu batanu, haboneka abarwayi bashya 107
- Hari abari baraguze amatike bahawe amahirwe yo kugenda
- Mu batangiye ingendo kuri uyu wa Kabiri hari abasubizwa inyuma, abandi bakomeze
- Polisi iraburira abatwara abagenzi bava mu Karere bajya mu kandi bitemewe
- Guma mu Karere nidatanga igisubizo murumva ikizakurikiraho - Min. Busingye
- Minisitiri Mpunga yasobanuye impamvu yo guhagarika ubucuruzi saa kumi n’ebyiri n’ingendo hagati y’uturere
- Abarokotse Jenoside bageze mu zabukuru bifashisha Yoga mu kurwanya umuhangayiko wa COVID-19
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|