DR Dre ashobora gutakaza amamiliyoni y’amadolari natandukana n’umugore we

Igihangange mu gutunganya umuziki akaba n’umushoramari Andre Romelle Young wamenyekanye ku izina rya Dr Dre ashobora gutakaza amamiliyoni y’amadolari mu gihe umugore we Nicole Young asaba ko batandukana nyuma y’imyaka 24 bari bamaze babana.

Dr Dre n'umugore we Nicole Young bari mu nzira zo gutandukana
Dr Dre n’umugore we Nicole Young bari mu nzira zo gutandukana

Nicole Young yatanze inyandiko zisaba gatanya ku wa mbere tariki 29 Kamena 2020, avuga ko bagiranye ibibazo bidashobora gutuma bakomeza kubana nk’umugabo n’umugore.

Dr Dre n’umugore we baherukaga kugaragara mu ruhame bari kumwe mu kwezi kwa kabiri kwa 2020 mu gitaramo cyo kumurika imideri cyitwa Tom Ford Fashion Show, ariko icyo gihe nabwo byagaragaraga ko batameranye neza kuko nta rukundo bagaragarizanyaga mu ruhame nk’uko byahoze mu myaka yashize.

Mu kwezi kwa Gicurasi 1996 nibwo basezeranye, nyuma y’amezi menshi bari mu rukundo, ubu bakaba bafitanye abana babiri bakuru, umuhungu witwa Truice w’imyaka 23 n’umukobwa w’imyaka 19 witwa Truly.

Hari amakuru avuga ko Dr Dre n’umugore we mbere y’uko babana, batigeze bagirana isezerano rizwi nka “prenuptial agreement” rigaragaza ingano y’umutungo buri wese yafata ku mitungo ya mugenzi we igihe baba basabye gatanya cyangwa umwe muri bo apfuye.

Ibi bivuze ko Dr Dre adafite ububasha bwo kugena uburyo imitungo ye izagabanywa ngo havemo iyegurirwa umugore niyemererwa gatanya.

Uretse abana babiri yabyaranye n’umugore we uri gusaba gatanya, Dr Dre yabyaye abandi bana bane, abakobwa babiri (Tyra Young na La Tanya Danielle Young) ndetse n’abahungu babiri (Marcel na Curtis) yabyaranye n’abandi bagore yakundanye na bo.

Mu mwaka wa 2019, Ikinyamakuru Forbes Magazine cyari cyatangaje ko Dr Dre abarirwa miliyoni 800 z’amadolari, ku buryo yari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abahanzi b’injyana ya Hip-hop bakize cyane.

Dr Dre yatunganyije imiziki y’abahanzi bakomeye barimo 2Pac, Snoop Dogg, Eminem, 50 cent, The Game na Kendrick Lamar.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gatanya zireze mu bihugu byinshi ndetse no mu Rwanda.Report ya NISR yerekanye ko muli 2019 habaye Gatanya 8 941 binyuze mu nkiko.Biteye ubwoba.Abasezeranye muli uwo mwaka barengaga gato 43 000.Nyamara Imana yaturemye,yifuza ko abashakanye baba "umubiri umwe" nkuko ijambo ryayo rivuga.Bakamera nk’umucanga na sima bivanze,ntawe ushobora kubitandukanya.Bisobanura ko Imana itemera abatandukana,abacana inyuma n’abashaka abagore benshi (polygamy).Amadini yigisha ko Imana ibemerera gushaka abagore benshi,nukuyibeshyera.Yesu yasobanuye yuko impamvu Imana yihanganiraga Abayahudi bagashaka abandi bagore,ngo nuko bari barayinaniye.Hanyuma asaba abakristu nyakuri gushaka umugore umwe gusa.Asobanura ko kubirengaho ari ubusambanyi.Tuge twibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza izabarimbura ku munsi wa nyuma.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 1-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka